IBYAKOZWE N’INTUMWA

39/59

IGICE CYA 38 - PAWULO ARI IMFUNGWA

(lki gice gishingiye mu Byakozwe n’Intumwa 21:17—23:35)

Tugeze i Yerusalemu, bene Data batwakirana umunezero. “Bukeye bwaho Pawulo yinjirana natwe kwa Yakobo; abakuru bose bari bahari.” Ibyak 21:17. INI 246.1

Iki gihe niho Pawulo na bagenzi be bashikirije ku mugaragaro abayobozi b’umurimo b’i Yerusalemu inkunga yatanzwe n’amatorero y’Abanyamahanga kugira ifashe abakene bo mu bavandimwe babo mu kwizera b’Abayahudi. Guteranya iyi nkunga byatwaye igihe kinini Pawulo n’abakozi bagenzi be, bibasaba guhangayika n’umurimo uruhije. Ingano y’iyo nkunga yari irenze kure ibyo abakuru b’amatorero b’i Yerusalemu bari biteze, yagaragazaje ukwitanga no kwigomwa bikomeye cyane ku ruhande rw’abanyamahanga bizera. INI 246.2

Aya maturo y’ubushake yerekanaga urukundo abanyamahanga bahindutse bari bafitiye umurimo w’Imana wakorwaga muri gahunda ku isi yose kandi yagombaga kwakirwa na bose bishimye. Nyamara byagaragariraga Pawulo na bagenzi be ko no mu bo bari bahagaze imbere harimo bamwe batashoboraga kunezezwa n’umwuka w’urukundo rwa kivandimwe rwatumye izo mpano zitangwa. INI 246.3

Mu myaka yabanje y’umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza mu banyamahanga, bamwe mu bayobozi b’abizera b’i Yerusalemu bihambiriye ku myumvire yabo n’imitekerereze bari basanganywe, ntabwo bigeze bafatanya na Pawulo na bagenzi be. Mu mpungenge zo gukomeza imigenzo n’imihango imwe yabo idafite agaciro, bari baratakaje umugisha bagombaga kugira ndetse n’uwari kuba ku murimo bakundaga binyuze mu muhati wo guhuriza hamwe ibyiciro byose by’umurimo w’Uwiteka. Nubwo bifuzaga cyane kubungabunga inyungu z’Itorero rya Gikristo, bari barananiwe kugendana n’igihe mu kwakira imigisha Imana yatangaga ndetse mu myumvire yabo ya kimuntu, bagerageje gushyira inzitizi nyinshi zitari ngombwa ku bakozi b’Imana. Bityo hahagurutse agatsiko k’abantu batari bamenyereye impinduka zariho n’ubukene bwihariye bwari bufitwe n’abakoreraga mu turere twa kure, nyamara bakomezaga kuvuga ko bafite ubushobozi bwo gutegeka abavandimwe babo mu kwizera bo muri utwo turere gukurikiza uburyo bumwe bwihariye bwo gukora umurimo. Biyumvishaga ko umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ugomba gukorwa hakurikijwe uko batekereza. INI 246.4

Hari hashize imyaka myinshi abizera b’i Yerusalemu, hamwe n’intumwa zavuye mu matorero yandi yari ku isonga, basuzumanye ubwitonzi ibibazo byateraga impungenge byari byaravutse byerekeranye n’uburyo bwakoreshwaga n’ababwirizaga mu banyamahanga. Ibyari byaravuye muri iyi nama ni uko abavandimwe mu kwizera bari barahurije hamwe mu gushyiraho amabwiriza yumvikana neza yerekeye imihango n’imigenzo imwe harimo no gukebwa, maze bayoherereza amatorero. Muri iyi nama rusange ni ho abavandimwe mu kwizera bari barahurije hamwe ku koherereza amatorero ya Gikristo Barinaba na Pawulo nk’abakozi bakwiye kwemerwa na buri mwizera wese. INI 246.5

Mu bantu bari muri iyi nama hariho bamwe bari baranenze cyane imikorere y’izi ntumwa zari zifite inshingano ikomeye wo kwamamaza ubutumwa bwiza mu banyamahanga. Ariko muri iyo nama, ibitekerezo byabo ku byerekeye umugambi w’Imana byari byaragutse maze bafatanya n’abavandimwe babo mu kwizera gufata imyanzuro myiza yatumye abizera bose bashyira hamwe. INI 247.1

Nyuma y’aho, ubwo byagaragaraga ko abihanye bo mu banyamahanga biyongera cyane, habayeho bamwe mu bizera bakomeye b’i Yerusalemu bongeye gutsimbarara ku myumvire yabo ya mbere yarwanyaga imikorere ya Pawulo na bagenzi be. Iyi myumvire yagiye igira imbaraga uko imyaka yahitaga indi igataha kugeza igihe bamwe mu bayobozi bemeje ko kuva ubwo umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ugomba gukorwa hakurikijwe ibitekerezo byabo bwite. Iyo Pawulo ahuza uburyo yakoreshaga na gahunda y’imikorere bashakaga bari gushyigikira umurimo we bitaba bityo ntibawurebe neza cyangwa ngo bawutere inkunga. INI 247.2

