IBYAKOZWE N’INTUMWA

40/59

IGICE CYA 39 - URUBANZA RWABEREYE I KAYISARIYA

(Iki gice gishingiye mu Byakozwe n’Intumwa 24)

Hashize iminsi itanu Pawulo ageze i Kayisariya, abamuregaga baturutse i Yerusaremu baherekejwe na Teritulo, umuburanyi bari baragize umujyanama wabo. Urubanza rwemewe ko ruhita ruburanishwa. Pawulo yazanwe imbere y’inteko y’abantu maze Teritulo ” atangira kumurega.” Amaze gutekereza ko amagambo yo gushimagiza yagira icyo ahindura ku mutegeka mukuru w’Umuroma kurusha gukoresha amagambo yoroshye, y’ukuri n’ubutabera, Teritulo yatangiye kogeza Feliki ati: “Nyakubahwa Feliki, ni wowe dukesha aya mahoro, kandi n’ibindi byatunganirijwe ubu bwoko ku bw’umwete wawe. Nuko turabyakira hose iminsi yose, tugushima cyane.” Ibyak 24:2, 3. INI 258.1

Teritulo yatangiranye ikinyoma kigaragara kuko imyifatire ya Feliki yari isuzuguritse. Feliki yavuzweho ko: “Mu bintu byose bijyanye n’irari n’ubugome, yabikoraga nk’umwami afite ishusho y’imbata.” Abumvise Teritulo avuga bamenye ko amagambo ye yo kogeza ari ibinyoma, ariko icyifuzo cyabo cyo guciraho iteka Pawulo cyarutaga urukundo bakundaga ukuri. INI 258.2

Mu magambo ye Teritulo yashinje Pawulo ibyaha byari gutuma afatwa nk’uwagambaniye ubutegetsi mu buryo bukomeye iyo biza kumuhama. Teritulo yaravuze ati: “Twabonye uyu muntu ari icyago, agomesha abantu bo mu Bayuda bose bari mu bihugu byose; kandi ni we mutware w’igice cyitwa icy’Abanyanazareti. Ndetse yagerageje guhumanya urusengero.” (Ibyak 24:5, 6). Teritulo yakomeje avuga yuko Kilawudiyo Lusiya, umuyobozi w’ikigo cy’abasirikare b’i Yerusalemu, yari yarakoresheje imbaraga yaka Pawulo Abayahudi igihe bari hafi yo kumuburanisha bifashishije itegeko ry’idini yabo maze abahatira kuzanira Feliki ikirego. Ibi byose byavuzwe bafite umugambi wo gutuma umutegeka mukuru yohereza Pawulo mu rukiko rwa Kiyahudi. Ibirego byose bamuregaga byashyigikiwe cyane n’Abayahudi bose bari aho; ntibageregeza gutwikira urwango bari bafitiye iyo mbohe. INI 258.3

Feliki yarebaga kure cyane agashobora kumenya umugambi n’imico by’abaregaga Pawulo. Yamenye impamvu yari yatumye bamwogeza kandi yabonye ko bari barananiwe kwerekana ko ibyo bamurega ari ukuri. Ahindukiriye uwaregwaga, yamuciriye amarenga ngo yiregure. Nta magambo Pawulo yavuze yo kumutaka ahubwo yahereye ko avuga ko anezejwe no kwiregura imbere ya Feliki kubera ko Feliki yari amaze igihe kirekire ari umutegeka mukuru bityo akaba asobanukiwe neza n’amategeko n’imigenzo by’Abayahudi. Yifashishije ibyo bamureze maze yerekana neza ko nta na kimwe cyari ukuri. Yavuze ko atigeze ateza imvururu mu gace ako ari ko kose k’i Yerusalemu cyangwa ngo abe yarahumanyije urusengero. Pawulo yaravuze ati: “Kandi ntibasanze njya impaka n’umuntu wese, cyangwa ngo nteranye abantu kubatera imidugararo, naho haba mu rusengero cyangwa mu masinagogi cyangwa mu murwa. Kandi ibyo bandeze none ntibashobora kubihamya imbere yawe ko ari iby’ukuri.” Ibyak 24:12, 13. INI 258.4

