KUGANA YESU

5/13

Umutwe 5—Kwitanga

Imana yaradusezeraniy'iti: “Muzanshaka, kandi muzambona, ni munshakan'umutima wose.” Yeremiya 29:13. KY 21.1

Umutima wose ukwiriye kwegurirw'lmana Bitabaye bityo, guhinduka kwatuma dusa na yo ntikwatubonekamo Kubga kamere yacu twatandukanijwe n'lmana Umwuka Wera asobanur'uko tumez'ati “Mwishwe n'lbicumuro byanyu” (Abefeso 2:1); “murahwereye” (Yesaya 1:5, 6); “nta gisigaye kikiri kizima” (2 Timoteyo 2:26). Dukanagiriwe cyane mu mitego ya Satani, wadufashe mpiri, ukw ashatse Imana yo ishaka kudukiza no kutubohora Arik'ubgo kamere yac'igomba guhinduk'ukundi rwose no kugirwa nshya dukwiriye kuyiyegurira rwose. Kwirwanya no kwitsinda n'intambara irut' izindi zose zigeze kubaho Kwitanga no kwegurir'lmana byose, bigomb intambara, kand'umutim'ukwiriye kuyobok'lmana kugira ng'uhinduke mushya rwose were. KY 21.2

Ingoma y'lmana s'iy'ubuhake bg'abayoboke bameze nk'impumyi, batwazw' igitugu. KY 21.3

Ahubg'ingoma y'lmana ishimwa n'ubgenge n'umutima Uwiteka ararik'abo yaremy'ati: “Nimuze, dusīgāne” (Yesaya 1:18), Imana ntihat'abo yaremye ku gituna Ntiyemera ko twitāngan'icyubahiro kitavuye ku mutima ukunze, kandi kidatanganyw'ubgenge Kwemera ku gahato kwabuz'umuntu gukuz amajyambere Kwatum' amera nk'imashini igengwa n'abandi Uko si kw Imana Rurema ishaka Ahubg'ishaka k'umuntu ajya mbere, agashyikir' urugero rushyitse, kukw ari we mbonera mu byo yaremye Yadushyiz'imbere amahirw'atagir' ukw asa, ishaka kuyatugezaho, kubg'ubuntu bgayo Itugir' inama ngo tuyiyegurire, idukoreremw icy'ishaka Noneho, ni twe bisigariye Dukwiriye guhitamo kubohorw'ingoyi z'ibyaha, kugira ngo tubone gusangira n'abana b'lmana umudendez' utagir'impinduka. KY 21.4

lyo twiyeguriy'lmana, ni ngombga ko twitandukanya n'iby'isi byose Ni cyo cyatumy'ivug'iti: “Umuntu wese wo muri mwe, udasig'iby'afite byose, ntakwiriye kub'umwigishwa waniye” Luka 14:33. Ikintu cyose kidutesh' Imana gikwiriye kurekwa Ikigirwa — mana cya benshi ni Mamoni Cukund amafaranga, no kwifuz'ubutunzi, bimeze nk'umunyururu w'izahabu ubaboheye kuri Satani, Kwifuza kuratwa n'abandi no kugir'irari ry'icyubahiro cyo mw isi, biber'abandi ikigirwa-mana Ariko izo ngoyi zitugir ibiretwa, zikwiriye gucibga. KY 21.5

Ntitwabasha kwitang'igice, ngo tub'ab'lmana uruhande rumwe ng'urundi tub'ab'isi Ntitwab'abana b'lmana, keretse tubaye bo rwose Harihw abavuga ko bayobok'lmana, kandi bibgira ko bashobora gukomez'amategeko yayo kubg'imbaraga zab'ubgabo, no kubonez'ingeso zabo, no kuzakizwa kubg' umwete wabo Urukundo rwa Kristo ntirwashoy imizi mu mitima yabo, ngo rubakoreremo, ahubgo bagerageza gukor'imirimo y'Ubukristo, nk ahw iyo mirimo ari y'izabageza mw ijuru. Idini rimeze rityo nta kamaro, n ubusa! KY 21.6

Kristo n'aba mu mutima w'umuntu koko, ubugingo bg uwo muntu buzuzur'urukundo rwe, bunezerwe no gushyikirana na we, bgomatane na we; kand'ukw azajya amurangamira, aziyibagirwa. Urukundo akunda Kristo ni rwo ruzajya rumuyobora mu by'akora byose; akiyumvamo k urukundo rw' Imana rumuhāta, ntabaz'ubuke bg'iby' akwiriye gutanga ngw akizwe, ntabaz' urugero rwo hasi urw'ari rwo. Ahubg'agambirira gushyikir'urugero rushyitse rwagenwe n'Umucunguzi we. Ashishikarira cyane gushyikir'urwo rugero, bigatuma ahara byose. Kand'ukw arushaho gusobanukirwa n'uburebure bg'urwo rugero, ni na kw arushaho gushishikarira kurushyikira. Kwivuga k'ur'Umukristo, ntugir'urukundo rukomeye rungana rutyo, n'ugupfa kwivugira, n'umugenzo, no kurushywa n'ubusa. KY 22.1

Mbese, wiyumyamo ko kwiyegurira Kristo rwose, ar'ukwihotora kurenz' urugero? Wakwibaz'uti: “Kristo we se, yammariy'iki?” Umwana w'lmana yatanze byose —ubugingo bge, n'urukundo rwe, yemera no kubabazwa— kugira ngo dukire! Byashoboka bite ko twebge, abatari bakwiriy' urukundo rungana rutyo, ko tumwim'imitima yacu? KY 22.2