Aba bantu bari barirengagije ko Imana ari yo mwigisha w’abantu bayo. Ntibari bakizirikana ko buri mukozi wayo wese agomba kubona icyigisho cye bwite mu gukurikira Umuyobozi wavuye mu ijuru, atagombye gukenera kuyoborwa n’abantu; kandi ko abakozi ba Kristo batagomba guhindurwa hakurikijwe ibitekerezo by’umuntu ko ahubwo basanishwa n’Imana. INI 247.3

Mu murimo we w’ivugabutumwa, intumwa Pawulo yari yarigishije abantu “ibitari amagambo y’ubwenge yo kwemeza abantu, ahubwo byari ibigaragaza Umwuka n’imbaraga.” (1Kor 2:4). Ukuri yamamazaga yari yaraguhishuriwe na Mwuka Muziranenge, “kuko Umwuka arondora byose, ndetse n’amayoberane y’Imana. Mbese ni nde mu bantu wamenya ibyo undi atekereza, keretse umwuka wa wa wundi umurimo? N’iby’Imana ni ko biri; nta wabimenya keretse Umwuka wayo….”. Pawulo yaravuze ati, “Ibyo ni byo tuvuga; ariko ntitubivugisha amagambo akomoka mu bwenge bw’abantu, ahubwo tubivugisha akomoka ku Mwuka, dusobanuza iby’Umwuka iby’Umwuka bindi.” 1 Kor 2:10-13. INI 247.4

Mu murimo we w’ivugabutumwa, Pawulo yayoborwaga n’Imana. Muri icyo gihe na none, yaritondaga cyane agakora akurikije imyanzuro y’inama rusange yabereye i Yerusalemu maze umusaruro uba uw’uko amatorero ” yakomereye mu byo kwizera, umubare wabo ukomeza kugwira iminsi yose.” (Ibyak 16:5). Nubwo hari bamwe batifatanyije na we, yahumurijwe mu mutima we ko yari yarakoze umurimo we wo gushimangira umwuka wo kubaha, kugira ubuntu, n’urukundo rwa kivandimwe mu bo yahinduje ubutumwa bwiza nk’uko byagaragaye uwo munsi mu nkunga zatanganye ubushake yashyikirije abakuru b’amatorero b’Abayahudi. INI 247.5

Amaze kwerekana za mpano, Pawulo “yabatekerereje ibyo Imana yamuhaye gukora mu banyamahanga.” Uku kurondora uko ibintu byagenze byatumye ababyumvaga bose, ndetse n’abashidikanyaga, bemera ko umugisha wo mu ijuru wari warabanye nawe mu mirimo yakoze. “Na bo babyumvise bahimbaza Imana.” (Ibyak 21:20). Babonye ko uburyo Pawulo yakoragamo umurimo we bwari bwaremejwe n’Imana. Inkunga zari zaratanganwe umutima ukunze zari imbere yabo yongereye agaciro ubuhamya Pawulo yabahaga bujyanye n’ubunyangamugayo bw’amatorero mashya yari yarahanzwe mu banyamahanga. Hari abantu, nubwo babarirwaga mu bashinzwe umurimo i Yerusalemu, bari baravuze ko hafatwa ingamba zo kugenga imikorere. Babonye umurimo w’ivugabutumwa wa Pawulo mu buryo bushya kandi bemera ko bari baranyuze mu nzira itari iy’ukuri. Bemeye ko bari barabaswe n’imico n’imigenzo ya Kiyahudi kandi ko umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza wari waradindijwe no kudasobanukirwa kwabo ko urusika rwatandukanyaga Umuyahudi n’Umunyamahanga rwari rwarasenywe n’urupfu rwa Kristo. INI 248.1

Aya yari amahirwe adasanzwe ku bayobozi bose b’abizera kugira ngo mu by’ukuri bature ko Imana yari yarakoreye muri Pawulo kandi ko ibihe byinshi bari barayobye bemera ko inkuru zavaga ku banzi be zibyutsa ishyari n’urwikekwe byabo. Nyamara aho kugira ngo bahurize hamwe umuhati wo kurengera uwari waragiriwe nabi, bamugiriye inama yerekanaga ko bari bagikomeje kwihambira ku kumva ko Pawulo ari we wari ufite uruhare mu rwikekwe rwariho. Ntabwo bigeze bahagarara ngo bajye ku ruhande rwa Pawulo bityo bakore ibishoboka byose kugira ngo bereke abatari baragezweho n’urwo rwikekwe aho bari baribeshye. Ahubwo bashatse kumvikana bamugira inama yo gukomeza inzira bumvaga ko yari gukuraho impamvu iyo ari yo yose yo kutumvikana. INI 248.2

Ku buhamya bwa Pawulo baravuze bati: “Urareba, nawe mwene Data, uburyo abo mu Bayuda bizeye ari ibihumbi byinshi, kandi bose bagira ishyaka ry’amategeko. Babwiwe ibyawe, yuko wigisha Abayuda bose bari mu banyamahanga kureka gukurikiza Mose, ukavuga yuko badakwiriye gukeba abana babo cyangwa gukomeza imihango y’Abayuda. None tugire dute, ko batari bubure kumva yuko waje? Nuko genza utya, nk’uko tukubwira. Dore dufite abagabo bane bahize umuhigo. Ubajyane, mwerezwe hamwe, ubatwerere ibikwiriye, mwiyogosheshe. Nuko bose bazamenya yuko ibyo bumvaga bakuvuga ari ibinyoma: ahubwo ko na we ugenza neza witondera amategeko yose. Ariko abizeye bo mu banyamahanga bo, twanditse ibyo twanoganije, ko birinda ibiterekerejwe ibishushanyo bisengwa, n’amaraso, n’ibinizwe n’ubusambanyi.” Ibyak 21:20-25. INI 248.3