Igihe yavugaga ko ” inzira abamuregaga bitaga iy’ubuyobe” ari iyo yagenderagamo akorera Imana ya ba sekuruza, yahamije ko atigeze areka kwizera “ibyanditwe mu mategeko byose no mu byahanuwe;” kandi ko yizeraga umuzuko w’abapfuye nk’uko inyigisho z’Ibyanditswe zabivugaga zeruye. Yarakomeje avuga ko icyo yari agamije mu buzima bwe ari ” ukugira umutima utamurega ikibi agirira Imana cyangwa abantu iminsi yose.” Ibyak 24:14-16. INI 259.1

Mu buryo bwumvikana kandi buboneye yerekanye impamvu yamuteye gusura i Yerusalemu ndetse anavuga uko gufatwa no gucirwa urubanza kwe kwagenze. Yaravuze ati, “Nuko imyaka myinshi ishize, ndaza nzanira ab’ubwoko bwacu iby’ubuntu, kandi ntura amaturo. Nkiri muri ibyo bansanga mu rusengero nezwa, ari nta bantu nteranije, kandi nta n’urusaku ruriho. Ariko hariho Abayuda bamwe bavuye mu Asiya, ni bo bari bakwiriye kukuzaho, bakandega, iyo babona ikibi kuri jye. Cyangwa aba na bo nibavuge icyaha bambonyeho, ngihagaze imbere y’urukiko, uretse ijambo rimwe navuze mpagaze muri bo nti: ‘Kuzuka kw’abapfuye ni ko kunzanye muri izi manza zanyu uyu munsi.’” (Ibyak 24:17-21). INI 259.2

Intumwa Pawulo yavuze ashize amanga kandi avugisha ukuri kugaragara kandi amagambo ye yari afite imbaraga yatsindaga imitima y’abamwumva. Mu rwandiko Kilawudiyo Lusiya yari yandikiye Feliki, yari yatanzemo ubuhamya nk’ubwo ku byerekeye imyitwarire ya Pawulo. INI 259.3

Ikindi kandi Feliki ubwe yari asobanukiwe neza iby’idini ya Kiyahudi kurusha uko benshi babitekerezaga. Ibyo Pawulo yavuze mu kwiregura byabashishije Feliki kurushaho gusobanukirwa neza n’impamvu Abayahudi bagerageje guhamya intumwa Pawulo guteza ubwigomeke no kugambanira ubutegetsi. Umutegeka mukuru ntiyari kubanezeza akoresheje guciraho iteka umwenegihugu w’umunyaroma mu mafuti. Nta n’ubwo yari kumubaha kugira ngo bamwice adaciriwe urubanza mu buryo bukurikije amategeko. Nyamara Feliki nta kindi cyamukoreshaga uretse guharanira inyungu ze bwite kandi yari yaratwawe no gukunda gushimwa no kwifuza kuzamurwa mu ntera. Gutinya gukoza isoni Abayahudi byamubujije gucira urubanza rukwiye uwo yari azi ko ari umwere. Bityo yahisemo gusubika urubanza kugeza igihe Lusiya yari kuzazira. Yaravuze ati: “Lusiya umutware w’ingabo namara kuza, nzaca urubanza rw’amagambo yanyu.” Ibyak 24:22. INI 259.4

Pawulo yakomeje kuba mu nzu y’imbohe ariko Feliki ategeka umutware uyobora abasirikari ijana wari warashinzwe kurinda Pawulo ko areka Pawulo akishyira akizana kandi ntabuze incuti ze kumuha icyo akeneye. INI 260.1

