KUGANA YESU

4/13

Umutwe 4—Kuvug'lbyaha

“Utwikir'ibyaha bye ntazagubga neza: arik'ubyatuy'akabireka, arababarirwa.” Imigani 28:13. Ibiter' Imana kubabarira ntibiruhije, n'ibintu byoroshye, kandi birakwiriye. Uwiteka ntatubaz'amananiza ngo tubone kubabarirw'ibyaha. Ntidukwiriye gukubit'urugendo rurerure rw'agahanyu no kugw' agacuho, cyangwa kwihotora kugira ngw Imana yo mw ijuru ikunde kutwitaho, cyangwa kwihongerer'ibicumuro byacu: ahubgo, uwatur'ibyaha bye, akabireka, ni w'ubabarirwa. KY 18.1

Intumwa Yakobo yaravuz'ati: “Mubgiran'ibyaha byanyu, musabirane kugira ngo mukire.” Yakobo 5:16. KY 18.2

Ibyaha byanyu mubibgir'lmana: ni yo yonyin'ibasha kubababarira; kand' ibicumuro mwagiriranye mubibgirane. Niba waracumuye kuri mugenzi wawe, cyangwa ku muturanyi, ukwiriye kwemer'igicumuro cyawe, kandi na w'akwiriye kukubabarira ataziganije. Maz'uherek'ushakashak' imbabazi z' Imana, kuko mugenzi waw'uwo wamucumuyeho ar'uw' Imana, kand'ubgo wamugiriye nabi wacumuy' lyamuremye, n' Uwamcunguye. Urwo rubanza rugezw' imbere y'Umuhuza, ari we Mutambyi wacu mukuru “wageragejw' uburyo bgose nkatwe, keretse yukw atagiz'icyaha yakoze” ndetse “ababazwa n'intege nke zacu,” kand'abasha kudukiz'ikizinga cyose cy' icyaha. KY 18.3

Abaticisha bugufimbere y' Imana, ngo bemer'ibicumuro byabo, baba batarashyikir' amendeze yo kwikiranura. Niba twarihanny' ibyaha byacu, maze hanyuma tukicuz'icyaduteye kubyihana, tukigaya, tuba tutigeze gushaka kubabarirw'ibyaha by'ukuri. Niba tuticuza by'ukuri nta mahoro y' Imana twabona. Impamv'imwe rukumbi yatuma tutababarirw'ibyaha twakoze, n'uko twakwanga kwicisha bugufi no gukurikiz' ukw Ijambo ry'lmana rivuga, kukw ari ryo rigaragaza neza inzira nziza ya ngombga umuntu anyuramo yicuza. Kuvugir'ibyaha mu ruhame rw'abantu, cyangwa ku munt' umwe, ukw'ari kwo kwose, gukwiriye kuva ku mutima, kutazinzitswe. Umunyabyaha ntakwiriye kuvug' ibyaha bye ku gituna. Umuntu ntakwiriye gupfa kubikora atabyitayeho. Utazi kuzinukw'ibyaha icy'ari cyo, ntakwiriye kubihatirwa. Kwibur'ibyaha, ubikoz'ubikuye ku mutima koko, kukuber'inzir' ikugeza ku Mana y'imbabazi zitagir' akagero. Umunyezaburi yaravuz'ati: “Uwiteka aba hafi y'abafit'imitim'imenetse, kand'akiz'abafit'imitim'ishenjaguwe.” Zaburi 34:18. KY 18.4

Kwibura k'ukuri kuraromboreza, kukemer'ibyaha nkuko biri, ntigukikira. Harihw ibyaha byabgirw' Imana gusa; harihw ibindi bikwiriye kubgirw'ababigiriwe. Nib'ar'ibyaha byakorewe ku mugaragaro, bikwiriye kuvugwa ku mugaragaro. Nyamara, kwibur'ibyaha kwose gukwiriye kwerura, ntigukikire, ikintu cyose kikavugwa nkuko kiri, icyaha cyose kikāturwa mw izina. KY 18.5

Mu gihe cya Samweli, Abisiraeli bimuy' Imana, batezw' ibyago ku mpamvu z'ibyaha; kuko bari baretse kwizer' Imana, bari bayobewe guhi- tamw imbaraga yayo n'ubgenge bgo gutwar' ubgoko bgabo Bari baretse kwiringir'ububasha bgayo bgo guhagarikira no kurenger'ibyabo Baheraho banga Rurema, Umutware w'ibyaremwe byose, bashaka gutwarwa nk'ayandi moko yose yar'abakikije Batarabon'amahoro, babanje kwerura rwos'icyaha, bati: “Ku byaha byacu byose, twongeyehw icyo cyago, twats'umwami kudutwara.” 1 Samweli 12:19. Icyo cyaha bari bakoze, ni cyo bari bakwiriye kwibura nyine Kutanyurwa kwabo kwabatway'umutima, kubatandukanya n'lmana. KY 18.6

