INKURU ITERA IBYIRINGIRO
IGICE CYA 5: KUBATURWA5
Iteka ryose Imana iba ifite ubwoko bwayo, ndetse n’igihe burushwa umubare n'abayigomekaho. Urugero: abantu umunani gusa -Nowa n’umuryango we- ni bo binjiye mu nkuge Imana yari yategetse Nowa kubaka ngo izabe ahantu ho guhungira umwuzure. Enoki yagendanye n ‘Imana mu gihe kirekire cyane cyarangwagamo kutumvira Imana. Imana yahamagariye Aburahamu kuva mu gihugu yavukiyemo maze akajya i Kanani. Urubyaro rwe, rwaje kwitwa Abisirayeli, rwatuye i Kanani kugeza igihe amapfa yateraga maze agatuma bajya muri Egiputa, aho baje kuba abaretwa nyuma yaho. Mu magambo ukurikira hari igitekerezo gitangaje cy’uburyo Imana yabatuye abari mu buretwa bwo muri Egiputa mu myaka isaga igihumbi mbere y ‘uko Kristo avukira ku isi. III 40.1
Abisirayeli bamaze imyaka myinshi cyane ari abaretwa b’Abanyegiputa. Muri Egiputa hari haragiyeyo imiryango mike cyane, ariko bari barahindutse imbaga y’abantu benshi. Kandi bitewe no gukikizwa na gahunda zo gusenga ibigirwamana, benshi muri bo bari batakimenya Imana nyakuri kandi bari baribagiwe amategeko yayo. Bityo bifatanyije n’Abanyegiputa mu misengere yabo basengaga izuba, ukwezi n’inyenyeri, bagasenga inyamaswa n’ibishushanyo byabaga byarakozwe n’amaboko y’umuntu. III 40.2
Nyamara mu Baheburayo, habayemo bamwe bakomeje gushikama ku kumenya Imana nyakuri, Umuremyi w’ijuru n’isi. Abari indahemuka ku Mana bagize agahinda kenshi, maze mu mubabaro wabo batakira Uwiteka kugira ngo ababature mu babata bwa Egiputa, kugira ngo abakure muri Egiputa, aho bashoboraga kuganzwa no gusenga ibigirwamana ndetse n’imbaraga zihumanya zari zibakikije. III 40.3
Nubwo benshi mu Bisirayeli bari barandujwe no gusenga ibigirwamana, ab’indahemuka bakomeje gushikama. Ntabwo bahishe ukwizera kwabo, ahubwo babishyize ku mugaragaro maze bamenyeshaAbanyegiputa ko bakorera Imana imwe nyakuri kandi ihoraho. Basubiragamo ibihamya byerekana ko Imana iriho ndetse n’ubushobozi bwayo uhereye igihe cy’irema ugakomeza. Abanyegiputa bari bafite amahirwe yo kumenya ukwizera kw’Abaheburayo ndetse n’Imana yabo. Abanyegiputa bari baragerageje kurimbura imyizerere y’abaramyaga Imana nyakuri bakiranuka, ariko bari barabuze amahoro bitewe n’uko batari barashoboye kugera kuri iyo ntego bakoresheje kubakangisha, kubasezeranya ingororano, cyangwa kubakorera iby’ubugome bukabije. III 41.1
Abami babiri baheruka bategetse ubwami bwa Egiputa bari abanyagitugu bakoresheje Abanyegiputa iby’ubugome bukabije. Abakuru bo mu Bisirayeli bari baragerageje gukomeza ukwizera kw’Abisirayeli kwagendaga kudohoka bakoresheje kubibutsa isezerano Imana yahaye Aburahamu ndetse n’amagambo y’ubuhanuzi Yosefu yari yaravuze mbere y’uko apfa. Ayo magambo yatungaga agatoki kubaturwa kwabo bakurwa muri Egiputa. Abisirayeli bamwe bategaga ibyo amatwi maze bakizera. Abandi barebaga ukuntu bamerewe nabi bityo ntibagire ibyiringiro. III 41.2
