IBYAKOZWE N’INTUMWA

49/59

IGICE CYA 48 - PAWULO IMBERE YA NERO.

Igihe Pawulo yahamagarirwaga kwitaba Umwami w’abami Nero kugira ngo acirwe urubanza, yabonaga ko urupfu rumusatiriye. Ikirego gikomeye bamuregaga n’ubugome bw’indengakamere bwagirirwaga Abakristo, byamusigiye ibyiringiro bike cyane byo kuva mu rubanza amahoro. INI 304.1

Abagiriki n’Abanyaroma bari bafite umuco wo guha uregwa amahirwe yo kwishakira umwunganizi kugira ngo amuburanire mu rukiko. Umwunganizi watangaga ingingo ze n’imvugo nziza yuzuye amarangamutima cyangwa kwinginga, gusaba n’amarira; uwo mwunganizi akenshi yatumaga imbohe ifatirwa umwanzuro mwiza. Igihe yabaga atabigezeho, yatumaga boroshya igihano. Ariko igihe Pawulo yahamagarirwaga kujya imbere ya Nero nta muntu n’umwe wahangaye kumugira inama cyangwa kumubera umwunganizi; nta n’incuti yari hafi aho nibura kugira ngo yandike ibyo yashinjwaga cyangwa ingingo yatangaga yiregura. Mu Bakristo b’i Roma nta n’umwe wigeze aza aho ngaho kugira ngo amube hafi muri icyo gihe gikomeye. INI 304.2

Amakuru nyayo y’ibyabaye icyo gihe atangwa na Pawulo ubwe mu rwandiko rwa kabiri yandikiye Timoteyo. Yaranditse ati: “Mu iburana ryanjye rya mbere nta wampagarikiye, ahubwo bose barampanye: ntibakabibarweho. Nyamara Umwami wacu yarampagarikiye, arankomeza, kugira ngo ubutumwa bubwirizwe n’akanwa kanjye butagabanije, abanyamahanga bose babwumve. Nuko nkira akanwa k’intare.”2Timeteyo 4:16, 17. INI 304.3

Pawulo ari imbere ya Nero! Mbega abantu batandukanye! Uyu mwami w’umunyagasuzuguro umuntu w’Imana yagombaga gusubiza ibyo kwizera kwe amuhagaze imbere, yari akomeye cyane ku isi, afite ubushobozi, ubukungu utibagiwe no gusayisha mu bugome bukabije n’ibyaha. Nta muntu n’umwe wanganyaga na we imbaraga no gukomera. Nta n’umwe washoboraga kuvuguruza ubushobozi bwe, kandi nta n’umwe washoboraga kwanga gukora ibyo ashaka. Abami barambikaga amakamba yabo ku birenge bakamuramya. Abasirikare bakomeye biyerekaga bagenda kuri gahunda kubw’itegeko rye, kandi ibimenyetso byarangaga ingabo ze byerekanaga ko nta wazitsinda. Ishusho ye yari iteretswe mu nzu zicirirwamo imanza kandi amateka yacibwaga n’abasenateri n’imyanzuro yafatwaga n’abacamanza byabaga ari ugusubiramo ubushake bwe gusa. Miliyoni nyinshi z’abantu zumviraga amategeko ye. Izina rya Nero ryahindishaga isi umushyitsi. Kumutera kubabara byatumaga umuntu anyagwa umutingo we, akamburwa umudendezo ndetse n’ubuzima; kandi igitsure cye cyateraga ubwoba kurusha mugiga. INI 304.4

Pawulo wari imfungwa kandi ashaje yahagaze imbere ya Nero nta mafaranga, nta ncuti, n’umugira inama. Mu maso ha Nero hagaragaraga umunya utewe n’umujinya wamugurumaniragamo; ariko mu maso ha Pawulo hagaragazaga umutima ufite amahoro akomoka ku Mana. Imibereho ya Pawulo yari iy’ubukene, kwitanga no kubabara. Nubwo abanzi be bageragezaga kumutera ubwoba bakoresheje kumuvuga nabi, kumutesha agaciro no kumuharabika, ntiyigeze atinya kwerereza umusaraba. Nk’uko Shebuja yari ameze, Pawulo yari yarabaye umugenzi utagira aho yikinga kandi yari yarabereyeho guhesha inyokomuntu umugisha. Bishoboka bite ko Nero wahindagurikaga, warakaraga ubusa kandi wari umunyagitugu w’inkozi y’ibibi, yari gusobanukirwa cyangwa agashima imico n’icyasunikiraga uyu mwana w’Imana gukora? INI 305.1

