IBYAKOZWE N’INTUMWA

8/59

IGICE CYA 7 - UMUBURO KU BAKORESHA UBURYARYA

(Iki gice gishingiye kn Byakozwe n’Intumwa 4: 32-5:11)

Igihe abigishwa bamamazaga ukuri k’ubutumwa bwiza muri Yerusalemu, Imana yatumye amagambo yabo abera benshi ubuhamya maze abantu benshi barizera. Abenshi muri aba bizera ba mbere bahitaga batandukanywa n’imiryago n’incuti bitewe n’ishyaka Abayahudi barwaniraga idini ryabo, maze biba ngombwa ko bahabwa ibibatunga n’aho bacumbika. INI 48.1

Ibyanditswe biravuga biti, “nta mukene wababagamo” kandi bikavuga uburyo bakemuraga ibibazo byabo. Mu bizera, abari bafite amafaranga n’ubutunzi babitanganaga umunezero kugira ngo bakemure ibibazo byihutirwa. Bagurishaga amazu n’amasambu yabo, bakazana ibiguzi by’ibyo bagurishije bakabishyira intumwa, “nazo zikabigabanya abantu, umuntu wese agahabwa icyo akennye.” INI 48.2

Uku kugira ubuntu ku ruhande rw’abizera kwari ingaruka yo gusukwa kwa Mwuka. Abemeye ubutumwa bwiza bose “bari bahuje umutima n’inama.” Umugambi wari ubashishikaje bari bahuriyeho wari uwo gutuma umurimo bahawe ugera ku musaruro mwiza; kandi kurarikira ntikwarangwaga mu mibereho yabo. Urukundo bari bafitiye abavandimwe babo n’ukuri bari baremeye rwarutaga gukunda amafaranga n’ubutunzi. Imirimo yabo yahamyaga ko baha imitima y’abantu agaciro gakomeye kuruta ubutunzi bw’isi. INI 48.3

Bizakomeza kumera bityo igihe cyose Umwuka w’Imana azaba ari we wigaruriye imibereho y’umuntu. Abantu bose bafite imitima yuzuye urukundo rwa Kristo bazagera ikirenge mu cye, We wahindutse umukene ku bwacu kugira ngo muri ubwo bukene duhinduke abatunzi. Impano zose bahawe n’Imana, (amafaranga, igihe, no kumenyekana) bazazifata gusa nk’uburyo bwo gutuma umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza utera imbere. Uko ni ko byari bimeze mu Itorero rya mbere; kandi mu Itorero ry’iki gihe iyo bigaragaye ko kubw’imbaraga ya Mwuka Muziranenge abizera bazinutswe iby’isi kandi bakemera kwitanga kugira ngo bagenzi babo bashobore kumva ubutumwa bwiza, ukuri kwamamazwa kuzatera impinduka ikomeye ku bakumva. INI 48.4

Imyitwarire ya Ananiya na Safira yari ihabanye n’urugero rwatanzwe n’abizera rwo gutangana umutima ukunze. Ibyabaye kuri Ananiya na Safira byandikishijwe na Mwuka w’Imana, byasize ikizinga mu mateka y’Itorero rya mbere. Izi ngirwabigishwa zari zaragize amahirwe amwe n’abandi yo kumva ubutumwa bwiza bwabwirijwe n’intumwa. Bari hamwe n’abandi bizera igihe intumwa zamaraga gusenga maze aho bari bateraniye hakaba umushyitsi, bose bakuzuzwa Umwuka Wera. (Ibyak 4:31). Abari bateraniye aho bose bari baranyuzwe cyane; kandi kubw’imbaraga ya Mwuka w’Imana, Ananiya na Safira bari barasezeranye ko bazaha Uwiteka amafaranga yari kuva mu igurishwa ry’umutungo. INI 48.5

Nyuma yaho Ananiya na Safira bababaje Mwuka Muziranenge biyegurira gutegekwa n’umururumba. Batangiye kwicuza isezerano batanze maze mu kanya gato batakaza imbaraga y’umugisha yari yasusurukuje imitima yabo ikayishyiramo icyifuzo cyo gukora ibintu bihambaye ku bwa Kristo. Batekereje ko bari bahubutse ku buryo noneho bakwiye gusubira ku mwanzuro wabo. Babiganiyeho maze bafata umwanzuro wo kudasohoza ibyo basezeranye. Nyamara babonye ko abatanze imitungo yabo kugira ngo ifashe abavandimwe babo bakenye bari bubashywe cyane n’abizera, kandi kubwo guterwa isoni n’uko bagenzi babo bazabatahura, umutima wabo w’ubugugu watanganye ubwiko ibyo bari beguriye Imana. Bafashe icyemezo cyo kugurisha ibyabo bakagaragaza bya nyirarureshwa ko ibiguzi byabyo byose babishyize mu bubiko rusange nyamara mu by’ukuri bakisigaranira umugabane utubutse. Bityo bari kwibikira ibibatunga badahuriyeho n’abandi kandi bakanabona icyubahiro muri bagenzi babo. INI 49.1

