IBYAKOZWE N’INTUMWA

42/59

IGICE CYA 41 - HABUZE GATO UKANYEMEZA

(Iki gice gishingiye mu Byakozwe n’Intumva 25:13-27; 26)

Pawulo yari yarajuririye Kayisari kandi Fesito nta kindi yagombaga gukora uretse kumwohereza i Roma. Ariko hashize igihe kugira ngo haboneke ubwato bukwiye kumujyana; kandi kubera ko hari izindi mbohe zagombaga koherezanywa na Pawulo, kubanza kwiga ku bibazo byazo nako kwatumye habaho gutinda. Ibi byahesheje Pawulo amahirwe yo kuvuga impamvu zo kwizera kwe imbere y’abantu bakomeye b’i Kayisariya n’imbere y’umwami Agiripa wa kabiri ari we mwami wa nyuma mu muryango wa Herode. INI 267.1

“Hashize iminsi, Umwami Agiripa na Berenike bajya i Kayisariya, baramutsa Fesito. Bamazeyo iminsi myinshi, Fesito atekerereza Umwami ibya Pawulo, ati ‘Hariho umuntu, Feliki yasize ari imbohe. Ubwo nari i Yerusalemu, abatambyi bakuru n’abakuru b’Abayuda bandegeye ibye, bashaka ko muciraho iteka.” (Ibyak 25:13-15). Yavuze icyatumye Pawulo ajurira kuri Kayisari, avuga ku rubanza Pawulo yari aherutse kuburanira imbere ye ndetse n’uko Abayahudi nta kintu bashinje Pawulo mu byo yakekaga ko bari bumurege, uretse “impaka zo mu idini yabo, n’iz’umuntu witwa Yesu wapfuye, uwo Pawulo yavugaga ko ari muzima.” Ibyak 25:19. INI 267.2

Igihe Fesito yavugaga igitekerezo cya Pawulo, Agiripa yagize amatsiko aravuga ati : “Nanjye ubwanjye ndashaka kumva uwo muntu.” (Ibyak 25:22). Bihuye n’icyifuzo cye, ku munsi wakurikiyeho hateganijwe inama. “Bukeye bw’aho Agiripa na Berenike bazana icyubahiro cyinshi, binjirana mu rukiko n’abatwara ingabo n’abakomeye bo muri uwo mudugudu; Fesito ategeka ko bazana Pawulo.” Ibyak 25:23. INI 267.3

Mu rwego rwo kwakira abashyitsi be, Fesito yashatse gukoresha uwo mwanya ngo yerekane icyubahiro cye. Ibishura bihenze by’umutegeka mukuru n’abashyitsi be, inkota z’abasirikare ndetse n’intwaro zirabagirana z’abasirikare babo bakuru byakwije umucyo aho hantu. INI 267.4

Pawulo wari ucyambaye iminyururu mu maboko, yahagaze imbere y’imbaga yari iteraniye aho. Mbega itandukaniro ryagaragaye aha hantu! Agiripa na Berenike bari bafite ubushobozi kandi bari ku butegetsi bityo kubw’iyi mpamvu abantu barabakundaga. Nyamara nta biranga imico Imana ikunda bari bafite. Bicaga amategeko yayo, bari banduye mu mitima no mu mibereho yabo. Imikorere yabo yangwaga urunuka n’ijuru. INI 267.5

Pawulo wari imfungwa ageze mu za bukuru, yari azirikishijwe umunyururu ku musirikare wamurindaga, nta kintu cyagaragaraga mu maso he cyari gutuma abantu bamwubaha. Nyamara ijuru ryose ryari ryitaye kuri uyu muntu wagaragaraga ko nta ncuti agira cyangwa ubutunzi cyangwa umwanya w’icyubahiro ndetse akaba yari afungiwe kwizera Umwana w’Imana kwe. Abamarayika bari bamuri iruhande. Iyo ubwiza bw’umwe muri izo ntumwa zirabagirana umurika, ukurabagirana n’ubwibone bya cyami byari kuzima. Umwami n’ibyegera bye bari kwikubita hasi nk’uko byagendekeye abarinzi b’Abanyaroma bari ku mva ya Kristo. INI 268.1