Nta mwanya wo mu kubaho kwac'uhita, tutabeshejweho n'amahirwe y'ubuntu bge, ni cyo gituma tutabasha kumeny'ubujiji n'ibyago twakijijwe uko bingana. Mbese twabasha guhang'amaso Uwacumisw'icumu, azir'ibyaha byacu, kandi tugahinyur'urwo rukundo ruhebuje n'ubgo bgihotore? Mbese turangamiy'Umwami wacu w'icyubahiro, wicishije bugufi cyane, twabasha dute kwivōvōtera kurwana no kwicisha bugufi dushak'ubugingo budashira? KY 22.3

Abantu benshi birata mu mitima yabo bakibaza bati: “N'iki cyatuma nibabaza, nkicisha bugufi, ntaramenya rwose kw Imana yanyemeye?” Ndabinginga nimuhange Kristo amaso. Nta cyaha yigez'akora, kandi nubgo yar'umutware w'ijuru, yigize nk'umunyabyaha kubg'abantu. “Yabaranywe n'abagome. Yishyirahw ibyaha by'abantu benshi, asabir'abamucumuye.” Yesaya 53:12. KY 22.4

Ariko, twebgeho, iyo dutanze byose, tuba duhaz'iki? Nta kindi kerets' umutima uhumanijwe n'ibyaha, dushaka k'ubonezwa na Yesu, akawejesh' amaraso ye akawukirish'urukundo rwe ruhebuje. Nyamar'abantu bibgira ko biruhije guhara byose! Kubyumva ntyo binter'ishavu; ndetse mfit'isoni zo kubyandika. KY 22.5

Imana ntiyatubuza kurek'ikintu cyose, iyiba yar'izi ko cyatubera cyiza tukigumanye. Mu by'ikora byose, icy'ishaka n'ukw abana bayo bagubga neza. Icyampa abatahisemo Kristo bakameny'ibyiz'abafitiye birut'ibyo bishakir'ubgabo. KY 22.6

Umunt'ucish'ukubiri n'iby'lmana ishaka mu by'atekereza no mu by' akora, ab'arengany'umutima we awishe. Nta munezero nyakuri ubonekera mu nzira yabuzanijwe n'lmana. Ni y'iz'ibyiza, ikatugener'ibidukwiriye. Inzira y'ibyaha irimw amakuba no kurimbuka. KY 22.7

Kwibgira yukw Imana inezezwa n'imibabaro y'abana bayo, n'ukuyoba. Abo mw ijuru bose bifuriz'abantu kugubga neza. Umubyeyi wacu wo mw ijuru ntagomw umuntu n'umwe mu baremwe inzira y'umunezero. Icy'lmana iduhamagarira gukora, n'uguter'umugongw ibyatuzanir'imibabaro no gucogora, bikatuvuts'umunezero n'i|uru Umucunguzi wab'isi yemer'abantu uko ban kose Ubukene bgabo, n'ubugoryi bgabo, n'intege nke zabo, ibyo byose abiturokoresh'amaraso ye, ariko, uretse n'ibyo, ahaza no kwifuza kw'abemera kumuhakwaho no kwikorer'umutwaro we Imigambi ye n'ukuruhur' abamusanga bose, bashak'umutsima w'ubugingo, no kubazamr'amahoro Icy'atubaza gusa n'ugukor'ibyagenewe kutuzamr'umunezero utagir'akagero, bitabasha kubonwa n'abatamwumvira. KY 22.8

Abantu benshi barabaza bati “Nabasha kwiyegurir'lmana nte?” Wenda wab'ushaka kwiyegurir'lmana, ariko kuk'ufit' intege nke mu mutima, ukab ur'imbata yo kutizera, ingeso za kamere zikubuza kwitandukanya n'ibyaha Amasezerano yawe n'imigambi yawe bimeze nk'uwakwend'umusenyi, akawubohamw umugozi. KY 23.1

Ntubasha gutegek'ibitekerezo byawe, n'lgishinja cyawe, n irari ryawe Uko wibuk'amasererano yose wishe, n'umuhigo utahiguye, bitum'ucik'intege, ukiheba: ukibgira yukw Imana itabasha kukwemera; ariko ntukwiriye kwiheba Icy'ukwiriye gusobanukirwaho n'imbaraga yo kwitegeka, ukw ingana, kukw ari yo mbaraga itegeka kamere yose y'umuntu, n'ububasha bgo guhitamo Byose bigengwa n'ubushake bg'umuntu Imana yahay'abant' umudendezo, wo guhitamo; bawuherewe kuwukoresha Ntiwabasha guhindur'umutima wawe, ntiwabasha kandi kwiter'irari ryo gukund'lmana; arikw icy'ubasha cyo, n'uguhitamo kuyiyoboka, ukemerer'lmana kuyobor'ububasha bgawe; kukw ari bg'izagukoreramo igasohorez'ubushake bgayo muri wowe Ni ho kamere yawe izitegekerwa n'Umwuka wa Kristo; akab'ari we ugirir'irari, ibitekerezo byawe kigahuza n'ibye. KY 23.2

Kwifuza kwera n'ibyiza, ariko rero iyo bigungiriy' aho, nta cyo bimara Benshi bazazimira nubgo bifuza no kwiringira ko bazab'Abakristo Ntibamasha kimwe, ngo begurir'lmana ubushake bgabo. Ntibahitamo kub Abakristo bamaramaje. KY 23.3

N'ugeng'ubushake bgawe, ukubaho kwawe kuzahinduk'ukundi rwose lyo weguriye Kristo ubushake bgawe, uba wifatanije n'ububasha burut'ubg ubutware bgose n'ingoma zose. Uzagir'imbaraga iva mw ijuru yo kugukomeza, maze kandi, uk'uzajya wiyegurir'lmana, ni k'uzaiy'ubashishwa kugir' ubugingo bushya, ari bgo bugingo bgo kwizera. KY 23.4