IBYAKOZWE N’INTUMWA

41/59

IGICE CYA 40 - PAWULO AJURIRIRA KAYISARI

(Iki gice gishingiye ku Byakozwe n’Intumwa 25:1-12)

Fesito ageze mu butware bwe, amara iminsi itatu, maze ava i Kayisariya, ajya i Yerusalemu. Abatambyi bakuru n’abakomeye mu Bayuda bamuregera ibya Pawulo, baramwinginga, bamusaba kubagirira neza, ngo atumire Pawulo aze i Yeruselemu.” (Ibyak 25:1-3). Mu gusaba batya bari bagambiriye kubikirira Pawulo mu nzira ajya i Yerusalemu ngo bamwice. Ariko Fesito yubahaga inshingano zijyana n’umwanya w’ubuyobozi yari afite bityo akoresha amagambo y’ikinyabupfura yanga kohereza Pawulo. Yaravuze ati: “Si umuhango w’Abaroma gutanga umuntu ngo apfe, abamurega batari imbere ye, akemererwa kwiregura ibirego.” (Ibyak 25:16). Yababwiye ko nawe ubwe mu gihe gito agiye kujya i Kayisariya. “Nuko abakomeye muri mwe bamanuke tujyane, bamurege niba hari icyaha yakoze.” INI 264.1

Ibi si byo Abayahudi bifuzaga. Ntabwo bari baribagiwe uko bari baratsindiwe i Kayisariya. Ibihabanye no kwihangana kwe atuje n’ingingo zikomeye Pawulo yagiye yisobanuraho, umutima wuzuye ubugome Abayahudi bari bafite n’ibirego bidafatika byabo byari kurushaho kugaragara nabi. Bongeye gusaba ko Pawulo azanwa i Yerusalemu kugira ngo abe ari ho aburanira ariko Fesito akomera ku mugambi we w’uko Pawulo yacirwa urubanza rutabera ari i Kayisariya. Imana mu kugira neza kwayo yayoboye icyemezo cya Fesito kugira ngo ubuzima bw’intumwa Pawulo bwiyongereho iminsi. INI 264.2

Abayobozi b’Abayahudi babonye ko imigambi yabo itagezweho, bahereyeko bitegura kumushinja mu rukiko rw’umutegeka mukuru. Nyuma y’iminsi mike yamaze i Yerusalemu, Fesito yaje gusubira i Kayisariya maze “bukeye bwaho yicara ku ntebe y’imanza, ahamagaza Pawulo.” “Abayuda bavuye i Yerusalemu baramugota, bamurega ibirego byinshi kandi bikomeye, ibyo batabasha guhamya ko ari iby’ukuri.” (Ibyak 25:6). Kubera ko Abayahudi batari bafite ubaburanira, bahisemo gutanga ibirego byabo ubwabo. Ubwo urubanza rwakomezaga, Pawulo waregwaga yari atuje kandi avuga ashize amanga maze yerekana ko ibyo bavuga ari ibinyoma. INI 264.3

Fesito yaje kubona ko ikibazo bagiragaho impaka cyari gifitanye isano n’inyigisho za Kiyahudi, kandi amaze kubisobanukirwa neza, yabonye ko nta kintu na kimwe mu byo baregaga Pawulo cyari kugaragazwa ko ari ukuri ngo bitume acirwa urwo gupfa cyangwa ngo ashyirwe mu nzu y’imbohe. Nyamara yabonye neza uburakari bukaze bwari kuvuka iyo Pawulo adacirwaho iteka cyangwa ngo amuhe Abayahudi. “Nuko Fesito ashatse kwikundisha Abayuda” ahindukirira Pawulo amubaza niba ashaka kujya i Yerusalemu arinzwe nawe kugira ngo acirwe urubanza n’urukiko rukuru rw’Abayahudi. INI 264.4

Intumwa Pawulo yari azi ko adashobora kubonera ubutabera mu bantu bihamagariraga umujinya w’Imana kubera ubugome bwabo. Nk’uko byagendekeye umuhanuzi Eliya, Pawulo yari azi ko yari kugirira amahoro mu bapagani kurusha kuyabonera mu bantu bari baranze umucyo wo mu ijuru kandi bari barinangiye imitima bakanga ubutumwa bwiza. Arambiwe izo mpagarara, byagoye umutima we wagiraga ubutwari gushobora kwihanganira guhora atinzwa, gusubika urubanza rwe ndetse no kuba mu nzu y’imbohe. Nk’umuturage w’Umunyaroma, yahisemo gukoresha amahirwe yari afite yo kujuririra kuri Kayisari. INI 265.1