Abavandimwe mu kwizera ba Pawulo bizera ko nakurikiza inama bamuhaye, aragaragaza ibitandukanye rwose n’amakuru mabi yamuvuzweho. Bamwemeje ko umwanzuro w’inama yari yarabereye i Yerusalemu werekeye iby’abanyamahanga bahindutse ndetse n’amategeko y’imihango wari ugifatwa ko ari mwiza. Nyamara icyo gihe inama bamugiriye ntiyari ihuye n’uwo mwanzuro. Mwuka w’Imana si we watanze iyi nama ahubwo yari ingaruka y’ubwoba. Abayobozi b’Itorero b’i Yerusalemu bari bazi ko nihabaho kutubahiriza amategeko y’imihango, Abakristo bari kwikururira urwango rw’Abayahudi kandi bakihamagarira akarengane. Urukiko rukuru rw’Abayahudi rwakoraga ibishoboka byose kugira ngo rubangamire kwamamara k’ubutumwa bwiza. Hatoranyijwe abantu bo gukurikirana intumwa, ariko Pawulo by’umwihariko, kandi na none kugira ngo barwanye umurimo wazo mu buryo bwose. Iyo abizera Kristo bahamwa n’icyaha imbere y’urukiko rukuru rw’Abayahudi ko bica amategeko, bari kubona byihuse igihano gikomeye nk’abantu bahakana imyizerere ya Kiyahudi. INI 249.1

Benshi mu Bayahudi bari baremeye ubutumwa bwiza bari bakinambye ku kubahiriza amategeko y’imihango kandi ntibapfaga kwemera kuyihara mu buryo bworoshye kuko bifuzaga kurebwa neza na bene wabo, bagakuraho urwikekwe rwariho no kubayobora ku kwizera Kristo nk’Umucunguzi w’isi. Pawulo yabonye ko mu gihe cyose benshi mu bayobozi b’Itorero i Yerusalemu bakomeje kumugiraho urwikekwe, bari gukomeza gukora babangamira impinduka yateraga mu bantu. Yumvise ko aramutse abonye uburyo abemeza bagahindukirira ukuri; yari gukuraho inzitizi ikomeye yari ibangamiye iterambere ry’ubutumwa bwiza mu bindi bice. Nyamara Imana ntiyamwereye kubakorera ibyo bamusabaga byose. INI 249.2

Iyo dutekereje ku cyifuzo gikomeye cya Pawulo cyo kumvikana n’abavandimwe mu kwizera, tugatekereza ukwiyoroshya yagaragarizaga abanyantege nke mu kwizera, icyubahiro yahaga intumwa zari zarabanye na Kristo, ndetse na Yakobo mwene se wa Yesu Kristo, tugatekereza umugambi we wo gihinduka byose kuri bose atagize ihame ryo kwizera kwe yishe; mu gihe dutekereje kuri ibi byose, ntabwo bitangaje kubona ko yahatirwaga kureka inzira ihamye kandi idakebakeba yari yarakurikiye kugeza icyo gihe. Nyamara aho kugira ngo asohoze umugambi yifuje, icyo imihati ye yo kuzana amahoro yagezeho ni uguhagurutsa imvururu, byihutisha imibabaro yari yaramuvuzweho maze atandukana n’abavandimwe be mu kwizera bituma Itorero ribura imwe mu nkingi zikomeye, kandi bitera agahinda imitima y’Abakristo aho bari bari hose. INI 249.3

Ku munsi wakurikiyeho Pawulo yatangiye gukurikiza inama y’abakuru b’amatorero. Abagabo bane bari bahize umuhigo w’Umunaziri (Kubara 6), iby’uyu muhigo byari bisa n’ibyasibanganye, bajyanywe na Pawulo mu rusengero, “avuga igihe iminsi yo kwezwa izashirira, ari bwo igitambo cy’umuntu wese muri bo kizatangwa.” (Ibyak 21:26). Ibitambo bimwe bikomeye byo kwezwa byagombaga kuzatangwa. INI 250.1

Abagiriye Pawulo inama yo gukora atyo, ntabwo bigeze batekereza amakuba akomeye yari guhura nayo. Muri icyo gihe, Yerusalemu yari yuzuye abantu bari baje kuramya baturutse impande zose. Mu gusohoza inshingano Imana yari yaramuhaye, Pawulo yari yaragejeje ubutumwa bwiza ku Banyamahanga, yari yarasuye myinshi mu mijyi minini cyane y’icyo gihe kandi yari azwi neza n’abantu ibihumbi byinshi bari baraturutse mu bice bindi byo mu mahanga bari baraje i Yerusalemu mu munsi mukuru. Muri abo harimo abangaga Pawulo urunuka, kandi kuri we kwinjira mu rusengero rubanda rwose rwateranye byari ugushyira ubuzima bwe mu kaga. Iminsi myinshi yarinjiraga kandi agasohoka anyuze mu babaga baje gusenga ntihagire umumenya; ariko mbere yuko basoza icyo gihe cyihariye ubwo yaganiraga n’umutambyi ibyerekeye ibitambo byagombaga gutangwa, yaje kumenywa n’Abayahudi bamwe bari baravuye muri Asiya. INI 250.2