Icyumba kinini Pawulo yari ahagazemo cyari cyuzuyemo abantu benshi cyane bari bafite amatsiko kandi batari bahagaze hamwe, babyiganiraga kujya imbere kugira ngo barebe kandi bumve ibyari kubaho byose. Abakomeye n’aboroheje bari aho, abakire n’abakene, abize n’abatarize, abirasi n’abiyoroheje bose kimwe ntibari bafite ubumenyi nyakuri bw’inzira y’ubugingo n’agakiza. INI 305.2

Abayahudi bashinje Pawulo ibirego bya kera byo guteza ubwigomeke no kuyobya abantu, kandi Abayahudi n’Abanyaroma bose hamwe bamureze ko ari we watumye umujyi wa Roma ushya. Ubwo ibi birego byose bwamugerekwagaho Pawulo yari yiturije. Abantu bari aho n’abacamanza bamwitegerezaga batangaye. Bari barakurikiranye imanza nyinshi kandi bari barabonye abagome benshi, nyamara ntibari barigeze babona umuntu ufite mu maso hatuje ubutungane hatyo nk’ah’iyi mbohe yari imbere yabo. Amaso y’abacamanza yari amenyereye gusoma indoro z’imbohe, yagerageje kureba mu maso ha Pawulo kugira ngo bamuboneho icyaha nyamara ntacyo babonye. Igihe yemererwaga kwiregura, abantu bose bamuteze amatwi bafite amatsiko. INI 305.3

Ku yindi nshuro, Pawulo yari afite amahirwe yo kuzamura ibendera ry’umusaraba imbere y’imbaga y’abantu bari bumiwe. Ubwo Pawulo yitegereza iyo mbaga y’abantu bari imbere ye, (Abayahudi, Abagiriki, Abanyaroma n’abanyamahanga bava mu bihugu byinshi), umutima we wasabwe ko kwifuza cyane ko bakizwa. Ntiyitaye ku gihe yarimo n’ingorane zari zimwugarije ndetse n’iherezo riteye ubwoba ryasaga n’irimwegereye. Yabonaga Yesu gusa, Umurengezi uvuganira abanyabyaha imbere y’Imana. Akoresheje imvugo nziza n’imbaraga birenze iya kimuntu, Pawulo yavuze ukuri k’ubutumwa bwiza. Yerekeje abamwumvaga ku gitambo cyatambiwe inyokomuntu yacumuye. Yavuze ko igiciro kitagereranywa cyishyuwe kugira ngo umuntu acungurwe kandi ko ibyangombwa byari byaratanzwe kugira ngo azashobore kwicarana n’Imana ku ntebe ya cyami. Hakoreshejwe intumwa z’abamalayika, isi ihuzwa n’ijuru kandi ibikorwa byose by’abantu, byaba byiza cyangwa bibi bigaragarira Nyir’ubutabera butagerwa. INI 305.4

Ayo niyo yari amagambo y’uwaburaniraga ukuri. Yari umwizera mu batizera, uwumvira mu batumvira, ahagarara nk’intumwa y’Imana kandi ijwi rye rimeze nk’ijwi rituruka mu ijuru. Mu magambo no mu ndoro ye nta bwoba, nta gahinda cyangwa gucika intege byaharangwaga. Yari akomeye afite umutimanama utagira icyo umushinja, yambaye intwaro z’ukuri, anezejwe n’uko ari umwana w’Imana. Amagambo ye yari ameze nk’urusaku rw’insinzi mu nduru yo ku rugamba. Yavuze ko umurimo yari yararunduriyemo ubuzima bwe ari wo murimo wonyine utazigera utsindwa. Nubwo we yashoboraga kurimbuka, ubutumwa bwiza ntibwashoboraga kuvaho. Imana ihoraho kandi ukuri kwayo kuzatsinda. INI 306.1

Abantu benshi bamurebaga uwo munsi “babonye mu maso he hasa n’ah’umumarayika.” Ibyak 6:15. INI 306.2