Nyuma y’ibi ntihashize igihe kirekire maze Feliki n’umugore we Dirusila batumira Pawulo kugira ngo baganire nawe biherereye bumve icyo avuga ku byerekeye ” kwizera Yesu.” (Ibyak 24:24). Bifuzaga kandi bari bafite inyota yo kumva uku kuri gushya. Kwari ukuri ahari batari kuzongera kumva kandi mu gihe kwirengagijwe, kwari kuzaba igihamya cyo kubashinja ku munsi w’Imana. INI 260.2

Pawulo yabonye ko ibi byari amahirwe Imana itanze maze ayakoresha neza. Yari azi ko ahagaze imbere y’uwari afite ububasha bwo kumwicisha cyangwa kumurekura nyamara ntiyigeze avugisha Feliki na Dirusila akoresheje amagambo yo kubasingiza no kubashimisha. Yari azi ko amagambo ye ashobora kubabera impumuro y’ubugingo cyangwa iy’urupfu maze yirengagiza ibyajyaga kumuzanira inyungu, ashaka uko abakangurira gusobanukirwa n’akaga bari bafite. INI 260.3

Intumwa Pawulo yari azi ko ubutumwa bwiza buzabazwa umuntu wese washoboraga kumutega amatwi. Yari azi ko umunsi umwe abamwumvise bazahagarara mu ntungane n’abaziranenge bakikije intebe ikomeye yera y’ubwami cyangwa bagahagarara mu bo Kristo azabwira ati : “Nimumve imbere, mwa nkozi z’ibibi mwe.” (Matayo 7:23). Yari azi ko azahurira na buri wese wamwumvise imbere y’urukiko rw’ijuru kandi ko muri urwo rukiko atagomba kuzasobanura ibyo yavuze n’ibyo yakoze byose gusa ko ahubwo azasobanura impamvu n’umwuka byayoboye ijambo n’ibikorwa bye. INI 260.4

Feliki yahutiragaho kandi yari umugome bikabije ku buryo nta muntu wari waratinyutse kumwegera ngo amubwire ko imico n’imyitwarire ye bidatunganye. Nyamara Pawulo we nta muntu yatinyaga. Yavuze iby’ukwizera Kristo kwe yeruye, avuga n’impamvu z’uko kwizera, bityo ashobora kuvuga by’umwihariko ku ngeso nziza z’imyitwarire ya Gikristo abo bantu babiri bishyiraga hejuru bari imbere batagiraga na mba. INI 260.5

Pawulo yagaragarije imbere ya Feliki na Dirusila imico y’Imana ari yo: gukiranuka, ubutabera no gutungana kwayo kandi anabagaragariza kamere y’amategeko yayo. Yerekanye mu buryo bwumvikana ko umuntu afite inshingano yo kubaho ubuzima burangwa no kwifata no kwirinda mu mirire, gutuma imbaraga imurimo imuhatira gukururwa n’ibyo abona iyoborwa n’ubwenge, gukora ibihuje n’itegeko ry’Imana no kurinda imbaraga z’umubiri n’iz’ibitekerezo bikaba bizima. Yababwiye ko byanze bikunze hazabaho umunsi w’urubanza ubwo abantu bose bazahembwa hakurikijwe ibyo bakoze bakiri bazima, n’igihe bizagaragazwa neza ko ubutunzi, imyanya, cyangwa icyubahiro bidashobora gutuma umuntu ahabwa ubuntu bw’Imana cyangwa ngo bimukize ingaruka z’icyaha. Yerekanye ko ubu buzima ari igihe Imana iba ihaye umuntu kugira ngo yitegura ubuzima bw’ahazaza. Umuntu aramutse yirengagije uburyo n’amahirwe afite muri iki gihe, yazababazwa n’igihombo cy’iteka ryose kandi nta yandi mahirwe mashya ashobora kuzabona. INI 260.6

