IBYAKOZWE N’INTUMWA

50/59

IGICE CYA 49 - URWANDIKO RWA NYUMA PAWULO YANDITSE

(Iki gice Gishingiye Ku Rivandiko Rwa 2 Rwandikiive Timoteyo)

Pawulo avuye mu rukiko rwa Kayisari, yahereyeko asubizwa mu kumba yari afungiyemo, abona ko yihesheje akaruhuko gato. Yari azi ko abanzi be batazigera baruhuka bataramwicisha. Ariko na none Pawulo yari azi ko hari igihe ukuri kwatsinze. Kuba yari yaramamaje Umukiza wabambwe kandi akazuka imbere y’imbaga nini yari yaramuteze amatwi, ibi ubwabyo byari insinzi. Uwo munsi umurimo wari watangiye wagombaga gukura kandi ugakomera. Uwo murimo Nero n’abandi banzi ba Kristo bari kuzifuza kuwubangamira cyangwa kuwusenya nyamara ntibabigereho. INI 308.1

Umunsi ku wundi Pawulo yabaga yicaye mu kumba gacuze umwijima yafungirwagamo. Kuba Pawulo yari azi ko ubuzima bwe bushobora gushyirwaho iherezo biturutse ku cyemezo cya Nero, yatekereje kuri Timoteyo kandi yiyemeza kumutumaho. Timoteyo yari yarahawe inshingano yo kwita ku Itorero rya Efeso; kandi ni we wari warahasigaye ubwo Pawulo yajyaga i Roma ubwa nyuma. Pawulo na Timoteyo bari bafatanyijwe n’urukundo rudasanzwe rwimbitse kandi rukomeye. INI 308.2

Kuva Timoteyo yahinduka, yari yarafatanyije imirimo n’imibabaro na Pawulo, kandi ubucuti hagati yabo bwari bwarakomeye cyane burimbika kandi burushaho gutungana kugeza ubwo ibintu byose umwana yashoboraga gukorera umubyeyi akunda kandi yubaha, Timoteyo yabikoreye intumwa yari igeze mu za bukuru kandi yarashenguwe n’umuruho. Ntibitangaje kuba Pawulo mu gihe yari wenyine no mu bwigunge yarifuje kubona Timoteyo. INI 308.3

Mu buryo bwiza, nta nzitizi zihari, hari guhita amezi menshi mbere y’uko Timoteyo agera i Roma avuye muri Aziya Ntoya. Pawulo yari azi ko ubuzima bwe buri mu kaga maze atinya ko Timoteyo ashobora kuzaza atinze cyane ntamusange. Yari afitiye uwo musore inama n’amabwiriza by’ingirakamaro kubera ko yari yarahawe inshingano ikomeye cyane; kandi igihe yamusabaga ngo atebuke, ubwo yari hafi gupfa yamwandikiye amagambo yabonaga ko atazashobora kumubwirisha akanwa. Umutima we wari wuzuye urukundo yari afitiye umwana we yabyaje ubutumwa bwiza ndetse n’urwo yari afitiye Itorero yari ashinzwe, bityo Pawulo yifuje kumenyesha Timoteyo akamaro k’ubudahemuka ku nshingano ye yera. INI 308.4

Pawulo yatangije urwandiko rwe iyi ndamutso: “Ndakwandikiye Timoteyo, umwana wanjye nkunda. Ubuntu n’imbabazi n’amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umwami wacu. Imana nkorera nkurikije ba sogokuruza, mfite umutima utancira urubanza, ni yo nshimira yuko nkwibuka ubudasiba uko nsenze, ku manywa na nijoro.” 2 Timoteyo 1:2, 3. INI 308.5

Intumwa yeretse Timoteyo impamvu akeneye gushikama mu kwizera. Yaranditse ati: “Ni cyo gituma nkwibutsa gusesa impano y’Imana ikurimo ngo yake, iyo waheshejwe no kurambikwaho ibiganza byanjye. Kuko Imana itaduhaye Umwuka w’ubwoba: ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda. Nuko ntukagire isoni zo guhamya Umwami wacu, cyangwa izanjye, imbohe ye. Ahubwo ufatanye nanjye kurenganyirizwa ubutumwa bwiza, ufashijwe n’imbaraga z’Imana.” ( 2Timoteyo 1:6-8). Pawulo yingingiye Timoteyo kwibuka ko yari yarahamagawe “guhamagara kwera” kugira ngo yamamaze imbaraga y’ “uwerekanishije ubugingo no kudapfa ubutumwa bwiza.” Yaravuze ati, “Ubwo butumwa ni bwo nashyiriweho kuba umubwiriza wabwo n’intumwa n’umwigisha w’abanyamahanga. Ni cyo gituma mbabazwa ntya, nyamara singira isoni, kuko nzi uwo nizeye uwo ari we, kandi nzi neza yuko abasha kurinda ikibitsanyo namubikije, kugeza kuri urya munsi.” 2 Timoteyo 1:11, 12. INI 309.1