Farawo yirataga avuga ko ashaka kubona uburyo Imana yabo izababatura ikabakura mu maboko ye. Ayo magambo yasenyaga ukwizera kwa benshi mu Bisirayeli. Ibintu byagaragaraga nk’ibyabarangiriyeho rwose nk’uko umwami n’abajyanama be bajyaga babivuga. Abisirayeri bamwe bari bazi ko bafatwa nk’abaretwa kandi ko bagomba kwihanganira ugukandamizwa uko ari ko kose ababakoreshaga uburetwa n’abatware babo bashoboraga kubakorera. Abana babo b’abahungu barahigwaga maze bakicwa. Imibereho yabo ubwayo yari umutwaro, ariko bari bacyizera ndetse bakiramya Imana yo mu ijuru. III 42.1
Bityo bagereranyaga imibereho yabo n’iy’Abanyegiputa batizeraga Imana ihoraho na hato kandi yari ifite ububasha bwo gukiza cyangwa kurimbura. Bamwe muri bo basengaga ibigirwamana, ibishushanyo bikozwe mu biti n’amabuye, mu gihe abandi bo bahisemo gusenga izuba, ukwezi n’inyenyeri. Nyamara kandi bararumbukirwaga kandi bari batunze. Kandi bamwe mu Baheburayo batekereje ko niba Imana isumba ibigirwamana, Imana ntiyari kubareka ngo babe abaretwa b’ishyanga risenga ibigirwamana. Igihe cyari kigeze kugira ngo Imana isubize amasengesho y’ubwoko bwayo bwakandamizwaga no kugira ngo ibakure muri Egiputa ikoresheje kugaragaza bikomeye ububasha bwayo kugira ngo Abanyegiputa bamenye ko Imana y’Abaheburayo bari barasuzuguye isumba ibigirwamana byose. Imana yari guhesha ikuzo izina ryayo kugira ngo andi mahanga azumve ububasha bwayo maze ahindishwe umushyitsi n’imirimo ikomeye y’Imana, ndetse no kugira ngo ubwoko bwayo buve mu gusenga ibigirwamana maze buyiramye mu buryo butunganye bitewe no kubona imirimo yayo itangaje. III 42.2
Mu kubatura Abisirayeli ibakura muri Egiputa, Imana yeretse Abanyegiputa bose imbabazi zayo zidasanzwe igirira ubwoko bwayo. Kubera ko Farawo atajyaga kwemezwa mu nzira iyo ari yo yose, Imana yabonye ko bikwiriye ko imugezaho ibihano byayo kugira ngo, kubw’ibintu bibabaje azanyuramo, abashe kumenya ko ububasha bw’Imana busumba ubundi bubasha bwose. Imana yagombaga gutanga igihamya kigaragara neza kandi kidashidikanywaho ku mahanga yose, kigaragaza ububasha bwayo n’ubutabera bwayo, kugira ngo izina ryayo ryamamazwe ku isi yose. Imana yari igambiriye ko uko kugaragaza ububasha bwayo bizakomeza ukwizera k’ubwoko bwayo, kandi ko urubyaro rwabo razayiramya rubikuye ku mutima, yo Mana yonyine yabakoreye ibitangaza nk’ibyo byuje ubuntu n’imbabazi. III 43.1
Nyuma y’iteka Farawo yaciye ryategekaga Abisirayeli kubumba amatafari badashyizemo ibyatsi, Mose yabwiye Farawo ko Imana yagaragazaga ko atazi izamuhatira kumvira ibyo isaba kandi akamenya ko ubutware bwayo ari ubw’Umutware usumba bose. III 43.2
Ibyago- Ibitangaza byo guhindura inkoni ikaba inzoka ndetse n’mazi y’inzuzi agahinduka amaraso ntibyakoze ku mutima wa Farawo wari winangiye ngo areke Abisirayeli bagende, ahubwo byongeye urwango yangaga Abisirayeli. Umurimo w’abapfumu be wamuteye kwizera ko Mose yakoreshejwe ibyo bitangaza n’imbaraga z’ubupfumu. Nyamara igihe icyago cy’ibikeri cyakurwagaho, Farawo yari afite ibihamya bihagije by’uko ibyo Mose atabikoreshwa n’imbaraga y’ubupfumu. Imana yashoboraga gutuma ibyo bikeri bigenda maze bigahinduka umukungugu mu kanya gato, ariko ntiyabikoze ityo kugira ngo nibimara gukurwaho umwami n’Abanyegiputa batazavuga ko ibyo ari imbaraga z’ubupfumu zabikoze nk’uko abapfumu babo bakora. Ibikeri byarapfuye, maze abantu babirunda ibirundo. Bashoboraga kubona intumbi zabyo zishengukira imbere yabo bazireba, maze umunuko wazo ukangiza umwuka w’ikirere. Ahangaha umwami n’abanyegiputa bose babonye ibihamya ubucurabwenge bwabo budafashije butashoboraga gusobanura, bakabona ko uwo murimo atari uw’ubupfumu ko ahubwo ari igihano kivuye ku Mana yo mu ijuru. III 44.1