N’uburakari nk’ubw’abadayimoni aba Bayahudi baramusumiye barasakuza bati, “Bagabo ba Isirayeli, nimudutabare! Uyu ni wa muntu wigisha hose abantu bose gusuzugura ubu bwoko n’amategeko n’aha hantu.” (Ibyak 21:28). Mu gihe abantu bari baje gutabara, hiyongeyeho ikindi kirego ngo, “kandi yazanye n’Abagiriki mu rusengero, ahumanya aha hantu hera.” Ibyak 21:28 INI 250.3

Hakurikijwe itegeko rya Kiyahudi, kwinjira mu bikari by’ingoro y’Imana k’umuntu utarakebwe cyari icyaha gihanishwa urupfu. Abantu bari barabonye Pawulo mu mudugudu ari hamwe na Tirofimo wo muri Efeso, kandi baje guhwihwisa ko yari yamwinjije mu rusengero. Ariko ibi byavugwaga ntiyari yabikoze kandi kuba Pawulo yari Umuyahudi, kwinjira mu rusengero kwe nta tegeko yari yishe. Nyamara nubwo icyo kirego cyari ikinyoma gisa, cyabyukije urwikekwe n’urwango bya rubanda. Igihe urusaku rwasakaraga ruvuye mu rusengero, abantu benshi bari aho baravurunganye. Amakuru yasakaye vuba muri Yerusalemu, “umurwa wose uravurungana, abantu baterana birukanka.” (Ibyak 21:30). INI 250.4

Kuba umuntu wayobye ukomoka mu Bisirayeli yarahumanyije urusengero mu gihe ibihumbi by’abantu bari baravuye mu mpande zoze z’isi baje aho kuramya, ibyo byabyukije uburakari bukomeye bw’abari aho. ” Bafata Pawulo, baramukurubana bamukura mu rusengero: uwo mwanya bakinga inzugi.” Ibyak 21:30. INI 250.5

“Bagishaka kumwica, inkuru igera ku mutware w’ingabo z’abasirikare, yuko i Yerusalemu hose hari hagize imidugararo.” (Ibyak 21:31). Uwo mutware witwaga Kilawudiyo Lusiya yari azi neza ko abo bantu barakaye cyane agomba guhangana na bo maze ” Muri ako kanya ajyana abasirikari n’abatwara imitwe, amanuka yirukanka, abirohamo. Na bo babonye umutware w’ingabo n’abasirikare, barorera gukubita Pawulo.” (Ibyak 21:32). Ntabwo yari azi impamvu yateye iyo mivurungano, ariko abonye ko abantu benshi bari aho bari barakariye Pawulo, uwo musirikare mukuru w’Umunyaroma yafashe umwanzuro ko Pawulo agomba kuba ari Umunyamisiri wigometse yari yarumvise wari waracitse ngo adafatwa. Yahereyeko “aramufata, ategeka ko bamubohesha iminyururu ibiri, abaza uwo ari we, n’icyo akoze icyo ari cyo.” (Ibyak 21:33). Amajwi menshi yatereye hejuru icyarimwe arakaye amurega; “bamwe bavuga bimwe, abandi ibindi: ananizwa n’urusaku kumenya ukuri, ategeka ko bamujyana mu rugo rw’igihome. Ageze ku rwuririro, umujinya w’abantu utuma abasirikari bamuterura; kuko abantu benshi babakurikiraga basakuza bati ‘Mukureho!’” Ibyak 21:34-36. INI 251.1

Igihe Pawulo yari hagati muri iyo mivurungano, yari atuje. Intekerezo ze zari zirangamiye Imana kandi yari azi ko abamarayika bo mu ijuru bamukikije. Yumvaga adashaka kuva mu rusengero atagerageje kubwira bene wabo ukuri. Igihe bendaga kumwinjiza mu kigo cy’abasirikare yabwiye umutware w’abasirikare ati, “Ntiwakwemera ko nkubwira ijambo?” Kilawudiyo Lusiya yaramubajije ati, “Mbese uzi Urugiriki? Si wowe wa Munyegiputa wagomesheje abantu mu gihe gishize, ukajyana mu butayu b’abicanyi ibihumbi bine?” Pawulo yaramusubije ati, “Ndi Umuyuda w’i Taruso, ni wo mudugudu w’i Kirikiya w’ikimenywabose: kandi ndakwinginze, unkundire mbwire abantu.” Ibyak 21:37-39. INI 251.2

Ugusaba kwa Pawulo kwarasubijwe maze “Pawulo ahagarara ku rwuririro, amama abantu.” (Ibyak 21:40). Uko kubamama kwatumye bamurangarira ku buryo ibyo yababwiraga babyitayeho. “Barahora rwose. Ababwira mu ruheburayo ati, ‘Yemwe bagabo bene Data na ba data, nimwumve amagambo nireguza kuri mwe.’” “Bumvise ababwiye mu Ruheburayo, barushaho guceceka,” maze akomeza ashize amanga aravuga ati: INI 251.3

