KUGANA YESU

3/13

Umutwe 3—Kwihana

Mbes'umuntu yatsindishirizwa n'lmana ate? Umunyabyaha yahinduk' umukiranuts'ate? KY 10.1

Kristo ni we mus'ubasha kutwuzuza n'lmana, ngo twere. Ariko se, n'iki cyatugeza kuri Kristo? Abantu benshi bajya babaz'iby'abo ku munsi wa Pentekote babajije, ubgo bemezwag'ibyaha byabo, bakarangurura bati: “Tugire dute?” Ijambo rya mbere Petero yabashubije n'iri ngo: “Nimwihane.” lbyakozwe 2:38. Bidatinze yongera kubabgir'ati: “Nimwihane, ... muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe.” Ibyakozwe 3:19. KY 10.2

Kwihana, rero, n'ukubabazwa n'ibyaha, no kubicikaho. Ariko nta warek' ibyaha atiyumvisem'ububi bgabyo. Kubicikaho bya nikize ntibyatuma duhinduka by'ukuri. KY 10.3

Hariho benshi bayoberwa kwihana nyakuri. Abantu benshi baterw'agahinda nuko bacumuye, ndetse bagahinduka bya nikize kuko batiny'ingaruka yabyo. Ben'ukwo si ko kwihana Bibliya yigisha. Barizwa n'ishyano bagusha aho kurizwa n'ibyaha; nkuko Esau yagenje abonye kw aheby'umugisha wo kuragw'ibya se. Na Balamu, wari wishwe n'ubgoba cya gihe maraika yar'amuhagaz'imbere, afit'inkota mu ntoke, yemey'ibyaha bye kuko yatinye gupfa, ariko nta bgo yari yarihanny'ibyaha bye by'ukuri Umutima we ntiwari wahmdutse, ntiyari yazinutsw'ibibi Yuda Isikaryota, amaze kugambamr' Umwami, yaratats'ati “Nakoz'icyaha, kuko nagambaniy'amaraso adafit' urubanza.” Matayo 27:4. KY 10.4

Yemejwe n'umutim'ucumuye, yumv'urubanza rutey'ubgoba rumuriho, atiny'amateka y'lmana Amaherezo y'ibyo yari yakoze yatumy'amarwa n'ubgoba, ariko mu mutima we nta shavu rikomeye risheniagur'umutima ryari rimurimo Yari yagambaniy'Umwana w'lmana utagir'inenge, akihakan' Uwera w'lsiraeli. KY 11.1

Farawo na we ubgo yababazwaga n'amateka yari yaciriweho n'lmana, yemey'ibicumuro bye, kugira ngw akir'ibindi byago, arikw iy'icyago cyashiraga, yongeraga kwigamba ku Wo mw ijuru Abo bose barizwaga n'mgaruka y'ibyaha, ntibarakarizwa n'ibyah'ubgabyo. KY 11.2

Ariko, iy'umutim'uyobots'icy'ubgiri|we n'Umwuka w'lmana, urakanguka, utangira gusobanukirwa, ukameny'ukw amategeko y'lmana no kwera kwayo bisobanurwa, ukamenya kw amategeko yayo ari yo rufatiro rw'ubutware bgayo bgo mw ijuru, no mw isi. “Umucy'uvir'umuntu wes'uza mw is!” (Yohana 1:9), ugatangaz'ibihishwe byo mu mutima, nuko bigaherako bigahishurwa Uwo muntu akemezwa mu mutima we no mu bgenge bge, akumva kw Imana ikiranuka, agafatwa n'ubgoba bginshi kuzahagararan ibyaha bye n'amahumane imbere y'Ugenzur'imitima ly'amaze kubon'urukundo rw'lmana ruhebuje, n'amahirwe n'umunezero bizanwa no kwera, ni h'umuntu yifuza cyane gutunganywa no gusubira kugir'umushyikirano n'abo mw ijuru. KY 11.3

