IBYAKOZWE N’INTUMWA

51/59

IGICE CYA 50 - PAWULO ACIRWA URWO GUPFA

Mu gihe cy’urubanza ruheruka rwa Pawulo imbere ya Nero, umwami w’abami yari yaranyuzwe cyane n’imbaraga y’amagambo y’intumwa ku buryo yasubitse gufata icyemezo cy’urubanza, ntiyarekura cyangwa ngo acireho iteka umugaragu w’Imana warengwaga. Nyamara umugambi mubisha Nero yari afitiye Pawulo wongeye kubyuka bidatinze. Nero arakajwe n’uko atashoboraga guhungabanya kwamamara kw’idini ya Gikristo, ndetse no mu rugo rw’ibwami, yafashe icyemezo ko niharamuka habonetse impamvu y’urwitwazo, intumwa Pawulo yagombaga kwicwa. Nyuma y’aho bidatinze Nero yatangaje icyemezo cyaciriyeho iteka Pawulo ngo yicwe kubwo kwizera. Kubera ko umuturage w’Umuroma atagombaga kwicwa urubozo, Pawulo yaciriwe urubanza rwo gucibwa umutwe. INI 315.1

Pawulo yajyanywe rwihishwa aho ari bwicirwe. Abantu bake ni bo bemerewe kureba uko yishwe; kubera ko abamurenganyaga, batangajwe n’uko yari azwi cyane, batinye ko hashobora kuboneka abayoboka Ubukristo bitewe n’ibyari kuba mu rupfu rwe. Ariko n’abasirikare bari binangiye bamurindaga bumvise amagambo ye kandi batangazwa no kubona anezerewe ndetse yishimye nubwo yari ategereje urupfu. Umwuka we wo kubabarira abamwicaga ndetse no kwizera Kristo kwe kudahungabana kugeza ku iherezo byabaye impumuro y’ubugingo izana ubugingo ku bantu bamwe biboneye urupfu rwe. Abantu barenze umwe bemeye Umukiza Pawulo yabwirizaga, kandi bidatinze bahamishije amaraso yabo kwizera kwabo badatinya. INI 315.2

Kugeza ku isaha iheruka, ubuzima bwa Pawulo bwahamyaga ukuri kw’amagambo yabwiye Abanyakorinto ati: “Imana yategetse umucyo kuva uturutse mu mwijima, ni yo yaviriye mu mitima yacu, kugira ngo imurikishe ubwenge bwo kumenya ubwiza bw’Imana buri mu maso ha Yesu Kristo. Ariko dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba, kugira ngo imbaraga zisumbabyose zibe iz’Imana zidaturutse kuri twe. Dufite amakuba impande zose ariko ntidukuka imitima, turashobewe ariko ntitwihebye; turarenganywa ariko ntiduhanwa, dukubitwa hasi ariko ntidutsindwa rwose. Tugendana mu mubiri iteka urupfu rwa Yesu, ngo ubugingo bwa Yesu na bwo bugaragarire mu mibiri yacu.” (2Kor 4:6-10). Ubushobozi bwe ntibwakomokaga muri we ahubwo bwakomokaga kuri Mwuka w’Imana wari hamwe nawe akamukoresha akuzura umutima we kandi agatuma intekerezo zose zigandukira kumvira ubushake bwa Kristo. Umuhanuzi aravuga ati : “Ugushikamijeho umutima uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye.” ( Yesaya 26:3). Amahoro akomoka mu ijuru yagaragaraga mu maso ha Pawulo yatumye abantu benshi bemera ubutumwa bwiza. INI 315.3

Pawulo yagendanaga umwuka w’ijuru. Abantu bose bakoranye nawe babonaga imbaraga yo komatana na Kristo kwe. Kuba imibereho ya Pawulo yaremeranyaga n’ukuri yamamazaga, byongeraga uburemere bw’ibibwiriza bye. Aha niho imbaraga y’ukuri iri. Ubuhamya bukomoka ku mibereho itunganye ni ikibwirizwa kirusha ibindi gukora ku mutima gishobora kubwirizwa kigashyigikira Ubukristo. Ingingo zavugwa nubwo zaba zitavuguruzwa, icyo zishobora kuzana ni impaka gusa; nyamara urugero rwiza rufite imbaraga idashobora gutsindwa na rimwe. INI 316.1

Igihe Pawulo yazirikanaga abo yari agiye gusiga bahanganye n’urwikekwe, kwangwa no gutotezwa, yirengagije imibabaro yari imwegereye. Pawulo yakoze uko ashoboye akomeza kandi atera ubutwari Abakristo bake bamuherekeje ubwo yajyanwaga aho yagombaga kwicirwa. Yabasubiriyemo amasezerano yahawe abatotezwa kubw’ubutungane. Yabahamirije ko nta na kimwe kitazasohora mu byo Uwiteka yavuze byose byerekeranye n’abana be bageragezwa kandi bizerwa. Mu gihe gitoya bashoboraga kuremererwa n’ibigeregezo by’uburyo bwinshi; bashoboraga kutabona ibibahumuriza byo mu isi, ariko bagombaga gutera ubutwari imitima yabo bifashishije ubwishingizi bw’ubudahemuka bw’Imana bavuga bati: “Nzi uwo nizeye uwo ari we, kandi nzi neza yuko abasha kurinda ikibitsanyo namubikije kugeza kuri urya munsi.” ( 2Timoteyo 1:12). Ijoro ry’igeragezwa n’umubabaro ryari kurangira bidatinze hanyuma umuseso w’igitondo gishimishije cy’amahoro n’umunsi uboneye bigatangaza. INI 316.2