Ku kibazo umutegeka mukuru yamubajije, Pawulo yarasubije ati: “Mpagaze imbere y’intebe y’imanza ya Kayisari, ni ho nkwiriye gucirirwa urubanza. Nta kibi nagiriye Abayuda, kandi na we urabizi neza. Nuko niba narakiraniwe, cyangwa narakoze ibikwiriye kunyicisha, sinanga gupfa. Ariko niba ari ibinyoma ibyo aba bandeze, nta muntu ubasha kubampa. Njuririye kuri Kayisari.” Ibyak 25:10, 11. INI 265.2

Fesito we ntacyo yari azi cyerekeranye n’ubugambanyi bw’Abayahudi bwo kwica Pawulo maze atangazwa n’uko kujuririra kuri Kayisari. Nyamara, amagambo y’intumwa Pawulo yahagaritse ibyo urukiko rwagombaga gukurikizaho. “Fesito amaze kujya inama n’abanyarukiko, aramusubiza ati “Ujuririye kuri Kayisari; nuko rero urajyeyo.” Ibyak 25:12. INI 265.3

Bityo byongeye kuba ngombwa ko umugaragu w’Imana ahitamo kubonera uburinzi ku bapagani bitewe n’urwango ruturutse ku kugira ishyaka ry’imyizerere ya Kiyahudi no ku kwigira intungane kw’Abayahudi. Uru rwango nirwo rwatumye umuhanuzi Eliya ahungira ku mupfakazi w’i Sarefati; kandi ni narwo rwatumye integuza zamamazaga ubutumwa bwiza zireka Abayahudi zigahindukirira abanyamahanga. Nyamara kandi abantu b’Imana bo muri iki gihe bagomba guhura n’urwango nk’urwo. Mu bantu benshi bavuga ko ari abayoboke ba Kristo, hari ubwibone nk’ubw’Abayahudi, kwizirika ku mihango, kwihugiraho n’umwuka wo kurenganya wari warahawe icyicaro mu mitima y’Abayahudi. Mu gihe kizaza, abantu bavuga ko bahagarariye Kristo bazakora nk’uko abatambyi n’abayobozi b’Abayahudi bagenje Kristo n’intumwa. Mu gihe cy’akaga gakomeye abagaragu b’Imana b’indahemuka bari hafi kunyuramo, bazahura no kwinangira umutima, umugambi wuzuye ubugome ndetse n’urwango rutava ku izima (nk’ibyo mu gihe cya Pawulo). INI 265.4

Muri icyo gihe kibi abazakorera Imana bose badatinya bakurikije ibyo umutimanama ubabwira, bazakenera ubutwari ndetse no kumenya Imana n’ijambo ryayo. Kubera ko abantu b’indahemuka ku Mana bazarenganywa, imigambi yabo izashidikanywaho, imihati yabo myiza izahabwa isura mbi kandi amazina yabo azavugwa nabi. Satani azakoresha imbaraga z’uburiganya bwe bwose kugira ngo ayobye umutima kandi yijimishe intekerezo atume ikibi kigaragara nk’icyiza n’icyiza gifatwe nk’ikibi. Uko ukwizera kw’abantu b’Imana kuzarushaho gukomera no gutungana, ndetse n’uko icyemezo cyabo cyo kumvira Imana kizaba gishikamye, ni ko Satani azabateza imvururu ziturutse ku bantu basuzugura amategeko y’Imana kandi bavuga ko ari intungane. Kugira ngo hazabeho gushikama ku kwizera kwahawe intungane, bizasaba kwiringira kutanyeganyega n’umugambi ukomeye w’ubutwari. INI 266.1

Imana yifuza ko ubwoko bwayo bwitegura akaga kegereje. Bwaba bwiteguye cyangwa butiteguye; bose bagomba guhura n’ako kaga kandi abeguriye imibereho yabo gukurikiza amabwiriza y’Imana bonyine ni bo bazahagarara bashikamye mu gihe cy’ishungurwa n’igeragezwa. Igihe abategetsi b’isi bazifatanya n’abayobozi b’idini kugira ngo bakoreshe igitugu mu bijyanye n’umutimanama, ubwo nibwo hazagaragara abubaha Imana kandi bayikorera mu kuri. Igihe umwijima wabuditse nibwo umucyo w’Imana uzarushaho kurabagirana. Igihe ibyiringirwa bindi byose bizaba bitsinzwe, nibwo hazagaragara ufite kwiringira Yehova kudashira. Kandi igihe abanzi b’ukuri bazaba bagose impande zose, bagenza abagaragu b’Imana kugira ngo babagirire nabi, Imana yo izabahozaho ijisho kugira ngo ibakorere ibyiza. Imana izababera nk’igicucu cy’igitare gikomeye mu gihugu cyumye. INI 266.2