Ishengesho rya Dawidi, amaze gucumura, ryerekan'ishavu ry'ukuri ry' ibyaha iry'ari ryo. Kwihana kwe kwabay'ukw ukuri ntikwārim'uburyarya Ntiyagerageje gupfoby'ibyaha bye, kand'ishavu yar'afite ntiryatewe n'ukw ashaka gukir'amateka yar'agiye gucirwaho Ahubgo Dawidi yumvise kw igicumuro eye cyari gikabije: yabony'uko cyahumanii'umutima we, yumv' akizinutswe Ntiyasabag'imbabazi gusa, ahubgo yasabaga k'umutima we ubonezwa Yifuzaga cyan'umunezero uzanwa no kwera, ngw abone gushyikirana n'lmana, babane. Ni ko gusuhuz'umutima, aravug'ati: KY 11.4

“Hāhirw'uwababariw'ibicumuro bye, ibyaha bye bigatwikirwa Hāhirw' umunt'Uwiteka atabaraho gukiranirwa.” Zaburi 32:1, 2. KY 11.5

“Mana, umbabarire kubg'imbabazi zawe Kubg'imbabazi zawe nyinshi usibangany'ibicumuro byanjye Unyuhagire rwose gukiranirwa kwanjye, Unyez'unkurehw ibyaha byanjye Kuko nz'ibicumuro byanjye, Ibyaha byanjye bir'imbere yanjy'iteka.... Ni wowe, ni wow'ubgawe nacumuye, Unyejesh'ezobu, ndera, unyuhagire, ndab'umweru ndushe shelegi.... Undemem'umutima wera; unsubizem'umutim'ukomeye Ntunte kure yo mu maso yawe; ntunkureh'Umwuka wawe wera, Unsubizemo kunezezwa n'agakiza kawe; Unkomeresh'umutima wemera.... Unkiz'urubanza rw'amaraso y'undi. Aī Mana, ni wowe Mana y agakiza kanjye Ururimi rwanjye ruzaririmba cyane gukiranuka kwawe.” Zaburi 51:1-14. KY 11.6

Kwihana nk'ukwo, ubgacu ntitwabasha kugusohoza kubonerwa muri Yesu gusa, wazamuwe mw ijuru, agah'abant iyo mpano. KY 11.7

Ibyo ngibyo biyoby'abantu batari bamwe, bigatuma baheb icyo Kristo vifuza kubafashisha. Bibgira yuko bitashoboka gusanga Kristo batabanje kwihana, ngo kwihana kubaringaniriza kubabarirw ibyaha. Icyakora, kwihana kubanziriza kubabarirwa kw'ibyaha koko, kuk'umutim'umenetse ushenjaguwe ni wo gusa wumva k'ukwiriy'Umukiza. KY 12.1

Ariko se, umunyabyaha yarindira kwihana ngw abone gusanga Yesu? Mbese kwihana ni kwo kwab'inkomero yo kubuz'umunyabyaha Umukiza we? KY 12.2

Bibliya ntivuga k'umunyabyah'akwiriye kubanza kwihana ngo hanyuma y'ahw abone kwitaba kurarika kwa Yesu. Umukiza wacu araturarik'ati: “Nimuz'aho ndi, mwes'abarushye n'abaremerewe, ndabaruhura.” Matayo 11:28. KY 12.3

Imbaraga iva muri Yesu ni y'itera kwihana nyakuri. Petero yarabyeruy' igihe yabgirag'Abisiraeli, ati: “Imana yaramuzuye, imushyir'i buryo bgayo, ngw ab'Ūkomeye n'Umukiza, ngw ahe Abisiraeli kwihana no kubabarirw' ibyaha.” Ibyakozwe 5:31. Uko tutabasha kubabarirwa tudafite Yesu, ni na ko tutabasha kwihana tudafit'Umwuka we ukangur'imitima. KY 12.4

Kristo ni we Soko y'imigambi yos'itunganye. Ni we wenyin'ubasha guter'umutima kwang'ibyaha. Gushishikarir'iby' ukuri no kubonera, no kwemezw'ibyaha byacu, ni tubigira, n'ibihamya byerekana k'Umwuka wa Yesu akorera mu mitima yacu. KY 12.5

Yesu yaravuz'ati: “Ni mmanikwa hejuru y'isi, nzikururiraho bose.” Yohana 12:32. Umunyabyaha akwiriye guhishurirwa Kristo, akamenya kw ari we Mukiza wamanitswe ku musaraba, azir'ibyaha by'ab'isi. lyo twitegerej' Umwana w'lmana ku musaraba w'i Kalvari, ni bgo duhishurirw'ibiyoberana by'agakiza, maze kugira-neza kw'lmana kukadutera kwihana. KY 12.6