Igihe kirekire Pawulo yamaze mu murimo, nta na rimwe yigeze agingimiranya mu kumvira Umukiza we. Aho yabaga ari hose, haba imbere y’Abafarisayo bamukwenaga, haba imbere y’abategetsi b’i Roma; haba imbere y’imbaga y’abamurakariye b’ i Lusitira cyangwa abari barahamwe n’icyaha bari bari mu nzu y’imbohe i Makedoniya, haba igihe yajyaga impaka n’abasare bari bafite ubwoba bwinshi igihe ubwato bwarohamaga cyangwa igihe yahagararaga wenyine imbere ya Nero kugira ngo arengere ubuzima bwe, nta na rimwe yigeze aterwa isoni z’ibyo yari ashyigikiye. Umugambi umwe ukomeye cyane w’imibereho ye ya Gikristo wari uwo gukorera uwo yari yarigeze gusuzugura kandi nta kurwanywa cyangwa gutotezwa byigeze bituma areka intego yari afite. Kwizera kwe, kwakomejwe n’umuhati kandi kugatunganywa n’igitambo, kwamuteye gushikama kandi kuramukomeza. INI 309.2

Pawulo yakomeje agira ati: “Nuko rero, mwana wanjye, ukomerere mu buntu bubonerwa muri Kristo Yesu, kandi ibyo wanyumvanye imbere y’abahamya benshi, ubimenyeshe abantu bo kwizerwa bazashobora kubyigisha abandi. Ujye ufatanya nanjye kwihanganira imibabaro, nk’uko bikwiriye umusirikari mwiza wa Kristo Yesu.” 2Timoteyo 2:1-3. INI 309.3

Umukozi nyakuri w’Imana ntazigera yihunza imiruho cyangwa inshingano. Ushaka by’ukuri imbaraga mvajuru, akura mu isoko idakama imbaraga zimushoboza guhangana no kunesha ibigeragezo kandi akuzuza neza inshingano Imana yamuhaye. Ubuntu ahabwa burushaho kwagura ubushobozi bwe bwo kumenya Imana n’Umwana wayo. Umutima we usabwa no kwifuza gukorera Shebuja umurimo ushimwa. Uko ateye intambwe mu nzira ya Gikristo “akomerera mu buntu bubonerwa muri Kristo.” Ubu buntu bumushoboza kuba umuhamya nyakuri w’ibyo yumvise. Ntabwo asuzugura cyangwa ngo yirengagize ubumenyi yahawe n’Imana; ahubwo abugeza ku bantu bizerwa ngo nabo babumenyeshe abandi. INI 309.4

Muri uru rwandiko ruheruka yandikiye Timoteyo, Pawulo yamweretse intego yo hejuru, amwereka inshingano afite nk’umukozi wa Kristo. Intumwa Pawulo yaranditse ati: “Ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri.” “Nuko uhunge irari rya gisore, ahubwo ukurikize gukiranuka no kwizera n’urukundo n’amahoro, ufatanije n’abambaza Umwami wacu bafite imitima iboneye. Nyamara ibibazo by’ubupfu n’iby’abaswa ntukabyemere, uzi nawe ko bibyara amahane. Ariko umugaragu w’Umwami wacu ntakwiriye kuba umunyamahane, ahubwo akwiriye kugira ineza kuri bose, agakunda kwigisha, akihangana, agahanisha ubugwaneza abamugisha impaka, ngo ahari, nibishoboka, Imana ibahe kwihana ngo bamenye ukuri.”2 Timoteyo 2:15, 22-25 INI 310.1

Intumwa Pawulo yaburiye Timoteyo kwirinda abigisha b’ibinyoma bari gushaka kwinjira mu Itorero. Yaravuze ati: “Umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarira, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera;... Bafite ishusho yo kwera, ariko bahakana imbaraga zako: abameze batyo ujye ubatera umugongo.” 2Timoteyo 3:1-5. INI 310.2

