IBYAKOZWE N’INTUMWA

43/59

IGICE CYA 42 - URUGENDO NO KUROHAMA

(Iki gice gishingiye mu Byakozive n’Inturmva 27; 28:1-10)

Amaherezo Pawulo yari mu nzira agana i Roma. Luka yanditse agira ati: “Bamaze gutegeka ngo dutsuke tujye muri Italiya, Pawulo n’izindi mbohe babaha Yuliyo, umutware utwara umutwe wo mu ngabo zitwa iza Awugusito. Twikira mu nkuge yavuye mu Adaramutiyo, yendaga gutsuka ngo ijye mu bihugu byo muri Aziya; turatsuka. Twari turi kumwe na Arisitariko, Umunyamakedoniya w’i Tesolonike.” Ibyak 27:1, 2. INI 271.1

Mu kinyejana cya mbere cy’igihe cy’Ubukristo kugendera mu nyanja byari birimo ingorane kandi biruhije. Abasare bagendaga bakurikiye izuba n’inyenyeri kandi igihe bitabonekaga maze hakaboneka ibimenyatso by’umuraba, abasare bagiraga ubwoba bw’uko bari burohame mu nyanja. Igihe kimwe cy’umwaka, kugenda mu nyanja byasaga n’ibidashoboka. INI 271.2

Intumwa Pawulo yari ahamagariwe kwihanganira ibikomeye byari bigiye kumugeraho nk’imfungwa iboheshejwe iminyururu mu rugendo rurerure kandi rugoye agana muri Italiya. INI 271.3

Hari ikintu kimwe cyabaye cyamworohereje umuruho cyane. Yemerewe guherekezwa na Luka na Arisitariko. Mu rwandiko yandikiye Abanyakolosi yaje kuvuga kuri Arisitariko amwita “imbohe mugenzi we.” (Kol 4:10); nyamara Arisitariko ni we wihitiyemo kwifatanya na Pawulo kugira ngo ashobore kumufasha mu mibabaro ye. INI 271.4

Urugendo rwatangiye neza. Ku munsi wakurikiyeho baruhukiye ku cyambu cy’i Sidoni. Ahangaha Yuliyo, umutware utwara abasirikare ijana, “yagiriye Pawulo neza,” kandi yumvise ko aho hantu hari Abakristo, “yamuhaye umudendezo wo gusura incuti ze kugira ngo zimuhe icyo akeneye. Pawulo yanezejwe cyane n’urwo ruhusa kuko ubuzima bwe bwari bufite intege nke. INI 271.5

Bamaze guhaguruka i Sidoni ubwato bwahuye n’imiyaga igana mu kindi cyerekezo maze ubwato buteshejwe inzira yabwo bituma bugenda buhoro. I Mira mu ntara ya Lisiya, umuyobozi w’abasirikare ijana yahabonye ubwato bunini bwavaga muri Alekizanderiya bwari buziritse ku nkombe yerekezaga mu Italiya maze ahita abushyiramo imbohe ze. Nyamara imiyaga yari ikiri kwa kundi ku buryo gukomeza k’ubwato byari bikomeye. Luka yanditse agira ati: “Tumara iminsi itari mike tugenda buhoro, tugera ahateganye n’umugi wa w’i Kinida bitugoye. Umuyaga utubujije gukomeza, nibwo dukikiye ikirwa cya Kireti, ahateganye na Salumoni kugira ngo kidukingire umuyaga. Tumaze kuhakikira bituruhije, tugera ku cyambu cyitwa Myaro-myiza hafi y’umugi wa Lasaya.” Ibyak 27:7, 8. (Bibiliya Ijambo ry’Imana). INI 271.6

Bageze myaro-myiza, byabaye ngombwa ko bahamara iminsi bategereje ko imiyaga yatuza. Itumba naryo ryari ryegereje “kandi kunyura mu nyanja kwari gufite akaga;” bityo abasare batakaje icyizere cyo kugera aho bashaka kujya mbere y’uko itumba ritangira kubera ko kunyura mu nyanja byarangiranaga n’itangira ry’itumba ry’umwaka. Ikibazo cyonyine bagombaga gufatira umwanzuro cyari ukuba baguma ku Myaro-myiza cyangwa bakagerageza kugera ahantu hatekanye bashoboraga kwikinga itumba. INI 272.1