Pawulo yarebaga kure cyane, adashidikanya cyangwa ngo ahangayike, ahubwo yari afite ibyiringiro n’umunezero by’ahazaza. Ubwo Pawulo yari ahagaze aho yagombaga kwicirwa ntiyabonaga inkota y’uwari kumwica cyangwa ubutaka bwari bugiye kwakira amaraso ye mu kanya gato; ahubwo amaso ye yahuranyaga ijuru ritamurutse ry’uwo munsi wo mu mpeshyi akitegereza intebe y’ubwami y’Ihoraho. INI 316.3

Uyu muntu wari ufite kwizera yabonaga urwego Yakobo yarose. Urwo rwego rwashushanyaga Kristo wahuje ijuru n’isi, kandi ahuza umuntu ugira iherezo n’Imana ihoraho iteka ryose. Ubwo Pawulo yibukaga ukuntu abakurambere n’abahanuzi bagiye bishingikiriza ku wamukomezaga kandi akamuhumuriza ndetse akaba yari agiye gutanga ubugingo bwe kubera we, ukwizera kwe kwarakomejwe. Aba bantu b’intungane bagiye bahamya kwizera kwabo uko ibihe byahaga ibindi, yabumviyeho ubutumwa bw’ibyiringiro ko Imana ari inyakuri. Kugira ngo babwirize ubutumwa bwiza bwa Kristo, intumwa bagenzi be bagiye bakomeza bagahangana no kwishyira imbere mu by’idini, bahangana n’ubupfumu, ugutotezwa no gusuzugurwa, ntibigera baha ubuzima bwabo agaciro kugira ngo bashobore gushyira hejuru umucyo w’umusaraba mu mwijima wo kutizera. Pawulo yarabibukaga asaga n’ubumva bahamya ko Yesu ari Umwana w’Imana akaba n’Umukiza w’abari mu isi. Yibukaga uburyo bishwe urw’agashinyaguro, bagatwikirwa ku mambo, bagashyirwa mu nzu z’imbohe, mu masenga y’inyamaswa n’ubuvumo bwo ku isi, maze bigatuma mu matwi ye asa n’uwumva ijwi ryo gutsinda ry’upfa azira kwizera kwe. Yumvise ubuhamya bw’abantu bashikamye, abo nubwo bari abakene, bababazwa bikomeye, batanze ubuhamya bukomeye bwo kwizera kwabo bashize ubwoba bavuga bati: “Nzi uwo nizeye uwo ari we.” Mu kurundurira ubuzima bwabo mu kwizera, aba bose bamenyesha abatuye isi ko uwo bizeye ashobora gukiza ku rugero ruhanitse. INI 316.4

Pawulo wacungujwe igitambo cya Kristo, akezwaho ibyaha n’amaraso ye, kandi akambikwa ubutungane bwe, afite ubuhamya muri we ko ubugingo bwe ari ubw’agaciro mu maso y’Umucunguzi. Ubugingo bwe buhishanywe na Kristo mu Mana, kandi yemera adashidikanya ko uwatsinze urupfu ashoboye kurinda icyo yabikijwe. Ibitekerezo bye bisingira isezerano ry’Umukiza rivuga riti, “Nanjye nzamuzura ku munsi w’imperuka.” (Yohana 6:40). Ibitekerezo n’ibyiringiro bye byerekejwe ku kugaruka k’Umwami Yesu. Ubwo inkota y’uwamwicaga yamanukaga n’igicucu cy’urupfu kikagota Pawulo wicwaga azira kwizera kwe, igitekerezo cye giheruka cyarazamutse nk’uko bizamumerera igihe cyo gukanguka gukomeye kugira ngo asanganire Umutangabugingo uzamwakira mu munezero w’abahiriwe. INI 317.1

Hashize ibinyejana byinshi uhereye igihe Pawulo wari ugeze mu za bukuru asheshe amaraso ye nk’umuhamya w’ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu Kristo. Nta kintu gifatika cyandikiwe ab’ibihe bizaza kijyanye n’ibintu biheruka byabaye mu buzima bw’uyu muntu w’intungane, nyamara Ibyanditswe byatubikiye ubuhamya bw’urupfu rwe. Nk’uko impanda irangurura, ijwi rya Pawulo ryagiye ryumvikana mu myaka yose yashize, yakomeje ibihumbi byinshi by’abahamya ba Kristo kandi abyutsa abandi benshi bishwe n’agahinda kubw’ijwi ry’umunezero w’insinzi ye bwite ati: “Kuko jyeweho maze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye. Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.” 2 Timoteyo 4:6-8. INI 317.2