Yakomeje agira ati: “Kandi abantu babi n’abiyita uko batari bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa. Ariko wehoho ugume mu byo wize, ukabyizezwa kuko uzi uwakwigishije, kandi uzi yuko uhereye mu buto bwawe wamenyaga ibyanditswe byera bibasha kukumenyesha ubwenge, bwo kukuzanira agakiza,…Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka: kugira ngo umutu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose, ngo akore imirimo myiza yose.” (2 Timoteyo 3:13-17). Imana yatanze ibyangombwa bihagije kugira ngo umuntu abashe gutsinda ikibi kiri mu isi. Bibiliya ni ububiko bw’intwaro aho dushobora gukura intwaro dukoresha mu ntambara. Tugomba gukenyera ukuri. Icyuma kidukingira igituza kigomba kuba ubutungane. Tugomba gutwara ingabo yo kwizera, tukambara ingofero y’agakiza kandi tugatwara n’inkota y’Umwuka ari yo jambo ry’Imana. Igihe dutwaye izo ntwaro, tugomba guca inzira yacu mu nzitizi n’imitego by’icyaha. INI 310.3

Pawulo yari azi ko imbere y’Itorero hari igihe cy’akaga gakomeye. Yari azi ko umurimo utunganye kandi mwiza wagombaga gukorwa n’abasigaye bashinzwe amatorero; maze yandikira Timoteyo ati: “Ndagutongerera mu maso y’Imana no mu ya Kristo Yesu uzaciraho iteka abazima n’abapfuye, ubwo azaboneka aje kwima ingoma ye. Ubwirize abantu ijambo ry’Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye, uhane, uteshe, uhugure, ufite kwihangana kose no kwigisha.” 2 Timoteyo 4:1, 2. INI 310.4

Iyi nshingano ikomeye yahawe umuntu w’umunyamwete kandi w’umwizerwa nka Timoteyo ni igihamya gikomeye kitwereka akamaro n’inshingano by’umurimo w’umubwiriza w’ubutumwa bwiza. Pawulo yihanangiriza Timoteyo imbere y’intebe y’Imana, akamwihanangiriza kubwiriza ijambo ry’Imana atari amagambo n’imigenzo by’abantu; agahora yiteguye guhamya Imana igihe icyo ari cyo cyose abonye uburyo haba mu iteraniro ry’abantu benshi no mu matsinda yihariye, mu nzira n’aho abantu bota umuriro, ku ncuti no ku banzi, haba hari umutekano cyangwa mu birushya n’akaga, yaba ari mu gihe cyo gusuzugurwa no mu gihombo.Pawulo agize impungenge ko ubugwaneza bwa Timoteyo bwazatuma yirengagiza umugabane ukomeye w’umurimo we, yamwihanangirije kuba umwizerwa agacyaha icyaha ndetse agacyaha yihanukiriye abahamwaga n’ibyaha bikomeye. Nyamara yagombaga kubikora “afite kwihangana kose no kwigisha” (2Timoteyo 4:2). Yagombaga kwerekana ukwihangana n’urukundo bya Kristo, agasobanura kandi agashimangira gucyaha kwe akoresheje ukuri kw’Ijambo ry’Imana. INI 311.1

Kwanga no gucyaha icyaha ndetse ari nako werekana umunyabyaha impuhwe n’ubugwaneza biragorana. Uko turushaho kugira umuhati wo kugera ku butungane bw’umutima n’ubugingo, ni ko tuzarushaho kubona icyaha kandi ni ko tuzanarushaho kwanga ikintu icyo ari cyo cyose kiduteshura mu nzira y’ukuri. Tugomba kwirinda gukabya gusharirira uwakoze ikibi; nyamara tugomba kwirinda kugira ngo tutirengagiza ugukabya kw’icyaha. Abayoba bakeneye kugaragarizwa ukwihangana n’urukundo bya Kristo, nyamara hari ingorane mu kwihanganira cyane amakosa yabo ku buryo bazafata ko badakwiriye gucyahwa no kwibwira ko bacyashwe baba barenganyijwe. INI 311.2

Rimwe na rimwe abagabura b’ubutumwa bwiza bakora ikibi gikomeye cyane iyo bemera ko ukwihanganira abayobye kwabo kubyara kubererekera ibyaha ndetse no kubigiramo uruhare. Muri ubwo buryo, bagera n’aho babererekera kandi bagafata mu buryo bworoheje ibyo Imana iciraho iteka; kandi nyuma y’igihe runaka, bahinduka impumyi ntibashobore kwita ku bo Imana ibategeka gucyaha. Uwigira impumyi mu mirebere y’iby’umwuka agirira impuhwe mbi abo Imana iciraho iteka, bidatinze azakora icyaha gikomeye asharirira kandi ahutaza abo Imana ishima. INI 311.3