Mbere y’icyo gihe nta na rimwe iyo mbaga yari yarumvise amagambo nk’aya. Aya magambo yakabakabye no ku mitima y’abari binangiye kurusha abandi. Ukuri kumvikanaga kandi kukemeza abantu kwirukanye ikinyoma. Umucyo wamuritse mu ntekerezo z’abantu benshi baje gukurikira imirasire yawo banezerewe. Ukuri kwavuzwe uwo munsi kwari kugenewe gutigisa amahanga kandi kukabaho iteka ryose, kukazatera impinduka mu mitima y’abantu igihe iminwa yari yarakubabwiye yari kuzaba yaracecekeye mu gituro cy’uwari kuzira ukwizera kwe. INI 306.3

Nta na rimwe mbere y’aho Nero yari yarigeze yumva ukuri nk’uko yumvise iki gihe. Nta na rimwe yari yarigeze ahishurirwa ibyaha bikomeye byo mu mibereho bene ako kageni. Umucyo w’ijuru wahuranyije ibyumba by’ubugingo bwe byahindanyijwe n’icyaha maze ahindishwa umushyitsi no gutekereza urukiko we nk’umutegetsi w’isi amaherezo azahagara imbere, kandi ibikorwa bye bigahabwa igihembo kibikwiriye. Yatinye Imana y’intumwa maze ntiyatinyuka gucira Pawulo urubanza we utarabashije guhamywa ibyo bamuregaga. Ubwoba bwamaze umwanya bwahagaritse umutima we wagiraga inyota yo kumena amaraso. INI 306.4

Ijuru ryamaze umwanya rikingukiye Nero wari umunyabyaha kandi winangiye ndetse amahoro n’ubutungane by’ijuru byasaga n’ibyifuzwa. Icyo gihe ubutumire bw’imbabazi byageze no kuri we. Nyamara yakiriye igitekerezo cyo gusaba imbabazi agahe gato. Hanyuma yatanze itegeko ko Pawulo asubizwa mu Kumba yafungirwagamo; maze ubwo urugi rwakingiranaga intumwa y’Imana, urugi rwo kwihana rwakingiwe umwami w’abami w’i Roma by’iteka ryose. Nta murasire w’umucyo uvuye mu ijuru wari kongera kwinjira mu mwijima wari umukikije. Bidatinze yari hafi kubona igihano cy’Imana. INI 306.5

Nyuma y’aho gato, Nero yagiye mu bwato agana mu Bugiriki aho yitesheje agaciro ubwami bwe bitewe n’imyifatire ye. Agarutse i Roma asingizwa, yashagawe n’abambari be maze biroha mu birori byo kuvuyarara. Bakiri hagati muri ibyo birori, mu mihanda yose humvikanye urusaku ry’umuvurungano. Intumwa yoherejwe kujya kumenya impamvu maze igarukana inkuru y’incamugongo ko Galuba ayoboye igitero kandi ko yihutiraga cyane gutera i Roma, ko kwigomeka kwari kwamaze kuboneka mu mujyi kandi ko imihanda yose yari yuzuye ibitero bikaze byihutiraga kugera ku ngoro y’umwami bigamije kwica umwami n’abambari be bose. INI 307.1

Muri iki gihe cy’akaga, Nero ntiyari afite Imana ikomeye kandi y’inyambabazi yari kwisunga nka Pawulo w’indahemuka. Atinye kubabazwa no kwicwa urw’agashinyaguro byashoboraga kumubaho ari mu maboko y’izo ngabo zimuteye, iyo ntagondwa yari yugarijwe n’ibyago yatekereje kwiyica, ariko muri icyo gihe gikomeye cyane acika intege. Yataye umutwe maze mu buryo bukojeje isoni ahunga mu mujyi ajya kwihisha mu cyaro hirya y’umujyi ariko ntacyo byamumariye. Ahantu yari yihishe haje kuvumburwa bidatinze maze abonye ingabo zagenderaga ku mafarasi zimusatiriye, yahamagaye umugaragu kumufasha maze arisogota arapfa. Uko niko intagondwa Nero yapfuye akiri muto afite imyaka mirongo itatu n’ibiri. INI 307.2