Pawulo yibanze by’umwihariko ku bintu by’ingenzi amategeko y’Imana asaba. Yerekanye uko amategeko y’Imana agera mu mabanga yimbitse ya kamere y’umuntu kandi akamurikira ibyari bihishwe amaso n’ubwenge bw’umuntu. Ibyo amaboko ashobora gukora cyangwa ibyo ururimi rubasha kuvuga (ibyo imibereho igaragara ihishura) ariko mu buryo budatunganye byerekana imico ya kamere y’umuntu. Itegeko rikurikirana ibitekerezo by’umuntu, impamvu n’imigambi. Ibyifuzo bibi bihishwe amaso y’abantu: ishyari, urwango, irari n’ibyifuzo bibi, ibikorwa bibi bigambirirwa ahahishe mu mutima w’umuntu nyamara bitashyizwe mu bikorwa kubera kubura uburyo- ibyo byose amategeko y’Imana abiciraho iteka. INI 261.1

Pawulo yagerageje kwerekeza ibitekerezo by’abamwumvaga ku Gitambo gikomeye cy’icyaha. Yerekeje ku bitambo byashushanyaga ibyiza bizaza maze yerekana ko Kristo ari we imigenzo yose yashushanyaga, kandi ko ari we iyo migenzo yerekanaga ko ari we soko yonyine y’ubugingo kandi akaba ibyiringiro by’umuntu wacumuye. Abantu b’intungane ba kera bakizwaga no kwizera amaraso ya Kristo. Igihe babonaga ibitambo bisambagurika barebaga kure mu bihe byinshi bakabona Umwana w’intama w’Imana wagombaga gukuraho ibyaha by’abari mu isi. INI 261.2

Imana ishaka ko ibiremwa byayo byose biyikunda kandi bikayubaha. Mu mategeko yayo, Imana yahaye abantu urugero ngenderwaho rutunganye rw’icyiza. Nyamara benshi bibagirwa Umuremyi wabo maze bagahitamo kwiyobora binyuranye n’ubushake bw’Imana. Urukundo ruhebuje kandi rutagerwa nk’isanzure bakunzwe bo barwitura urwango. Imana ntishobora gucisha bugufi ibyo amategeko yayo asaba kugira ngo ishobore guhuza n’urwego rw’abantu b’abanyabyaha; kandi n’umuntu mu mbaraga ze bwite ntashobora kugera ku byo amategeko asaba. Kubwo kwizera Kristo gusa ni ho umunyabyaha ashobora guhanagurwaho icyaha kandi agashobozwa kubaha amategeko y’Umuremyi we. INI 261.3

Muri ubwo buryo Pawulo wari imbohe, yasabye Abayuda n’Abanyamahanga kubahiriza ibyo amategeko y’Imana asaba, kandi yerekana ko Yesu, umunyanazareti wasuzuguwe, ari Umwana w’Imana akaba n’Umucunguzi w’isi. INI 261.4

Umugore wa Feliki yasobanukiwe neza kamere itunganye y’ayo mategeko yari yarishe yihandagaje ariko imyumvire mibi yari afite ku wabambwe i Karuvali yatumye umutima we winangirira kurwanya ijambo ry’ubugingo. Nyamara Feliki ntiyari yarigeze yumva ukuri kandi ubwo Mwuka w’Imana yemezaga umutima we yumvise akozwe ku mutima. Umutimanama warakangutse maze wumvikanisha ijwi ryawo bityo Feliki yumva ko amagambo ya Pawulo ari ukuri. Yasubije amaso inyuma areba ibyo yakoze bimuciraho iteka. Imbere ye higaragaje mu buryo bukomeye amabanga yo mu buzima bwe bwa kera bwaranzwe no gusayisha mu busambanyi no kumena amaraso ndetse hagaragara n’ibintu bibi cyane byo mu minsi mike yari ishize mu mibereho ye. Yibonye ko ari umuntu wakundaga ibinezeza by’umubiri, umugome n’umunyamururumba. Nta na rimwe mbere y’icyo gihe yari yarigeze yumva ubutumwa bwakabakabye umutima we nk’icyo gihe. Nta na rimwe ibitekerezo bye byari byarigeze bigira ubwoba nk’icyo gihe. Gutekereza ko amabanga ye yose y’ibyo yakoze mu bugome byagaragaye imbere y’Imana kandi ko agomba gucirwa urubanza hakurikijwe ibyo yakoze, byatumye ahinda umushitsi afite ubwoba. INI 262.1