Ubgo Yesu yapfirag'abanyabyaha, yagaragaj'urukundo rutarondorwa adukunze; kand'umunyabyaha utumbiriy'urwo rukundo rudohor'umutima we, rukamutera gutekereza, akabur'ukw agumya kurwanya Yesu, akitanga burundu. KY 12.7

Hab'ubg'ibibi by'abantu bibakoz'isoni, bigatuma barek'ingeso zabo mbi zimwe, bataramenya kw ari Kristo ubareshya. Iteka, iy'abantu bagerageza guhinduk'ukundi, babikuye ku mutima, imbaraga ya Kristo, ni y'ib'ibareshya. Nubgo baba batabizi, haba harihw Igitot'imitima yabo, Kiyikangura, Kibatera guhinduk'ukundi. Ibibi byo mu kubaho kwabo, n'icyaha cya kamere cyo mu mutima, byose barabihishurirwa, bagatangira kugir'icyo bumva cy'igitangaza cyo gukiranuka kwa Yesu, bakumirwa, bati: “Mbese icyaha n'iki kugira ngo kirihirirw'igitambo kingana gityo? Mbes'urukundo rungana rutyo, n'uwo mubabaro wose, n'agashinyaguro kose, n'ukugira ngo dukir'urupfu, tuzabon'ubugingo budashira?” KY 12.8

Icyakora, umunyabyaha yashaka, yabasha kwang'urwo rukundo ruhebuje; yabasha no kwanga kwegerezwa Yesu; ariko, atanze, yamwegerezwa. Yamara kumeny'inama y'agakiza, bigatum'agera ku Musaraba, akihan'ibyaha bye Umwana w'lmana yazize. KY 12.9

Umwuka w Imana, ubeshahw ibyaremwe, ni w'utot'imitima y'abantu, ukayitera kugirakahe k'ibyo bakennye. Ibyo mur'iyi si bajyaga bakunda, ntibibe bikibasha kunyur'imitima yabo Umwuka w'lmana abahendahendera gushakashaka gus'ibyabazamr'amahoro n'lhumure, — an byo mbabazi za Yesu, n'umunezero uzanwa no kwera KY 12.10

Umukiza wacu ntahwema gukuruz'imitima y'abantu ibiboneka n'ibitaboneka, kugira ngo barek'ibyo kwinezeza bitagir'umumaro, babon'amahirwe atagir'ingano, amubonerwamo Abantu bose barushywa n'ubusa, bishakir' amazi mu mariba yakamye, Imana ibatumaho, ngo “Ūfit'inyot'aze Ūshak ajyan'amazi y'ubugingo ku buntu.” Ibyahishuwe 22:17. KY 13.1

Mwebge mwese, abifuriz'ibyiza birut'ibibonerwa mur'iyi si, mumenye yukw ar'ijwi ry'lmana ribgiriz'imitima yanyu Nimuyisabe, kugira ngw ibahe kwihana, no kugaragarizwa Yesu, kubg'urukundo rwayo ruhebuje, ukw aboneye rwose. KY 13.2

Mu kubaho k'Umukiza, ni mw'urufatifo rw'amategeko y'lmana rwagaragarijwe Kugira-neza, n'urukundo rutikanyiza, ni byo byari kamere ye lyo twitegerej'Umukiza, ni bg'umucy'umuvaho uturasiraho, bigatuma twibonah' ububi bg'ibyaha byo mu mitima yacu. KY 13.3

Ahari twigize shyashya nka Nikodemo, tugira ng'ukubaho kwacu kuraboneye, n'ingeso zacu ziratunganye, twibgira kw ari nta cyatuma twicisha bugufi imbere y'lmana, nkuko bikwiriy'abandi banyabyaha. KY 13.4