Bitewe n’ubwirasi bw’ubwenge bwa kimuntu, gusuzugura uruhare rwa Mwuka Wera ndetse no kutita ku kuri kw’Ijambo ry’Imana, abantu benshi biyita Abakristo kandi biyumva ko bashoboye kwigisha abandi, bazayoba bave mu by’Imana ibasaba gukora. Pawulo yabwiye Timoteyo ati: “Kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo; kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y’ibinyoma.” 2Timoteyo 4:3, 4. INI 311.4

Ahangaha ntabwo Pawulo yerekeza ku bantu berura ku mugaragaro ko batitaye ku kuyoboka Imana, ahubwo avuga ku biyita Abakristo bayoborwa n’ibyo bifuza, bityo bakabatwa n’inarijye. Bene abo bifuza kumva gusa inyigisho zidacyaha ibyaha byabo cyangwa ngo zicireho iteka ibibanezeza. Bababazwa n’amagambo aboneye y’abagaragu b’indahemuka ba Kristo maze bagahitamo abigisha babashimisha kandi bakabashyeshya. No mu bavuga ko ari abagabura harimo bamwe babwiriza ibitekerezo by’abantu aho kubwiriza ijambo ry’Imana. Kubera ko ari abahemu ku cyizere bagiriwe, bituma bayobya ababareba kugira ngo babayobore no mu by’Umwuka. INI 312.1

Mu mabwiriza y’amategeko yayo yera, Imana yatanze itegeko ritunganye ry’imibereho; kandi yavuze ko kugeza ku mperuka y’ibihe, aya mategeko azakomeza kugenga abantu nta n’akanyuguti kayo gahindutse. Kristo yazanywe no kwerereza amategeko no gutuma yubahwa. Yerekanye ko amategeko ashingiye ku rufatiro rwagutse rwo gukunda Imana n’umuntu, kandi ko kumvira ibyo asaba bikubiye mu nshingano y’umuntu. Mu mibereho ye bwite yatanze urugero rwo kumvira amategeko y’Imana. Mu kibwirizwa cyo ku musozi yerekanye ukuntu ibyo amategeko asaba birenga ibikorwa bigaragara inyuma, ahubwo bikagera kubyo umuntu atekereza ndetse n’ibyo umutima ugambirira. INI 312.2

Iyo amategeko yumviwe, ayobora abantu ku “kureka kutubaha Imana n’irari ry’ibyisi, bakirinda, bakiranuka, bubaha Imana mu gihe cya none.” (Tito 2:12). Nyamara umwanzi w’ubutungne bwose yigaruriye isi maze ayobora abagabo n’abagore gusuzugura amategeko. Nk’uko Pawulo yari yarabibonye, abantu benshi bateye umugongo gushakisha ukuri kw’ijambo ry’Imana maze bahitamo abigisha bababwira imigani y’imihimbano bifuza. Abenshi mu bagabura n’abantu basanzwe bakandagira amategeko y’Imana. Muri ubwo buryo Umuremyi w’isi aratukwa, kandi Satani akanezezwa n’insinzi y’uburiganya bwe. INI 312.3

Kubwo kwiyongera ko gusuzugura amategeko y’Imana, hariho kwiyongera kuzinukwa iby’iyobokamana, ubwibone, gukunda ibinezeza, kutumvira ababyeyi no gutwarwa n’irari. Kubw’ibyo, hirya no hino abafite imitima itekereza cyane barahangayitse bibaza bati, “Ni iki gishobora gukorwa kugira ngo ibi bibi byakwiriye hose bikosorwe?” Igisubizo kiboneka mu magambo Pawulo yabwiye Timoteyo amwihanangiriza ati, “Ubwirize abantu ijambo ry’Imana.” (2Timoteyo 4:2). Muri Bibliya hari amahame amwe nyayo agenga umurimo. Ni inyandiko ivuga ubushake bw’Imana, imvugo y’ubwenge mvajuru. Iyi nyandiko ifungura imyumvire y’umuntu kugira ngo asobanukirwe ingorane zikomeye z’ubuzima, kandi abantu bose bita ku mabwiriza y’iyo nyandiko izababera umuyobozi utayoba, ibarinde gupfusha imibereho yabo ubusa bagendera mu bidatunganye. INI 312.4

Imana yamenyekanishije ubushake bwayo, kandi kujya impaka ku byavuye mu kanwa kayo ni ubupfapfa. Nyuma y’imvugo ya Nyir’ubwenge butaderwa, nta bibazo byo gushidikanya umuntu akwiye kubaza, kandi nta buryo bundi bwo kugoragoza akwiye gukoresha. Ibyo umuntu usabwa byose ni ukuri kwemeranywa rwose n’ubushake bw’Imana. Kumvira ni itegeko rihebuje ayandi mu byo dukereza kimwe n’ibyo umutimanama wibwira. INI 313.1