Nyamara aho kugira ngo ibyo umutima wamwemeje bimutere kwihana, yagerageje kubyirengagiza. Ikiganiro yari afitanye na Pawulo cyahise kirangirira aho. Yaravuze ati: “None genda; nimbona uburyo, nzagutumira.” Ibyak 24:25. INI 262.2

Mbega itandukaniro rinini riri hagati ya Feliki n’umurinzi w’inzu y’imbohe w’i Filipi! Abagaragu b’Uwiteka bazanirwaga uwo murinzi baboshye nk’uko Pawulo yazaniwe Feliki. Igihamya batanze cy’uko barinzwe n’imbaraga mvajuru, kunezerwa kwabo kandi bababazwa kandi basuzugurwa ,ugutinyuka kwabo igihe isi yatigitaga, ndetse n’umwuka wo kubabarira nk’uwa Kristo, byatumye umutima w’umurinzi w’imbohe ukabakabwa maze ahinda umushitsi yicuza ibyaha bye arababarirwa. Feliki yahindaga umushitsi nyamara ntiyigeze yihana. Umurinzi w’imbohe yakiriye Mwuka w’Imana mu mutima we no mu rugo rwe anezerewe; nyamara Feliki yasabye Intumwa y’ijuru kugenda. Umwe yahisemo kuba umwana w’Imana n’umuragwa w’ijuru mu gihe undi yiyeguriye kwifatanya n’inkozi z’ibibi. INI 262.3

Pawulo yamaze indi myaka ibiri nta gikorwa cyo kumugirira nabi akorewe nyamara akomeza kuba imbohe. Feliki yasuraga Pawulo kenshi kandi agatega amatwi ibyo yamubwiraga. Nyamara impamvu nyayo y’ubwo bucuti ni inyungu yari ategereje kuko yumvaga ko ahawe amafaranga menshi Pawulo yarekurwa. Nyamara intumwa Pawulo yari afite kamere itunganye ku buryo atashoboraga gutanga ruswa kugira ngo arekurwe. Nta cyaha icyo ari cyo cyose cyamuhamaga bityo ntiyashoboraga guca bugufi ngo akore icyaha kugira ngo arekurwe. Byongeye kandi Pawulo ubwe yari umukene ku buryo atashoboraga kwishyura icyo kiguzi. N’iyo aba yiteguye gutanga ibyo biguzi, aba yarasabye abo yahinduje ubutumwa bwiza bakamugirira neza bakabitanga nyamara ntiyabikoze. Ikindi kandi, yumvaga ko ari mu maboko y’Imana bityo ntiyashoboraga kwivanga mu migambi Imana imufitiye. INI 262.4

Amaherezo Feliki yaje guhamagarwa i Roma kubera ibibi bikomeye byakorewe Abayahudi. Mbere y’uko ava i Kayisariya ngo yitabe iryo hamagarwa, yatekereje “kunezeza Abayuda” asiga Pawulo mu nzu y’imbohe. (Ibyak 24:27). Nyamara Feliki ntiyageze ku ntego yo kugerageza gutuma Abayahudi bamugarurira icyizere. Yakuwe ku nshingano ye mu buryo bubi maze hashyirwaho Porukiyo Fesito ngo amusimbure akorera i Kayisariya. INI 263.1

Imirasire y’umucyo uvuye mu ijuru yari yaramurikiye Feliki igihe Pawulo yaganiraga na we ibyerekeye ubutungane, kwirinda n’urubanza ruzaza. Ayo yari amahirwe ahawe n’Imana kugira ngo abone kandi areke ibyaha bye. Ariko yabwiye intumwa y’Imana ati: “None genda; nimbona uburyo, nzagutumira.” (Ibyak 24:25). Yari yirengagije amahirwe ya nyuma ahawe y’imbabazi. Nta kindi gihe yari kuzongera kumva guhamagara kw’Imana. INI 263.2