Kwibur' ibyaha kudatewe n'agahinda kabyo, kandi kudaturutse ku kwihana nyakuri, ntikwemerwa n' Imana Ingeso zikwiriye guhinduk'ukundi rwose, ikibabaz' Imana cyose gikwiriye kurekwa Ngayo rero, amaherezo y'agahinda nyakuri ko kubabazwa n'ibyaha. Icyo dukwiriye gukor' ubgacu twarakigaragarijwe neza, ngo: “Nimwiyuhagire mwiboneze mukurehw ibyaha byo mu mirimo yanyu, biv'imbere yanjye, mureke gukora nabi Mwige gukora neza, mushak'imanza zitabera, mutabar'abarengana, mucir' imfuby'urubanza, muburanir'abapfakazi.” Yesaya 1:16, 17. “Nib'umuntu w'inkozi y'ibibi agarur'ingwate, agasubiz'icyo yibye nyiracyo, akagendera mu mategeko y'ubugingo, adakor'ibibi, n'ukuri azabaho, ntazapfa.” Ezekieli 33:15. Paulo avug'ibyo kwihana, ati: “Ntimuror'ako gahinda ko mu buryo bg' Imana, yuko kabatey'umwete mwinsh'utyo? Kandi no kwiregura, kandi no kurakara, kandi no gutinya, kandi n'urukumbuzi, kandi n'ishyaka, kandi no guhora? Muri byose mwiyerekane ko muboneye mur'ibyo.” 2 Abakorinto 7:11. KY 19.1

ly'ibyaha bimaze kugush'umutim'ikinya, umuntu w'inkozi y'ibibi ab atakimenye kurobanur'ibigoramye byo mu ngeso ze, kandi ntamenye ukw ibib'akora bingana ly'atorohey'imbaraga y'Umwuka Wera, ngw imwemeze, asigar'arindagirira mu byaha bye Kwibura kwe ntikuba kuvuye ku mutima Icyaha yemeye cyose, acyongerahw icyo yikirisha Icy'ahaniwe, akavug'ati “Nagitewe n'ibi n'ibi.” KY 19.2

Adamu na Eva bamaze kurya ku mbuto zabuzamjwe, bakozwe n'isoni, bafatwa n'ubgoba Icyo babanje gukora n'ugushak'icyo bikirisha cy'urwitwazo, ngo bakir'iteka ryo gupfa ritey'ubgoba Uwiteka ababajij' iby'icyaha bakoze, Adamu ahererez'icyaha cye ku Mana no ku mugore we, ati “Wa mugore wampaye ngo tubane, ni we wampaye ku mbuto z'icyo giti, ndazirya.” Itangiriro 3:12, 13. Umugore na w'abiherereza ku nzok ati “Inzoka yanshukāshutse, ndazirya Kuki waremy'iyo nzoka? Kuki wayikundiye kuza mu murima wa Edeni? Ibyo ni byo bikirishije babigir'urwitwazo, ni ko guhererez'lmana hw ibyaha byabo Uwo mutima wo kwikiza, ukomoka kuri Se w'ibinyoma, uba muri ben Adamu bose Kwibur ibyaha ben ako kageni, ntigukomoka ku Mwuka w'lmana, kandi ntikwemerwa n Imana Kwihana by'ukuri bitum'umuntu yemer'ibicumuro bye, akabyemer'atihenda cyangwa kuryarya, akagenza nka wa mukoresha w ikoro, agatinya kūbur amaso, agataka ati: “AyT Mana! Mbabarira, nd'umunyabyaha Abemer' ibyaha bacumuye, bazatsindishirizwa, kuk umunyabyaha wihana, akemer' amaraso ya Yesu, amutsindishiriza. KY 19.3

Ibyitegererezo bimwe byo kwihana k ukuri byanditswe muri Bibliya. bye- rekan'umutima wo kwihana, uk'umeze, n'uko wemera kwicisha bugufi, ntugerageze gushak'ibyo kwikirisha, haba no kugerageza kwitsindishiriza. Paulo ntiyagerageje kwitsindishiriza, ahubgo yeruy'icyaha cye cyirabura tsi tsi uko cyakabaye. Ntarakagerageza gupfoby'ibibi bye, ahubgo yeruy'ati: “Nashyize abera benshi mu mazu y'imbohe, mpaw'ubutware n'abatambyi bakuru; kand'uko babicaga, nemeraga ko babica. No mu masinagogi yose nabahanaga kenshi; nkabahata gutuka Yesu, kandi kuko nasazwaga cyane no kubarakarira, nkabarenganiriza no mu midugudu y'abanyamahanga.” Ibyakozwe n'lntumwa 26:10, 11. Paulo ntarakagerageza kwigira shyashya. Dor'uko yavuz'ati: “Kristo yazanywe mw isi no gukiz'abanyabyaha, muri bo ni jye w'imbere.” 1 Timoteyo 1:15. KY 19.4

Umutima wicisha bugufi, ushenjaguritse, ubitewe no kwihana by'ukuri, uzajy'ushim'urukundo rw'lmana, n'inshungu watangiriw'i Kalvari; kand'uk' umwana atagir'icy'ahisha Se umukunda, ni k'uwihannye ababaye by'ukuri, ashyīr'Imana ibyaha bye byose. Ndetse byanditswe ngo: “Ni tuvug'ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa, kand'ikiranuka; ibyo ni byo biyitera kutubabarir' ibyaha byacu, no kutwuhagira gukiranirwa kwose.” 1 Yohana 1:9. KY 20.1