Iki kibazo cyateye impaka cyane maze amaherezo umutware w’abasirikare agishyikiriza Pawulo wubahwaga n’abasare ndetse n’abasirikare. Intumwa Pawulo nta kugingimiranya yabagiriye inama yo kuguma aho bari bari. Yaravuze ati: “Mbonye yuko uru rugendo rugiye kubamo ibyago no gupfusha byinshi, si iby’inkuge n’ibiyirimo gusa, ahubwo n’ubugingo bwacu nabwo,” (Ibyak 27:10). Ariko “umwerekeza na nyir’inkuge” na benshi mu bagenzi n’abandi bari hamwe ntibashatse kwemera iyi nama. kubera ko icyo cyambu bari baziritseho ubwato « kitari kiboneye ku buryo bari kuhamara amezi y’imbeho n’umuyaga, ni cyo cyatumye abenshi bahuza inama yo kuvayo, biringira kugera ahitwa Fenike, kugira ngo baharangirize ayo mezi y’imbeho. Fenike ni icyambu cyo muri Kireti cyerekeje aho imiyaga ituruka, uwo mu majyepfo y’iburengerazuba n’uwo mu majyaruguru y’uburengerazuba.» Ibyak 27:12. (Bibiliya Bjambo ry’Imana). INI 272.2

Umutware w’abasirikare yafashe umwanzuro wo gukurikiza igitekerezo cya benshi. Kubw’ibyo, “umuyaga woroshye uva mu majyepfo utangiye guhuha,” bikiye mu bwato bava ku Myaro-myiza bafite ibyiringiro byo kugera ku mwaro bifuzaga kugeraho vuba. “Ariko bidatinze ishuheri y’umuyaga itangira guhuha;” “ikubita ubwato bananirwa kuyirwanya, ni ko kubureka bujya iyo umuyaga ushaka.” Ibyak 27:14, 15.(Bibiliya Ijambo ry’Imana). INI 272.3

Bateraganwa n’umuraba, ubwato bugera hafi y’akarwa ka Kilawuda maze bageze mu gicucu cyako karwa abasare bitegura akaga gakomeye. Akato kari kaziritse ku bwato bunini, ni ko buryo bwonyine bari bafite bwo kubatabara igihe ubwato bunini burengewe n’amazi. Ako kato kashoboraga kumenagurika igihe icyo ari cyo cyose. Umurimo wabo w’ingenzi wabaye uwo gukurura ako kato bakagashyira mu bwato bunini. Ingamba zose zishoboka zarafashwe kugira ngo batsike ubwato kandi batume budahungabanywa n’umuraba. Umutekano w’akanya gato bagiriye kuri ako karwa ntiwamaze igihe kirekire kuko mu kanya gato bongeye guhura n’umuraba ukomeye. INI 272.4

Ijoro ryose umuraba ntiwigeze utuza kandi nubwo ingamba zari zafashwe, ubwato bwarasomye. «nuko bukeye bwaho baroha imitwaro mu nyanja» (Ibyak 27:18). Bwongeye kwira ariko incubi y’umuyaga ntiyatuje. Ubwato bwari mu muraba bwangiritse bwakozwaga hirya no hino n’umuhengeri wari ukaze. Buri gihe byagaragaraga ko imbaho z’ubwato zigiye kumeneka mu gihe ubwato bwakomwaga hirya no hino n’umuraba. Gusoma k’ubwato kwarakomeje cyane ku buryo abagenzi n’abo bari bafatanije urugendo bayadahaga amazi ubutaruhuka. Buri muntu wese wari mu bwato nta n’umwe wabonaga akanya na gato ko kuruhuka. Luka yaranditse ati: «Ku munsi wa gatatu, abasare ubwabo bafata ibikoresho by’ubwato nabyo barabiroha. twamaze iminsi myinshi tutareba izuba n’inyenyeri, umuyaga n’umuhengeri bikomeza guhorera kugeza ubwo tutari rwiringiye ko hari ubasha kurokoka.” (Ibyak 27:19, 20). INI 272.5

Bamaze iminsi cumi n’ine nta zuba cyangwa inyenyeri bigaragara. Nubwo intumwa Pawulo yababaraga mu mubiri, yari afite amagambo y’ibyiringiro muri icyo gihe cy’umwijima kandi agafasha abandi mu gihe cyose gitunguranye. Kubwo kwizera yafashe ukuboko gukomeye kw’Isumbabyose kandi umutima we wari ushikamye ku Mana. Nta bwoba yari afitiye ubuzima bwe kuko yari azi ko Imana yari kumurinda kugira ngo azashobore guhamya ukuri kwa Kristo i Roma. Nyamara umutima we wagiriye impungenge abantu bari bamukikije, bari abanyabyaha bangiritse kandi batari biteguye gupfa. Igihe yasabaga Imana kugira ngo ikize ubuzima bwabo abikuye ku mutima, yahishuriwe ko isengesho rye ryasubijwe. INI 273.1