Fesito ubwe yeretse Pawulo abari bateranye aho muri aya magambo: “Mwami Agiripa, namwe mwese abo turi kumwe hano, murareba uyu, uwo Abayuda bose bansabiraga i Yerusalemu n’ino, basakuza ngo ntagikwiriye kubaho. Ariko menya yuko atakoze igikwiriye kumwicisha, kandi na we ubwe ajuririye kuri Awugusito, ngambirira kumumwoherereza. None mbuze ijambo rigaragara ryo kwandikira umwami wanjye, ni cyo gitumye muzana imbere yanyu, kandi cyane cyane imbere yawe, Mwami Agiripa, kugira ngo, nitumara kumubaza, mbone icyo nandika; kuko ngira ngo ni icy’ubwenge buke kohereza imbohe, sinsobanure ibyo irezwe.” Ibyak 25:24-27. INI 268.2

Umwami Agiripa yahereye ubwo aha Pawulo uburenganzira bwo kwisobanura. Intumwa Pawulo ntiyigeze ahungabanywa n’ibyari bimuzengurutse cyangwa abategetsi bakuru bamwumvaga kuko yari azi uburyo ubutunzi bw’isi n’icyubahiro cyayo ari iby’agaciro gake. Ubwiza burabagirana bw’iby’iy’isi n’ubushobozi bwayo ntibyashoboraga gucogoza na gato ubutwari bwe cyangwa ngo bitume adashobora kwikomeza. INI 268.3

Yaravuze ati: “Ibyo narezwe n’Abayuda byose, Mwami Agiripa, ndishimye ko ari wowe ngiye kubyireguriraho: kandi cyane cyane kuko uzi imigenzo n’impaka byo mu Bayuda byose: ni cyo gitumye nkwinginga ngo wihanganire kunyumva.” Ibyak 26:2, 3. INI 268.4

Pawulo yabatekerereje uburyo yahindutse akava mu kwinangira maze akizera Yesu w’i Nazareti nk’Umucunguzi w’isi. Yabarondoreye iby’iyerekwa yahawe n’Imana ryabanje kumutera ubwoba bitavugwa ariko nyuma rikamubera isoko y’ihumure ritagereranywa. Ryari iyerekwa ry’ubwiza bw’ijuru aho yabonye wa wundi yasuzuguraga kandi yangaga ndetse akaba yarashakaga kurimbura abayoboke be. Kuva icyo gihe Pawulo yari yarahindutse umuntu mushya, umwizera nyakuri wa Yesu abitewe n’imbabazi zihindura. INI 268.5

Imbere ya Agiripa, Pawulo yavuze mu magambo yumvikana kandi avugana imbaraga yerekana ingingo zikomeye zaranze imibereho ya Kristo ku isi. Yahamije ko Mesiya wavuzwe n’ubuhanuzi yari yaragaragariye muri Yesu w’i Nazareti. Yerekanye ukuntu Ibyanditswe byo mu Isezerano rya Kera byari byaravuze ko Mesiya yagombaga kugaragara nk’umuntu mu bantu, ndetse n’uburyo imibereho ya Yesu yari yarasohoreyemo ibyari byaravuzwe na Mose n’abahanuzi byose. Kubw’umugambi wo gucungura isi yacumuye, Umwana w’Imana yari yarihanganiye umusaraba, ntiyita ku gukozwa isoni, kandi yari yarazamuwe mu ijuru anesheje urupfu n’imva. INI 269.1

Pawulo yarabajije ati: “Kuki byashidikanywaho ko Kristo yaba yarazutse mu bapfuye?” Igihe kimwe niko byari byaragaragariye Pawulo ariko byashobokaga bite kutizera ibyo we ubwe yiboneye kandi yiyumviye? Ku irembo ry’i Damasiko, yari yariboneye Kristo wabambwe kandi wazutse; wa wundi wagendaga mu mihanda y’i Yerusaremu, agapfira i Karuvali, akamena imbaraga z’urupfu kandi akazamuka mu ijuru. Nk’uko byari byaragendekeye Kefa, Yakobo, Yohana cyangwa abandi bo mu bigishwa, Pawulo yari yarabonye Kristo kandi yari yaravuganye na we. Ijwi ryari ryaramutegetse kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Umukiza wazutse, none se yashoboraga ate kutumvira? I Damasiko, i Yerusalemu, i Yudaya hose n’intara za kure, yari yarahatanze ubuhamya bwa Yesu wabambwe, akereka abantu bo mu nzego zose ko “bagomba kwihana no guhindukirira Imana, kandi bagakora imirimo ikwiriye abihannye.” Ibyak 26:20. INI 269.2

Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Ni cyo cyatumye Abayuda bamfatira mu rusengero, bakagerageza kunyica. Ariko mbona gutabarwa kwavuye ku Mana, na n’ubu ndacyariho, mpamiriza aboroheje n’abakomeye; icyakora nta cyo mvuga keretse ibyo abahanuzi na Mose bavuze ko bizaba, yuko Kristo atazabura kubabazwa, kandi ko ari we uzabanza kuzuka no kubwira ubwoko bwacu n’abanyamahanga ubutumwa bw’umucyo.” Ibyak 26:21-23. INI 269.3

Abantu bose bari aho bateze amatwi ibyamubayeho bitangaje bumiwe. Intumwa Pawulo yatindaga ku ngingo yakundaga cyane. Nta muntu n’umwe wamwumvise washoboraga gushidikanya ukuri yavugaga. Ariko igihe yavugaga ashize amanga abemeza, Fesito yaramurogoye aramubwira ati: “Urasaze, Pawulo; ubwenge bwawe bwinshi buragusajije.” INI 269.4

Pawulo yarasubije ati: “Sinsaze, nyakubahwa Fesito, ahubwo ayo magambo nyavuganye ukuri no kwitonda. Ndetse n’umwami azi ibyo neza, kandi ndabimubwira nshize amanga; kuko nzi ko ari nta cyo muri byo ayobewe; kuko bitakozwe rwihishwa.” (Ibyak 26:24-26). Pawulo yahindukiriye Agiripa, aramubwira ati: “Mbese, Mwami Agiripa, wemeye ibyahanuwe? Nzi y’uko ubyemeye.” Ibyak 26:27. INI 270.1

Umwami Agiripa yakozwe ku mutima amara umwanya muto yiyumvira atitaye ku bari bamukikije n’icyubahiro yari afite. Yatekerezaga gusa ku kuri yari yumvise, yitegereza imbohe yicishije bugufi yari imbere ye nk’intumwa y’Imana maze asubiza atabitekerejeho ati: “Ubuze gato ukanyemeza kuba Umukristo!” Ibyak 26:28. INI 270.2

Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Ndasaba Imana kugira ngo, haba hato, haba hanini, uretse wowe wenyine, ahubwo n’abanyumva uyu munsi bose, bamere nkanjye,” maze azamura amaboko ye yari aboshye n’iminyururu yongeraho ati: “keretse iyi minyururu.” Ibyak 26:29. INI 270.3

Ukurikije ubutabera, Fesito, Agiripa na Berenike bashoboraga kuba ari bo bambaye iminyururu yari iboshye intumwa Pawulo. Bose bahamwaga n’ibyaha bikomeye. Uwo munsi izo nkozi z’ibibi zari zumvise ukurarikirwa kwakira agakiza kabonerwa mu izina rya Yesu. Nibura umwe muri bo yari hafi kwemera ubuntu n’imbabazi ahawe. Ariko Agiripa yirengagije ubwo buntu, yanga kwemera umusaraba w’Umucunguzi wabambwe. INI 270.4

Amatsiko umwami yari afite yarashize maze ahaguruka mu ntebe ye avuga ko ibyo babazaga Pawulo birangiye. Ubwo abantu bari bateraniye aho batandukanaga, bagiye bavugana bati: “Nta cyo uyu munsi yakoze gikwiriye kumwicisha cyangwa kumubohesha.” Ibyak 26:31. INI 270.5

Nubwo Agiripa yari Umuyahudi, ntiyari afite ishyaka ridafite ishingiro ndetse n’imyumvire yuzuye ubuhumyi by’Abafarisayo. Agiripa yabwiye Fesito ati: “Uyu muntu aba arekuwe, iyaba atarajuririye kuri Kayisari.” (Ibyak 26:32). Nyamara urubanza rwari rwarajuririwe muri urwo rukiko rw’ikirenga bityo icyo gihe rwari rurenze ubushobozi bwa Fesito na Agiripa. INI 270.6