Ariko, iy'umucyo wa Yesu urasiye mu mitima yacu, ni ho tubon'ububi bgacu, tukameny'uko twikanyiza, n'ūko twang'lmana, kandi kw ari byo byatwanduje Ni ho twimenyaho yuko gukiranuka kwacu kumeze nk'ubushwambagara bufit'ibizinga, n'ūko ari nta kintu cyera cyirabura cyadukiz' ibyaha byatwanduje, kitar'amaraso ya Yesu. KY 13.5

Umwambi w'umucyo uvuye ku bgiza bg'lmana, akambi k'isuku ya Kristo, iyo birasiye mu mitima, bigaragaz'akazinga kose, lyo kava kakagera, bigahishur'ubugoryi n'inenge yose by'umutima w'umuntu Bigaragaza kwifuza kubi kwose, n'ubuhemu bg'umutima, n'ukw iminw'ivug'ibyanduye Ubugome bgose bg'umunyabyaha bgo guhmdur'ubus'amategeko y'lmana, iy'abugaragarijwe n'Umwuka Wera w'lmana, bitum'ashenguk umutima, akababara cynne. Uko yitegerez'imico myiza ya Yesu itagir'inenge. ni kw arushaho kwizinukwa. KY 13.6

Igih'umuhanuzi Danieli yitegerezag'ubgiza bga maraika wamutumweho, avuye mw ijuru, yacits'intege, abony'uko yanduye Asobanur'ibyamubayehw ati “Smasigaran'intege, kuk'ubgiza bganjye bgampindukiyemw ububore ndatentebuka.” Danieli 10:8. KY 13.7

Ni k'umuntu ukozwemw atyo azajy'agaya kwikanyiza no kwikunda kwe. ashake umutim'uboneye, ushyira hamwe n'amategeko y'lmana abiheshejwe na Kristo. KY 13.8

Paulo avuga yuko kubgo “gukiranuka kuzanwa n'amategeko” (Abafilipi 3:6), nta wabon'icy'amugaya, — akurikij'imirimo igaragara itegetswe n'amategeko Ariko amaze kurondor'ibitagaragara by'umwuka bitegetswe na yo asang'ar'umunyabyaha Ūwakurikiz'ukw amategeko avuga, yasanga ko Paulo atakoz'icyaha; ariko we ubgo yarorag'ukw amategeko asobanurwa mu by'umwuka, akireb' ukw Imana imureba, byamuteye kwicisha bugufi no kwerur'ibicumuro bye; ni ko kuvug'ati Nanjye kera nan muzima ndafit' amategeko. Maz'itegeko rije, ibyaha birazuka, nanjye ndapfa.' Abaroma 7:9. Paulo, abony'uburebure bg'iby'amategekw arondora, ibyaha bimugaragarira kw ari bibi bitey'ubgoba, ntiyab'acyishima. KY 13.9

Imana ntivuga kw ibyaha byose bifit'urugero rumwe. Umunt'afit'ingero z'ibyaha, kandi n'lmana na y'irazifite. Arikw igicumuro kibaye gito mu maso y'umuntu, mu maso y'lmana kiba kinini, kukw ari nta gicumuro kiba gito imbere yayo. ly'umuntu aciy'urubanza rubamo kubera, ntirutungana; arikw Imana igera byos'uko biri koko. Umusinzi anegurizw'izuru, abgirwa kw icyaha cye kizamubuza kujya mw ijuru; arik uwīrārīra, n uwikanyiza n'uwifuza, hab'ubgo bo batabihanirwa. Nyamar'ibyo byaha na byo Imana ibyang'urunuka; kuko biciy'ukubiri n'ubugwa-neza bg'imico yayo, na rwa rukundo rutikanyiza rugos'amasi ataguye. Ugwa mu cyaha gikomeye, hab' ubg'agir'isoni, akumv'akenny'imbabazi za Kristo; arik'uwīrārīra we, ntiyumva ko har'icy'akennye, yanga gukingurira Kristo umutima we, akavuk'umugish' ukomeye yatugeneye. KY 14.1

Wa mukoresha w'ikoro wasabag'ati: “Mana, mbabarira, nd'umunyabyaha,” yari yiyumvisemo kw ar'inkozi y'ibibi, yibgira kandi yuko n'abandi ariko bamuzi. Yar'az'icy'akennye, ni ko gusangan'lmana umutwaro w'ibyaha, kand'akozwe n'isoni, yifuza kw imubabarira. Yari yugururiy'Umwuka w'lmana umutima we, ngw abon'ukw amukoreramo, amubātūre, amukure mu bubata bg'ibyaha. KY 14.2