Umuraba utuje, Pawulo yahagaze hejuru mu bwato maze aherako arangurura ijwi ati: “Yemwe bagabo, mwari mukwiriye kunyumvira ntimuve i Kerete, ngo mutabona ibi byago no gupfusha ibyanyu. Kandi none ndabakomeza, nimuhumure kuko muri mwe hatazapfa n’umwe keretse inkuge, kuko iri joro iruhande rwanjye hahagaze marayika w’Imana, ndi uwayo nyikorera akambwira ati ‘Pawulo, witinya ukwiriye guhagarara imbere ya Kayisari, kandi dore Imana iguhaye n’abo mugendana bose.’ Nuko nimuhumure mwa bagabo mwe, kuko nizeye Imana yuko bizaba uko nabwiwe. ariko dukwiriye gusukwa ku kirwa.” Ibyak 27:21-26. INI 273.2

Abantu bumvise aya magambo bagaruye ibyiringiro. Abagenzi n’abo bari kumwe bavuye mu majune, nyamara hari hasigaye byinshi byo gukora kandi bagombaga gukora uko bashoboye kose kugira ngo batarohama. INI 273.3

Bageze mu ijoro rya cumi n’ane ricuze umwijima kandi bagiteraganwa hirya no hino n’umuraba, “mu gicuku” abasare bumvise guhorera k’umuraba maze “bibwira ko bari hafi kugera imusozi. Bamanurira mu mazi umugozi uziritse icyuma kugira ngo bapime uko hareshya, basanga ari metero mirongo itatu z’ubujyakuzimu. Bicumye gato bongera gupima, babona ari metero makumyabiri n’umunani.” Luka yaranditse ati, “Batinya ko ubwato bwasekura ku ntaza, niko kumanurira mu mazi ibitsikabwato bine by’ibyuma bifashwe n’imigozi, ngo ahari byafata hasi bikabuhagarika, maze basaba Imana ko bucya vuba.” Ibyak 27:27-29.(Bibiliya Ijambo ry’Imana). INI 273.4

Umuseke utambitse inkengero z’umwaro zari zitangiye kugaragara buhoro ariko umwaro ntiwashoboraga kuboneka. Aho barebaga hari hijimye ku buryo abasare b’abapagani bacitse intege “bashaka guhunga ngo bave mu bwato,” kandi bamaze kurekurira ka kato mu mazi bari no kwitegura kujugunya ibitsikabwato nibwo Pawulo yamenye umugambi wabo maze abwira umutware w’abasirikari ati, “Aba nibataguma mu bwato, mwebwe ntimushobora gukira.” abasirikari bahita “baca imigozi iziritse ako kato, barakareka amazi aragatwara.” Ibyak 27:31, 32. (Bibiliya Ijambo ry’Imana). INI 274.1

Imbere yabo hari hakiri isaha y’akaga karushijeho kuba kabi cyane. Intumwa Pawulo yongeye kuvuga amagambo yo kubakomeza, anasaba bose ari abasare n’abagenzi kurya. Yaravuze ati, “None uyu munsi ni uwa cumi n’ine mutegereza mutarya, mudakoza intoki ku munywa. Ni cyo gitumye mbinginga ngo murye kuko ari byo biri bubakize, kandi hatazagira agasatsi kamwe gapfuka ku mitwe yanyu.” (Ibyak 27:33, 34). INI 274.2

“Amaze kuvuga atyo afata umugati, ashimira Imana imbere yabo bose, arawumanyura, atangira gufungura.” Iri tsinda ry’abantu magana abiri na mirongo irindwi na batanu bari bananiwe kandi bacitse intege ndetse baba barabuze ibyiringiro iyo Pawulo atahaba, baherako bafatanya nawe gufungura. “Umuntu wese amaze guhaga bajugunya ingano zasigaye mu nyanja, kugira ngo borohereze ubwato.” Ibyak 27:38. INI 274.3