Pawulo yakomeje kumubwira ati: “Ariko wehoho wirinde muri byose, wemere kurengana, ukore umurimo w’umubwirizabutumwa bwiza, usohoze umurimo wawe wo kugabura iby’Imana” (2Timoteyo 4:5). Pawulo yari hafi kurangiza umurimo we maze yifuza ko Timoteyo yamusimbura akarinda Itorero inyigisho z’ibihimbano by’abantu n’ubuhakanyi umwanzi yari kuzakoresha uko ashoboye kose mu buryo butandukanye kugira ngo ateshure abantu ku kwicisha bugufi kwigishwa n’ubutumwa bwiza. Yamugiriye inama yo kuzibukira iby’igihe gito n’ibindi byamubuza kwirundurira mu murimo akorera Imana; akihanganira kurwanywa anezerewe, akihanganira gusuzugurwa no kurenganywa byari kuzamubaho bitewe n’ubudahemuka bwe. Yanamugiriye inama yo guhamya umurimo we akoresheje uburyo bwose afite bwo kugirira neza abo Kristo yapfiriye. INI 313.2

Imibereho ya Pawulo yari icyitegererezo cy’ukuri yigishaga kandi aho niho imbaraga ye yari ishingiye. Umutima we wari wuzuye ubwuzu bw’inshingano ye kandi yakoraga yomatanye na Soko y’ubutabera, imbabazi n’ukuri. Yashikamye ku musaraba wa Kristo nk’ubwishingizi bwe rukumbi bumubashisha gutsinda. Urukundo rw’Umukiza rwari impamvu ihoraho yamuteraga gukora, ikamukomeza mu kurwana na kamere no mu rugamba rwe ahangana n’ikibi igihe mu murimo wa Kristo yajyaga imbere ahanganye n’urwangano rw’ab’ isi ndetse no kurwanywa n’abanzi be. INI 313.3

Icyo Itorero rikeneye muri ibi bihe biruhije, ni ingabo z’abakozi, nka Pawulo, bitoje kuba ingirakamaro, bafite uburambe bukomeye mu bintu by’Imana kandi buzuye ukuri n’umwete. Abantu bejejwe kandi bitanga barakenewe; abantu batazahunga ibigeragezo n’inshingano; abantu b’intwari kandi b’abanyakuri; abantu bafite Kristo mu mitima yabo we “byiringiro by’ubwiza” (Abakolosayi 1:27) kandi bazabwiriza “ijambo ry’Imana” bafite iminwa yakojejweho umuriro wera. Umurimo w’Imana ukeneye abakozi nk’abo, kandi amakosa akomeye ameze nk’uburozi bwica aramunga ibitekerezo kandi agakuraho ibyiringiro by’imbaraga nini y’abagize inyokomuntu. INI 313.4

Mu gihe abatwaramucyo bizerwa kandi bashenguwe n’umuruho batanga ubuzima bwabo kubwa Kristo, ni bande bazitanga kugira ngo babasimbure? Mbese abasore bacu bazemera inshingano yera yahawe ababyeyi babo? Mbese bari mu myiteguro yo gusiba icyuho giterwa n’urupfu rw’intungane? Mbese gutongera kw’intumwa kuzubahirizwa, mbese guhamagarirwa inshingano bizumvirwa hagati mu gukururwa n’ubugugu no kurarikira bireshya abasore? INI 314.1

Pawulo yasoje urwandiko rwe atanga ubutumwa bwe bwite ku bantu batandukanye kandi yongeye gusaba byihutirwa ko Timoteyo yamugeraho vuba, byashoboka akaza mbere y’itumba. Yavuze ku kugira irungu kwe yatewe n’uko bamwe mu ncuti ze bamutereranye no kuba abandi batari bahari. Yabwiye Timoteyo ko atagombaga gushidikanya atinya ko Itorero rya Efeso ryari kumukenera kuko Pawulo yari yaramaze kohereza Tukiko kugira ngo asigare mu mwanya we. INI 314.2

Pawulo amaze kuvuga uko byagenze mu rubanza rwe imbere ya Nero, akababwira uko abavandimwe be mu kwizera bamutereranye, n’ubuntu bukomeza bw’Imana itica isezerano, Pawulo yasoje urwandiko rwe ashyira Timoteyo yakundaga mu burinzi bw’Umwungeri Mukuru wari gukomeza kwita ku mukumbi nubwo abungeri bato bakwicwa. INI 314.3