Ariko gusenga k'umufarisayo ko kwirata, no kwigira shyashya, kwagaragaye k'umutima we utifuza kugibgamo n'Umwuka Wera. Ntiyar'azi kw Imana iboneye, kandi yera, kuko yari kure yayo. Ntiyumvaga ko har'icy' akennye, ni ko kutagir'icy'ahabga. KY 14.3

Ni muramuka mumeny'ibyaha byanyu, ntimugatinde kubicikaho. Benshi bibgira yukw ibibi byabo bibabuza gusanga Kristo. Mbese mwibgira kw ari mwe muzigira beza? “Mbese Umwetiopiya yabasha guhindur'umubiri we, cyangw'ingwe ubugondo bgayo?” Yeremia 13:23. Namwe ni ko mutābasha gukor'ibyiza kandi mwamenyereye gukor'ibibi. KY 14.4

Nta wund'ubasha kudufasha kerets'lmana yonyine gusa. Twē kurindir'ikindi gihe: twe kuganyiriza ngo twemezwe kurutaho, cyangwa ngo turindir' uburyo burut'ubgo twabonye, cyangw'ingeso ziboneye zirut'izo dufite. Ubgacu nta cyo twabasha kwimarira. Dukwiriye gusangana Yesu imitwaro yose y'ibyaha dufite. KY 14.5

Ariko rero, he kugir'abishuka no kwibgira ngw Imana, ubg'ar'inyarukundo, izakiza n'abang'imbabazi zayo. Ububi bg'ibyaha butey'ubgoba, bubasha kugerwa gusa, iy'umucyo w'umusaraba uburasiyeho. Abavuga k'ubugwaneza bg'lmana butazacira umunyabyaha hw iteka, nibitegerez'umusaraba w'i Kalvari. Kristo yishyizehw ibicumuro by'abagome, ababazwa mu kigwi cy'abanyabyaha, kukw ari nta yindi nzira abantu bajyaga gukirizwamo. KY 14.6

Atari kubg'icyo gitambo, nta wajyaga gukir'urukongi rw'imbaraga y' ibyaha, no gusubira kūzura n'abera; kandi nta bgo twajyaga kugabana ku by umwuka. Urukundo rw'Umwana w'lmana, n'umubabaro yababajwe, n urupfu yapfuye, —byose byerekan'ukw ibyaha bikabije kuba bibi, kandi byerekana yukw ari nta wabiva mu nzara, ngo yiringire kuzahabg'ubugingo bgo mw ijuru, keretse yeguriye Kristo umutima we. KY 14.7

Har'ubg'abatizera bikirish'Abakristo, bati: “Ntibandusha kwitonda Ntibandusha kwirinda no kwifata neza Bakund'ibibanezeza no gukor'ibyo bishakiye nkaniye.” Ibikwiriy'Abakristo, abatizera bananirwa gukora, babyikirish'ibicumuro by'abandi batyo Ariko rero, ibyaha n ibicumuro by'abandi, nta uzabigir'urwitwazo ngw abyikirishe, kuk'umunt'Uwiteka yaduhayehw icyitegererezo atar'umunt'uyoba Umwana w'lmana utagir'inenge, ni we twahawehw icyitegererezo Abagay'Abakristo, ikibakwiriye, n'ukwitunganya no kwitonder'uko bifat' ubgabo, bataratungir'aband'urutoke Mbese, niba baz'urugero rw'Abakristo, uko rukwiriye kungana, icyaha cyabo ntigikabije kurutaho? Baz'ibitunganye, bakanga kubikora. KY 15.1

Ntimukaragirize kwihana! Ntimukarindire kuzarek ibyaha byany'ikindi gihe, no kwishakir'umutim'uboneye kubga Yesu Ngaho, ahw abantu ibihumbi byinshi bayobera, bakazimira buheriheri. KY 15.2