“Ndi Umuyuda wavukiye i Taruso y’i Kirikiya, ariko nakuriye muri uyu murwa, nigishizirizwa ku birenge bya Gamaliyeri kwitondera cyane amategeko ya ba sogokuruza yose, ngira ishyaka ry’Imana, nk’uko namwe mwese murigira none.” (Ibyak 22:3). Nta n’umwe washoboraga guhakanya ibyo Pawulo avuze kubera ko ibyo yerekezagaho byari bizwi neza n’abantu benshi bari bakiri i Yerusalemu. Yababwiye ibyerekeranye n’ishyaka rye rya mbere mu gutoteza abigishwa ba Kristo ndetse no kubica. Yabatekerereje ibijyanye no guhinduka kwe abwira abamwumvaga ukuntu umutima we w’ubwibone wari waracishijwe bugufi ukemera Umunyanazareti wabambwe. Iyo ajya kugerageza kujya impaka n’abamuhakanyaga, bari kwanga nkana kumva ibyo yababwiraga; nyamara uku kuvuga ibyamubayeho kwaherekejwe n’imbagara yemezaga imitima y’abantu ku buryo icyo gihe yasaga n’uwatumye bacururuka kandi yigaruriye imitima yabo. INI 251.4

Yagerageje kwerekana ko umurimo yakoreye mu banyamahanga utari warakozwe bitewe n’uko yabihisemo. Yari yarifuje gukorera ishyanga rye; ariko muri urwo rusengero ni ho ijwi ry’Imana ryari ryaravuganye nawe mu iyerekwa rimwereka inzira akwiriye kunyura riti: “Nzagutuma kure mu banyamahanga.” Ibyak 22:21. INI 252.1

Kugeza ubwo abantu bari bakimuteze amatwi, ariko igihe Pawulo yari ageze ku byamubayeho ubwo yashyingwaga kuba intumwa ya Kristo mu banyamahanga, uburakari bwabo bwongeye kubyuka. Kubera ko bari baramenyereye kwiyumvamo ko ari bo bwoko bonyine bwatoranyijwe n’Imana, ntibifuzaga kwemerera abanyamahanga b’insuzugurwa gufatanya nabo amahirwe yari ayabo bonyine kuva kera. Bavuza urwamu rurenze ijwi rya Pawulo, barasakuza bati: “Kura icyo kigabo mu isi, ntigikwiriye kubaho.” Ibyak 22:22. INI 252.2

“Barasakuza, kandi bajugunya hejuru imyenda yabo, batumurira umukungugu mu kirere, bigeza aho umutware w’ingabo abategeka kumwinjiza mu rugo rw’igihome, ababwira kumutatisha ibiboko, kugira ngo amenye icyateye abantu ku muvugiriza iyo nduru. INI 252.3

“Bamaze kumubohesha imishumi, Pawulo abaza umutware utwara umutwe wari uhagaze aho ati: ‘Mbese amategeko yemera ko mukubita umuntu w’Umuroma, ari nta rubanza rwamutsinze?’ Uwo mutware abyumvise ajya kubibwira umutware w’ingabo, aramubaza ati, ‘Urenda gukora iki, ko uyu muntu ari Umuroma?’ Umutware w’ingabo araza aramubaza ati: ‘Mbwira, mbese uri Umuroma koko?’ Na we ati ‘Yee.’ Umutware w’ingabo aramusubiza ati “Jyeweho nagombye kugura Uburoma impiya nyinshi.’ Pawulo ati ‘Ariko jyeweho narabuvukanye.’ Nuko abari bagiye kumukubita baherako baramureka; kandi umutware w’ingabo aratinya, amenya yuko ari Umuroma kandi yamuboshye. INI 252.4

“Bukeye bw’aho, ashatse kumenya neza icyo Abayuda bamurega icyo ari cyo, aramubohora, ategeka abatambyi bakuru guterana n’abanyarukiko bose, amanura Pawulo, amushyira imbere yabo.” Ibyak 22:23-30. INI 252.5

Intumwa Pawulo noneho yagombaga gucirwa urubanza n’urukiko we ubwe yari yarakozemo mbere y’uko ahinduka. Ubwo yahagararaga imbere y’abategetsi b’Abayahudi yari atuje kandi mu maso he hagaragazaga ko afite amahoro ya Kristo. “Pawulo atumbira abanyarukiko, arababwira ati: ‘Bagabo bene Data, nahoranye umutima utagira ikibi undega imbere y’Imana kugeza kuri uyu munsi.’” (Ibyak 23:1, 2). Bumvise ayo magambo, urwango rwabo rwongeye kwenyegezwa maze “Ananiya umutambyi mukuru ategeka abamuhagaze iruhande kumukubita ku munwa.” (Ibyak 23:2). Kubera iri tegeko rya kinyamaswa, Pawulo yaratangaye aramubwira ati, “Imana izagukubita, wa rusika rwasizwe ingwa we. Wicajwe no kuncira urubanza nk’uko amategeko ategeka, maze ugategeka ko bankubita, uca mu mategeko?” “Abahagaze aho bati ‘Uratuka umutambyi mukuru w’Imana?’” Pawulo mu kwiyoroshya yari asanganwe arasubiza ati, “Bene Data, sinari nzi ko ari we mutambyi mukuru; kuko byanditswe ngo ‘Ntukavuge nabi umutware w’ubwoko bwawe.’ INI 252.6