Nyamara Imana yanga uburyarya n’ikinyoma. Ananiya na Safira bakoresheje uburiganya mu mikoranire yabo n’Imana. Babeshye Mwuka Muziranenge maze icyaha cyabo gihanishwa igihano gikomeye kandi byihuse. Igihe Ananiya yazanaga ituro rye, Petero yaramubwiye ati: “Ananiya, ni iki gitumye Satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera, ukisigariza igice cy’ibiguzi by’isambu? Ukiyifite, ntiyari iyawe? Kandi umaze kuyigura ibiguzi byayo ntibyari ibyawe ubyigengaho? Ni iki gitumye wigira inama yo gukora utyo? Si abantu ubeshye, ahubwo Imana ni yo ubeshye.” Ibyak 5:3, 4. INI 49.2

“Ananiya abyumvise atyo, aragwa, umwuka urahera: ababyumvise bose bagira ubwoba bwinshi.” Ibyak 5:5.Petero yarabajije ati “Ukiyifite, ntiyari iyawe?” Ibyak 5:4. Nta mbaraga zakoreshejwe kuri Ananiya ngo ahatirwe gutanga ibyo atunze kugira ngo bishyirwe mu mutungo rusange. Yari yabikoze ku bushake bwe nyamara mu kugerageza kubeshya abigishwa, yabeshye Ishoborabyose. INI 49.3

“Hahise nk’amasaha atatu, umugore we arinjira, atazi uko byagenze; Petero aramubaza ati “Mbwira; mbese ibi biguzi ni byo mwaguze isambu?” Aramusubiza ati “Ye, ni byo.” Petero aramubaza ati: Ni iki gitumye muhuza inama yo kugerageza Umwuka w’Umwami Imana? Dore ibirenge by’abamaze guhamba umugabo wawe bigeze ku muryango, nawe barakujyana.” Muri ako kanya amugwa ku birenge, umwuka urahera. Ba basore binjiye, basanga amaze gupfa, baramujyana bamuhamba hamwe n’umugabo we. Itorero ryose n’ababyumvise bose bagira ubwoba bwinshi.” Ibyak 5:7-11. INI 49.4

Nyirubwenge butagerwa yabonye ko uku kugaragara k’umujinya w’Imana byari ngombwa kugira ngo Itorero rigitangira ririndwe guteshuka ku mahame mbonera. Umubare wabo warushagaho kwiyongera. Muri uko kwiyongera huti huti kw’abizera bashya, Itorero riba ryaragize akaga iyo abagabo n’abagore barizagamo bari kugaragaza ko bakorera Imana nyamara baramya ubutunzi. Iki gihano bahanishijwe cyagaragaje ko abantu badashobora kubeshya Imana, ko ibona icyaha gihishwe mu mutima kandi ko Imana itanegurizwa izuru. Uyu wari umuburo uhawe Itorero kugira ngo ryirinde inzitwazo, uburyarya no kwiba Imana. INI 50.1

Uru rugero rw’uburyo Imana yanga umururumba, uburiganya n’uburyarya ntabwo wari umuburo wahawe Itorero rya mbere gusa ahubwo unareba ibisekuru byose byo mu gihe kizaza. Ananiya na Safira babanje kurarikira. Icyifuzo cyo kwisigaraniza umugabane w’ibyo bari barasezeraniye Imana, cyabashoye mu buriganya n’uburyarya. INI 50.2

Imana yatumye kwamamaza ubutumwa bwiza bigerwaho bishingiye ku mihati n’impano by’abantu bayo. Amaturo y’ubushake n’icyacumi ni byo byifashishwa mu gukora umurimo w’Uwiteka. Ku byo Imana yahaye umuntu, imusabaho umugabane runaka, ari wo icyacumi. Iha umuntu wese umudendezo wo kwiyemeza niba ashobora gutanga ibirenzeho. Nyamara igihe umutima wemejwe na Mwuka Muziranenge maze umuntu agasezerana kugira icyo atanga, usezeranye nta burenganzira na buke aba agifite ku byo yeguriye Imana. Ko amasezerano nk’aya akorewe abantu agaragara nk’adakuka; mbese ayo tugiranye n’Imana ntakomeye kurushaho? Mbese amasezerano akozwe n’umutimanama ni yo afite agaciro gake kurusha amasezerano yanditswe n’abantu? INI 50.3