Ubu sinshaka kubarambira, mbatekererez'uk uku kubaho ari kugufi, n uko tutagutegeka, kuko musanzwe mubizi Ariko rero, icyo nshaka kubagaragariza, n'uko kuragiriza, no gutinda kwemera kūmvir'ijwi ry'Umwuka Wera w'lmana riduhendahendera guhitamo, ar akaga kabi gatey ubgoba, nubgo benshi batabizi. Akaha, nubgo twakwibgira kw ari gato, twakagundira, kāzadushyira mu kaga ko gupfa buheriheri. Icyaha tudatsinda kizadutsinda. kiturimbuze. KY 15.3

Adamu na Eva bibgiraga yukw ikintu gito nk'icyo kury' itunda ryabuzanijwe, kitazan'amakub'akomey'angana n'ay Imana yari yavuze. Ariko rero, ako kantu gato kar'ukwic'itegeko ry'lmana ryera ridahinduka, kandi ni ko katandukanij'lmana n'abantu. Ni ko kagomororey'isi yacu urugomero rw'urupfu n'ibyago byinshi bitavugwa. Mu miryango yos'ukw ikurikirana mw isi, hahora hazamukam'umubōrōgo mwinshi, watewe n'ubugome bg'umuntu. Kandi ibyaremwe byose bihora binihira hamwe, bikagir'ibise. Ndets' ubgo bugome, umuntu yagomey'lmana, bgakoze no kw ijuru. I Kalvari hasigay'ar'urwibutso rw'igitambo gihebuje Imana yatanze cyahongerew' ibicumuro byo kw itegeko ryera abantu bacumuye. Ntitukareb'icyaha, ngo tugisuzugure, ngo n'ikintu gito. KY 16.1

Igicumuro cyose mucumura, n'ubuntu bga Kristo mwirengagiza mugahinyura; ingaruka yaby' izabakoraho. Gukor'ibyo bibatera kwinangir'imitima, bigatum'ubgenge bugw'ikinya, ntibube bukibabazwa n'ibyaha. KY 16.2

Benshi bifata mu mugongo, bagahumuriz'imitima ibabaye, ngo bazava mu bibi igihe bishakiye. Bibgira yuko bashobora gukinish'imbabazi z'lmana, ngo ntizazibakuraho. Bibgira ko ni bamara guhinyur'Umwuka w'imbabazi, bagahitamo Satani, ngo ni babon'ishyano ribagwiriye, ni ho bazahinduka. Arikw ibyo ntibikunda kuboneka. Akamenyero ko mu bugingo, iyo kamaze kurem'imico, bikomerer'umuntu cyane ntabashe kwifuza gusa na Yesu. KY 16.3

Ndets'ingeso mb'imwe nsa, no kwifuza kubi kumwe, iyo bigundiriwe kera, birashyira bigahindur'ubus'imbaraga zose z'ubutumwa bgiza. Igicumuro cyos'umunt'agundiriye kimuter' umutima wo kurushaho kwang' Imana. Umuntu wang'ukuri kw'lmana yeruye, azasarur' ibyo yabibye. Muri Bibliya yose nta kuburir'abakinish'ibyaha, kurut'uk'umunyabgenge yavuze, ubgo yavugag'ati: “Umunyabibi azafatwa n'ibibi bye; kand'azakomezwa n'ingoyi y'icyaha eye.” Imigani 5:22. KY 16.4

Kristo yiteguye kudukiz'ibyaha, ariko ntahata utabishaka: kandi nib'umutima wacu ushimikiriy'ibibi kuko twabigiz'akamenyero, tukanga gukizwa n'imbabazi za Kristo, yashobora gukora kindi ki? Tuzaba twiyahuye kuko twanz'urukundo rwe twihenuye. “Dore none n'igihe cyo kwemererwamo, dore none n'umunsi wo gukirizwamo.” 2 Akaborinto 6:2. “Uyu munsi ni mwumv'ijwi ryayo, ntimwinangir' imitima yanyu.” Abaheburayo 3:7, 8. KY 16.5