“Maze Pawulo, amenye yuko igice kimwe cyabo ari icy’Abasadukayo, ikindi akaba ari icy’Abafarisayo, avuga cyane mu rukiko, ati ” Bagabo bene Data, ndi Umufarisayo, ndi umwana w’Abafarisayo; ibyanzanye muri izi manza, ni ibyo niringira kuzabona, ari byo kuzuka kw’abapfuye. INI 253.1

“Amaze kuvuga atyo, habaho intonganya z’Abafarisayo n’Abasadukayo; abantu birema ibice; kuko Abasadukayo bahakanaga ko ntawe uzuka, cyangwa ko habaho marayika n’umwuka: ariko Abafarisayo babyemeraga byose.” Utwo dutsiko twombi twatangiye kujya impaka maze imbaraga zo kurwanya Pawulo ziradohoka. “Abanditsi bamwe bo mu gice cy’Abafarisayo barahaguruka bajya impaka bati: ‘Nta kibi twabonye kuri uyu muntu. Niba umwuka cyangwa marayika yaravuganye na we, ibyo bidushishikajeho iki?” Ibyak 23:3-9. INI 253.2

Mu mvururu zakurikiyeho, Abasadukayo barwaniraga cyane gufata Pawulo kugira ngo bamwice; mu gihe Abafarisayo bo bageragezaga kumurinda. “Komanda yatinye ko bari butanyaguze Pawulo. Ni cyo cyatumye ategeka abasirikari be ngo bamanuke, bamuvane muri abo bantu bamujyane mu kigo cy’abasirikari.” Ibyak 23:10.(Bibiliya Ijambo ry’Imana). INI 253.3

Bishize kera igihe Pawulo yatekerezaga ku ngorane yahuye nazo uwo munsi, yatangiye gutinya ko ibyo yari yakoze bishobora kuba bitashimishije Imana. Mbese bishoboka ko gusura i Yerusalemu ryari ikosa yari yakoze?Mbese kwifuza gukomeye yagize ko guhura n’abavandimwe be mu kwizera si ko kwamuzaniye izi ngaruka mbi? INI 253.4

Umwanya Abayahudi nk’ubwoko bw’Imana bari bafite imbere y’abantu batizera, watumye intumwa Pawulo agira agahinda kenshi. Mbese abo bakuru b’abapagani bari kubareba bate? Abo bakuru bavugaga ko baramya Yehova kandi ko bakora umurimo wera nyamara bakiyegurira gutwarwa n’ubuhumyi, umujinya udafite ishingiro. Bashakaga gukuraho umuvandimwe wabo wahangaye gutandukana nabo mu myizerere y’iby’idini maze bateza imvururu mu rukiko rwabo rwubahwaga bafatiragamo imyanzuro. Pawulo yiyumvisemo ko izina ry’Imana ye ryateshejwe agaciro imbere y’abapagani. INI 253.5

Noneho ubwo yari mu nzu y’imbohe, yari azi ko abanzi be, mu buryarya bwabo bazakoresha uburyo ubwo ari bwo bwose kugira ngo bamwice. Mbese byashobokaga ko umurimo yagombaga gukorera amatorero wari urangiye ku buryo igihe cyari kigeze ngo ibirura byinjire? Pawulo yahozaga umurimo wa Kristo ku mutima kandi yatekerezanyaga umubabaro ingorane amatorero atandukaniye hirya no hino azagira kuko yari arindirijwe gutotezwa n’abantu nk’abo yahuriye nabo mu rukiko rukuru rw’Abayahudi. Yararize kandi asenga afite umubabaro no gucika intege. INI 254.1

Muri iki gihe cy’umwijima, Umwami Yesu ntiyari yibagiwe umugaragu we. Yari yaramurinze abantu bashakaga kumwicira mu mbuga y’urusengero; yari yarabanye na we mu rukiko rukuru rw’Abayahudi; yari hamwe nawe mu nzu y’imbohe kandi mu rwego rwo gusubiza amasengesho ya Pawulo wasabaga kuyoborwa, Umwami Yesu yihishuriye umuhamya we w’indahemuka. “Mu ijoro ry’uwo munsi, Umwami Yesu amuhagarara iruhande, aramubwira ati: ‘Humura; uko wampamirije i Yerusalemu, ni ko ukwiriye kumpamiriza n’i Roma’” Ibyak 23:11. INI 254.2

Pawulo yari yaramaze igihe kirekire ategereje gusura i Roma. Yifuzaga cyane guhamya Kristo i Roma; ariko yumvise ko imigambi ye yakomwe mu nkokora n’urwango rw’Abayahudi. N’icyo gihe ntiyatekerezaga ko azagenda kandi ari imbohe. INI 254.3

Igihe Umwami Yesu yakomezaga umugaragu we, abanzi ba Pawulo bashakaga imigambi mibisha yo kumukuraho. ” Bukeye Abayuda baraterana, bararahira bahiga yuko batazarya ntibanywe batarica Pawulo. Abahuje inama yo kurahira batyo basagaga mirongo ine.” (Ibyak 23:12, 13).Uku kwari ukwiyiriza ubusa nk’uko Uwiteka yari yaravugiye mu muhanuzi Yesaya ko guciriweho iteka. “Dore icyo mwiyiririza ubusa ni ugutongana no kujya impaka no gukubitana ibipfunsi by’abanyarugomo.” Yesaya 58:4. INI 254.4