Bwari bumaze gucya nyamara nta kintu babonaga cyerekanaga aho bageze. Ariko “babonye ikigobe kiriho umusenyi, bajya inama y’uko bashobora komoreraho inkuge. Bahambura imirunga yari ifashe ibyuma bitsitse inkuge, babisiga mu nyanja; bakibikora, bahambura imirunga yakomeje ibyerekeza inkuge, bazamura umwenda w’imbere uyigendesha, berekeza ku musenyi. Ariko bageze mu ihuriro ry’amazi, basekura inkuge ku butaka bwo hasi y’amazi; nuko umutwe w’inkuge w’imbere urashinga, ntiwanyeganyega; maze uw’inyuma umenagurwa n’imbaraga y’umuraba.”Ibyak 27:39-41. INI 274.4

Pawulo n’izindi mbohe bari bahangayikishijwe n’akandi kaga karenze kurohama. Abasirikare babonye ko bitazabashobokera gukomeza kurinda imbohe bashinzwe igihe bari kugerageza kwambuka ngo bagere ku nkombe. Buri muntu wese yari gukora icyo ashoboye kugira ngo yikize. Ariko kandi iyo hagira imbohe n’imwe ibura, abari bazishinzwe bajyaga kuziryozwa. Bityo abasirikare bashatse kwica izo mbohe zose. Itegeko ry’Abaroma ryabemereraga gukora ubu bugome kandi uyu mugambi uba warahise ushyirwa mu bikorwa nyamara bihagarikwa kubera umwe muri bo. Yuliyo, umutware w’abasirikare ijana, yari azi ko Pawulo yagize akamaro mu gukiza ubuzima bw’abantu bose bari mu bwato, kandi kuba yari azi neza ko Imana iri hamwe na Pawulo, yatinye kumugirira nabi. Yahereyeko “ategeka yuko abazi koga biroha mu mazi, kugira ngo abe ari bo babanza kugera ku nkombe; n’abandi na bo, bamwe bagenda ku mbaho, abandi ku bindi bivuye mu nkuge. nuko muri ubwo buryo bagera ku nkombe bose, barakira.” Ibyak 27:43, 44. Bahamagawe nta n’umwe wabuze. INI 274.5

Itsinda ry’abari barokotse kurohama mu nyanja bakiriwe neza n’abaturage b’i Melita. Luka yaranditse ati: “Baducanira umuriro, batwakira twese, kuko hari imvura n’imbeho” (Ibyak 28:2). Pawulo yari umwe mu bakoranaga umuhati mu guhumuriza abandi. Pawulo amaze gusakuma “inkwi ngo azishyire mu muriro,” inzoka isosokamo “kubera ubushyuhe maze imusumira ikiganza.” Abari bahagaze aho bagize ubwoba; kandi babonye ko ari imbohe kubera umunyururu yari yambaye baravuganye bati “ni ukuri uyu muntu ni umwicanyi; nturora n’ubwo yakize mu nyanja, idaca urwa kibera ntimukundira kubaho!” Ariko Pawulo akunkumurira iyo nzoka mu muriro ntiyagira icyo aba. Kubera bari bazi ko iyo nzoka igira ubumara, abo bantu bategereje ko Pawulo ari bwikubite hasi ababazwa cyane. “Ariko bamaze umwanya munini bakibitegereje, babona ntacyo abaye, barahindura bati, ni imana.’” Ibyak 28:4, 6. INI 275.1

Mu gihe cy’amezi atatu abari mu nkuge bamaze i Milita, Pawulo n’abavugabutumwa bagenzi be bagize amahirwe menshi yo kubwiriza ubutumwa bwiza. Imana yabakoreyemo mu buryo bukomeye. Abantu bose bari bamenekeweho n’inkuge bafashwe neza cyane kubera Pawulo; ibyo bari bakeneye byose barabihawe, kandi bavuye i Melita abaturage baho babapfunyikiye ibyo bari gukenera byose mu rugendo rwabo. Luka arondora mu ncamake ibintu bikomeye byabaye igihe bari i Melita. Abivuga muri aya magambo: INI 275.2

“Hafi aho hakaba amasambu y’umutware w’icyo kirwa witwa Pubuliyo. Na we atwakira neza tumara iminsi itatu. Se wa Pubuliyo yari mu kirago ari indembe, arwaye amacinya ahinda n’umuriro. Pawulo ajya kumureba, amaze gusenga amurambikaho ibigamnza aramukiza. Ibyo bimaze kuba, abandi barwayi b’icyo kirwa nabo baraza abakiza indwara. Abaho baherako baduha icyubahiro cyinshi, kandi ubwo twari twuriye ubwato ngo tugende, badupakirira ibyo twari dukeneye mu rugendo.” Ibyak 28:7-10. (Bibiliya Ijambo ry’Imana). INI 275.3