“Umunt'areb'ibigaragara, arik' Uwiteka we, areba mu mutima.” 1 Samweli 16:7. Uwiteka areba mu mutima w'umuntu, ah'umunezero n'agahinda bikunda kubisikanira; uwo mutima utaguma hamwe, uyoba w'ikirara, icumbi ry'uburiganya bginshi n'ubuhenzi; Uwiteka az'iby' utekereza, n'icy' ugambiriye gukora cyose, n'uk'uzagenza. Nuko nimumusangan'umutima wanyu wanduy'uk'uri kwose. Mugenze nka Dawidi, mwugururir'amarembo yawo yose ijisho ry' Ubona byose, muti: “Mana, ndondora, umeny'ibyo ntekereza. Urebe yuko harihw inzira y'ibib' indimo, unshorere mu nzira y'iteka ryose.” Zaburi 139:23, 24. KY 16.6

Benshi b umutim'udatunganye bemer'idini bya nikize, bagir'ishusho yo kwubah Imana, kandi batabikuye ku mutima. Mwebgeho mujye musenga mutya, muti: Mana, undememw umutima wera, unsubizemw umutim'ukomeye. Zaburi 51:10. Mwe kwihend'ubgenge, mwe kurambirwa, ahubgo mushishikare nkuko mwabigenza mushaka gukiz'ubugingo bganyu Mwikira nure n'lmana mu mitima yanyu. Ni mwiringira mushidikanya muzarimbuka. KY 16.7

Nimujye mwig'liambo ry'lmana musenga, kukw ari ryo ribagaragariz ingingo zikomeye zo kwera zibonerwa mu mategeko y'lmana no mu kubaho kwa Kristo Umuntu yazibura, “ntazareb'lmana” Abaheburayo 12:14. ljambo ry'lmana ritwemez'ibyaha, ritugaragariza rwos'inzira y' agakiza Muiye muryitaho ribaber'ijwi ry'lmana rivugana n'imitima yanyu. KY 17.1

Uko mubon' ukw ibyaha bikabya n'uko mumeze, ntimugakuk'imitima, ngo mvi ebe. Abanyabyaha ni bo Kristo yazanywe no gukiza Sitwe twakwiyuzuza n'lmana, ahubgo—ni mwumv' urukundo ruhebuje —Imana yari muri Kristo, “yiyuzuza n'abari mw isi.” 2 Abakorinto 5:19. Ihendahendesh'imitima y'abana bayo bayoby'urukundo rwayo rukomeye Nta mubyeyi wo mur'iyi si wakwihangamr'ibicumuro n'amafuti by abana be, nk'ukw Imana yihangamr'ab'ishaka gukiza Nta minwa y'abantu yarush' Imana kwingingan' ikirara urukundo. Amasezerano yayo yose, n'imiburo yayo, bikomoka ku rukundo rutangaje. KY 17.2

Satani n'aza kukubgira yuk'ur'umunyabya bitangaje, uhang'amaso Umucunguzi wawe, uvug'icy'akumariye Wemer'ibyaha byawe, arik'obgir'Umwanz'uti “Kristo Yesu yazanywe mw isi no gukiz'abanyabyaha. 1 Timoteyo 1:15. Kand'umubgire k'ubasha gukirishw'urukundo rwe rutangaje. KY 17.3

Har'ubgo yabajije Simoni iby'abantu babiri bari mw imyenda ya Shebuja Umwe yishyuzwaga bike, undi yishyuzwaga byinshi Shebuja ayibaharira bombi Nuko Yesu abaza Simoni uwarush'undi gukunda Shebuja uw ari we Simoni aramusubiz'ati “Uwo yababariye byinshi.” Luka 7:43. KY 17.4

Natwe twar'abanyabyaha bikabije, ariko Kristo yapfinye kugira ngo tubabarirwe Igitambo cye cyo kutwitambira kirahagije Kibasha kutwishyurir'umwenda wacu ku Mana Abo Kristo yababariye byinshi ni bo bazamukunda kurushaho Ni bo bazeger'intebe y'ubuntu bamushimir'igitambo gitangaje yabatambiwe lyo turushijeho kwumv'urukundo rw' Imana, ni ho turushaho kumeny'ububi bg'ibyaha lyo tubony uburebure bg umunyururu watumanukiyeho kudutabara, iyo dusobanukiwe ho hato iby igitambo cya Kristo kitagir'akagero, cyatambge kubgacu, ni h'umutima ushenjagurishw urukundo n'ishavu. KY 17.5