Abahuje inama “bajya ku batambyi bakuru n’abakuru bati: “Twarahiye, twahize ibikomeye, yuko tutazarya tutarica Pawulo. Nuko mwebwe n’abanyarukiko mubwire umutware w’ingabo, amumanure amubagezeho, maze mwigire nk’abashaka kurushaho kumenya ibye neza. Natwe turaba twiteguye kumwica atarabageraho.” Ibyak 23:13-15. INI 254.5

Aho gucyaha uyu mugambi mubisha, abatambyi n’abatware bawemeranye ibyishimo. Pawulo yari yaravuze ukuri igihe yagereranyaga Ananiya n’imva isize ibara ryera. INI 254.6

Nyamara Imana yarahagobotse kugira ngo ikize ubugingo bw’umugaragu wayo. “Mwishywa wa Pawulo yumva ko bagiye kumucira igico, nuko araza yinjira mu rugo rw’igihome, abibwira Pawulo. Pawulo ahamagara umwe mu batwara imitwe, aramubwira ati: ‘Jyana uyu muhungu ku mutware w’ingabo, kuko afite icyo amubwira.’ Na we aramujyana, amushyira umutware w’ingabo ati “Imbohe Pawulo yampamagaye, aranyinginga ngo nkuzanire uyu muhungu, kuko afite icyo ashaka kukubwira.’” Ibyak 23:16-18. INI 254.7

Kilawudiyo Lusiya yakiranye uyu muhungu urugwiro, aramwihererana aramubaza ati: “Icyo ushaka kumbwira ni iki?” Umusore yaramusubije ati: ” Abayuda bahuje inama yo kukwinginga ngo ejo uzamanure Pawulo, umujyane mu rukiko, na bo bigire nk’abashaka kumubaza ibye, ngo barusheho kubimenya neza. Ariko ntubumvire, kuko abantu babo basaga mirongo ine bamwubikiye, barahiye bahize yuko batazarya ntibanywe bataramwica; kandi none biteguye, bategereje isezerano ryawe.” Ibyak 23:19-21. INI 255.1

“Umutware w’ingabo asezerera uwo muhungu, amaze kumwihanangiriza ati, “Ntugire uwo ubwira yuko umburiye ibyo.’” Ibyak 23:22. INI 255.2

Uwo mwanya Kilawudiyo afata icyemezo cyo kohereza Pawulo kwa Feliki umutegeka mukuru. Abayahudi nk’ubwoko bari bari mu mivurungano n’uburakari kandi imidugararo yakundaga kubaho. Kuguma i Yerusalemu kw’intumwa Pawulo byari guteza ingaruka mbi mu mujyi ndetse no ku musirikare mukuru ubwe. Bityo “yahamagaye abatwara imitwe babiri, arababwira ati ‘Mwitegure abasirikari magana abiri bo kujya i Kayisariya, n’abagendera ku mafarashi mirongo irindwi, n’abafite amacumu magana abiri, bagende nijoro isaha eshatu. Kandi bashake inyamaswa ziheka, kugira ngo bazitwareho Pawulo, bamushyikirize Feliki umutegeka mukuru, ari muzima.’” Ibyak 23:23, 24. INI 255.3

Ntibagombaga gutinda kohereza Pawulo. “Nuko nijoro abasirikare bajyana Pawulo nk’uko bategetswe, bamujyana mu Antipatiri.” (Ibyak 23:31). Kuva ahongaho, abagenderaga ku mafarashi barakomeje bajyana Pawulo i Kayisariya ari imbohe maze abasirikare magana ane basubira i Yerusalemu. INI 255.4

Umusirikare mukuru wari washinzwe kujyana iyo mbohe yayishyikirije Feliki kandi amuha n’urwandiko yari yahawe n’umutware w’ingabo. Urworwandiko rwaravugaga ruti, “Nyakubahwa Feliki, Mutegeka mukuru, jyewe Kilawudiyo Lusiya ndagutashya cyane. Ndakumenyesha yuko uyu muntu yari amaze gufatwa n’Abayuda bari bagiye kumwica; mpubukana n’ingabo turamukiza, menye ko ari Umuroma. Nuko nshatse kumenya icyo bamurega icyo ari cyo, mujyana mu rukiko rwabo. Mbona yuko aregwa impaka zo mu mategeko yabo, ariko ntacyo yarezwe gikwiriye kumwicisha cyangwa kumubohesha. Bukeye mburiwe yuko benda kumwubikira, mukoherereza uwo mwanya, kandi ntegeka abarezi be ko bamuregera imbere yawe. Nuko murabeho. ” Ibyak 23:26-30. INI 255.5

Amaze gusoma iyo baruwa, Feliki yabajije intara iyo mbohe yakomokagamo kandi amenyeshejwe ko ari Umunyakirikiya, yaravuze ati: “Abarezi bawe nibamara kuza, nzumva ibyawe byose… Ategeka ko bamurindira mu rukiko rwa Herode.” Ibyak 23:35. INI 256.1