Iyo umucyo mvajuru urasiye mu mutima ufite imbaraga no kumurika kudasanzwe, ubugugu bwabaye akamenyero buvaho maze umuntu akaba yiteguye gutanga kubw’umurimo w’Imana. Ntihakagire uwibwira ko azashobora gusohoza amasezerano yatanze Satani atamurwanyije. Satani ntiyishimira kubona Ubwami bw’Umucunguzi ku isi bushinga imizi. Abwira abantu ko ibyo basezeraniye Imana ari byinshi cyane ku buryo byabadindiza mu mbaraga bashyira mu gushaka ubutunzi no kunezeza ibyifuzo by’imiryango yabo. INI 50.4

Imana ni yo ihira abantu ikabaha ubutunzi, kandi ibikora ityo kugira ngo abantu bashobore gutanga kubw’iterambere ry’umurimo wayo. Ni yo ivusha izuba ikavuba n’imvura. Ni yo ituma ibimera bibaho. Itanga ubuzima n’ubushobozi bwo kugera ku byo dukeneye. Imigisha yose dufite ituruka mu biganza byayo byuzuye ubuntu. Nk’ingaruka y’ibyo, Imana yifuza ko abagabo n’abagore bagaragaza gushima kwabo bagira icyo bayigarurira batanga icyacumi n’amaturo: ari amaturo yo gushima, amaturo y’ubushake n’ay’uko bavanweho urubanza rw’icyaha. Iyaba ibyo gukora umurimo w’Imana byazanwaga mu bubiko bwayo hakurikijwe gahunda y’Imana yo gutanga icyacumi cy’ibyungutswe n’amaturo y’ubushake, haboneka byinshi cyane byo guteza imbere umurimo w’Uwiteka. INI 50.5

Nyamara imitima y’abantu inangizwa n’ubugugu kandi nk’uko byabaye kuri Ananiya na Safira, bagira ikigeragezo cyo kugumana igice cy’ibiguzi nyamara bakagaragaza bya nikize ko bubahirije ibyo Imana isaba. Abantu benshi baya umutungo wabo bikorera ibibanezeza. Abagabo n’abagore bareba ibibashimisha kandi bakanezeza irari ryabo, mu gihe bazanira Imana ituro rito batanabishaka. Bibagirwa ko umunsi umwe Imana izababaza gusobanura uko bakoresheje umutungo wayo; kandi ko itazigera yemera ibyo bashyira mu bubiko bwayo bidashyitse nk’uko itemeye ituro rya Ananiya na Safira. INI 51.1

Uhereye ku gihano gikomeye cyahawe bariya babeshyi, Imana ishaka ko twiga uko yanga byimazeyo uburyarya ubwo ari bwo bwose n’ikinyoma. Mu gushaka kwerekana bya nikize ko batanze byose, Ananiya na Safira babeshye Mwuka Muziranenge maze ingaruka iba kubura ubugingo bwa none n’ubw’ahazaza. Iyo Mana yabahannye icyo gihe ni nayo uyu munsi iciraho iteka ibinyoma byose. Iminwa ibeshya ni ikizira kuri yo. Ivuga ko mu murwa Wera “hatazinjira ikintu gihumanye, cyangwa ukora ibizira, akabeshya.” Ibyahishuwe 21:27. INI 51.2

Nimureke dukomere ku kuvugisha ukuri kandi bihinduke umugabane w’ubugingo bwacu. Gufata ukuri nk’ibikino no kuguhindura tugira ngo guhwane n’imigambi y’ibyo umuntu ararikiye ni ukurimbura ukwizera. “Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri.” Abefeso 6:14. Umuntu wese utavugisha ukuri aba agurisha ubugingo bwe mu isoko ry’imburamumaro. Ibinyoma bye bishobora kugaragara ko byafasha mu bihe bikomeye; ashobora kugaragara ko ibyo akora bitera imbere kuruta ibyo yari kunguka iyo aza gukoresha ukuri, nyamara agera aho atagira uwo yiringira. We nk’umubeshyi ntabwo aba akigirira icyizere ibyo abandi bamubwiye. INI 51.3

Ku byerekeranye na Ananiya na Safira, icyaha cyo kuriganya Imana bagihaniwe vuba na bwangu. Icyo cyaha cyagiye gisubirwamo kenshi mu mateka y’Itorero kandi na n’ubu gikorwa na benshi. Nyamara nubwo kitakurikirwa n’ikintu kigaragarira amaso cyerekena ko Imana itacyishimiye, ntibisobanura ko muri iki gihe iki cyaha cyoroheje imbere y’Imana kuruta uko cyari kiri mu gihe cy’intumwa. Umuburo waratanzwe kuko Imana yerekanye neza uko yanga iki cyaha urunuka; kandi abantu bose birundurira mu buryarya n’umururumba bamenye neza ko barimbura ubugingo bwabo. INI 51.4