Ibi byabaye kuri Pawulo ntabwo bwari bwo bwa mbere umugaragu w’Imana abona ubuhungiro mu banyabyaha ahunze ubugome bw’abantu biyitaga ubwoko bw’Imana. Mu burakari bukabije bari bafitiye Pawulo Abayahudi bari barongeye ikindi cyaha gikomeye ku mateka mabi yaranze ubwo bwoko. Bari barakomeje kwinangira imitima banga ukuri kugeza ubwo igikombe cyabo cyo gucirwaho iteka cyarushijeho kuzura. INI 256.2

Abantu bake nibo bumvise ubusobanuro bwuzuye bw’amagambo Kristo yavugiye mu rusengero rw’i Nazareti aho yatangarije ko ari Uwasizwe. Yavuze ko umurimo we wari uwo guhumuriza, guha umugisha, no gukiza imbabare n’abanyabyaha. Bityo abonye ko ubwibone no kutizera byigaruriye imitima y’abamwumvaga, yabibukije ko mu bihe byahise Imana yari yarateye umugongo ubwoko bwayo yatoranyije bitewe no kutizera no kwigomeka byabo, kandi yari yarihishuriye ababaga mu bihugu by’abapagani batari baranze umucyo w’ijuru. Umupfakazi w’i Serafati na Namani Umunyasiriya, bagendeye mu mucyo wose bari barahawe; kubw’ibyo babarwagaho kuba intungane kuruta ubwoko bw’Imana bwatoranyijwe bwari barayiteye umugongo bukaguranisha ukuri kumererwa neza n’icyubahiro cy’isi. INI 256.3

Kristo yabwiye Abayahudi b’i Nazareti ukuri guteye ubwoba igihe yavugaga ko nta buruhukiro bw’intumwa y’indahemuka y’Imana buhari bitewe no gusubira inyuma kwa Isirayeli. Ntibashoboraga kumenya agaciro ke cyangwa gushima imirimo ye. Mu gihe abayobozi b’Abayahudi biyitiriraga ko bafite ishyaka rikomeye ry’icyubahiro cy’Imana n’ibyiza bya Isirayeli, bari abanzi b’Imana n’ibyiza bya Isirayeli. Mu mvugo no mu ngiro bayoboraga abantu kure yo kubaha Imana; bakabayobora aho Imana itazabarengera mu gihe cy’amakuba. INI 256.4

Ku byerekeye ibyabaye kuri Pawulo, amagambo yo gucyaha Umukiza yabwiye Abanyanazareti, ntabwo yarebanaga gusa n’Abayahudi batizeye, ahubwo yarebaga n’abavandimwe ba Pawulo mu kwizera. Iyo abayobozi b’Itorero baba bararetse kugirira nabi Pawulo maze bakamwemera nk’uwahamagawe n’Imana by’umwuhariko kugira ngo ageze ubutumwa bwiza ku banyamahanga, Uwiteka aba yaramubarekeye. Ntabwo Imana yari yarateguye ko imirimo ya Pawulo yari kurangira vuba; nyamara ntabwo yakoze igitangaza cyo kubangamira imvururu abayobozi b’Itorero ry’i Yerusalemu bari bateje. INI 256.5

Umwuka nk’uwo ukomeza kuyobora abantu ku ngaruka nk’izabaye. Kwirengagiza kwakiza no gukoresha neza ibiva ku buntu bw’Imana byavukije Itorero imigisha myinshi. Mbega ukuntu Uwiteka aba yaratumye umurimo w’umugabura w’indahemuka ukomeza kujya mbere iyo ibyo akora biza kuba byarashimwe! Nyamara iyo Itorero ryemereye umwanzi w’abantu kugoreka imyumvire yabo kugira ngo bagaragaze nabi kandi basobanure nabi amagambo n’ibikorwa by’umugaragu wa Kristo; iyo bo ubwabo biyemeje kwitambika mu nzira ye kandi bakabangamira akamaro yajyaga kugira, rimwe na rimwe Uwiteka abaka umugisha yabahaye. INI 257.1

Satani akorera mu bambari be ubutitsa kugira ngo ace intege kandi asenye abo Imana yatoranyirije gukora umurimo ukomeye kandi mwiza. Bashobora kuba biteguye gutanga n’ubuzima bwabo ubwabwo kugira ngo umurimo wa Kristo ujye mbere, ariko umushukanyi mukuru azatuma abavandimwe babo mu kwizera babashidikanyaho ku buryo ibyo nibiba byakiriwe, bizasenya niruto niruto icyizere abantu bari bafitiye ubudakemwa bw’imico yabo maze ibyo bigwabize umumaro bari bafite. Akenshi akoresha abavandimwe babo mu kwizera maze akabateza agahinda mu mutima ku buryo Imana mu buntu bwayo itabara maze ikaruhura abagaragu bayo batotezwa. Nyuma yuko amaboko y’abagaragu b’Imana arambitswe mu gituza umutima utagitera, igihe ijwi ry’umuburo no gukomeza riba ryacecetse, niho abinangiye bashobora gukanguka kugira ngo barebe kandi bahe agaciro imigisha bivukije. Urupfu rw’abagaragu b’Imana rushobora gukora byinshi ubuzima bwabo butashoboye gukora. INI 257.2