Abapfumu bo muri Egiputa ntibashoboraga guteza inda zaje ari icyago cya gatatu. Uwiteka ntiyari kwemera ko byagaragara kuri abo bapfumu ubwabo ndetse no ku Banyegiputa ko bashobora guteza icyago cy’inda. Imana yashakaga gukuraho urwitwazo rwose rwo kutizera Farawo yari kugira. We ubwe yemeje abapfumu ubwabo kwatura baravuga bati, “Ibi bitewe n’urutoki rw’Imana.” III 44.2
Haje gukurikiraho icyago cy’amarumbu y’ibibugu. Ntibyari ibibugu bitajya bitugirira nabi tujya tubona mu bihe bimwe by’umwaka. Ahubwo ibibugu Uwiteka yohereje muri Egiputa byari binini cyane kandi bifite ubusagwe. Kurumwa nabyo byababazaga umuntu ndetse n’amatungo cyane. Ariko Imana yatandukanyije ubwoko bwayo n’Abanyegiputa maze ntiyemerera ikibugu na kimwe kuboneka aho Abisirayeli bari batuye. III 45.1
Noneho Uwiteka yohereje icyago cya muryamo mu matungo y’Abanyegiputa ariko kandi arinda amashyo n’imikumbi by’Abaheburayo ku buryo nta tungo ryabo na rimwe ryapfuye. Haje gukurikiraho icyago cy’ibisebe byafashe abantu n’amatungo, kandi na ba bapfumu ubwabo ntibashoboraga kwirinda ibyo bisebe. Nanone Uwiteka yohereje muri Egiputa icyago cy’urubura ruvanze n’umuriro, n’imirabyo n’inkuba. Igihe icyago cyose cyari kubera cyajyaga kivugwa mbere y’uko kiba kugira ngo hatagira umuntu n’umwe uvuga ko byapfuye kwizana. Uwiteka yeretse Abanyegiputa ko isi yose itegekwa n'Imana y’Abaheburayo- ko inkuba, urubura n’umugaru byumvira ijwi rye. Farawo wa mwami w’umwibone wari wabajije ati, “Uwiteka ni nde ngo mwumvire?” noneho yicishije bugufi maze aravuga ati: “Ubu bwo nkoze icyaha ...Uwiteka arakiranuka, jye n’abantu banjye turatsinzwe.” Farawo yasabye Mose kumusabira ku Mana kugira ngo ihagarike inkuba n’imirabyo biteye ubwoba. III 45.2
Uwiteka yangeye gukurikizaho kohereza ikindi cyago giteye ubwoba cy’inzige. Umwami yahisemo kugerwaho n’ibyago aho kumvira Imana ngo areke Abisirayeli bave muri Egiputa. Nta kwicuza na guke afite, yabonye ubwami bwe bwose buri kugerwaho n’ibyo bitangaza by’ibihano biteye ubwoba. Noneho Uwiteka yohereje umwijima muri Egiputa. Ntabwo abantu batswe umucyo gusa, ahubwo ikirere cyari kiremereye cyane ku buryo guhumeka byari bikomeye. Nyamara Abaheburayo bo bari bafite ikirere gikenkemuye kandi bafite n’umucyo mu ngo zabo. III 45.3
Imana yateje ikindi cyago kimwe giteye ubwoba kuri Egiputa, cyari gikomeye cyane kurusha ibindi byose byakibanjirije. Umwami n’abatambyi basengaga ibigirwamana ni bo barwanyije ubusabe buheruka bwa Mose. Abaturage ba Egiputa bashakaga ko Abaheburayo bemererwa bakava muri Egiputa. Mose yaburiye Farawo n’Abanyegiputa ndetse n’Abisirayeli, ababwira imiterere n’ingaruka by’icyago cya nyuma. Umwana wese w’impfura wo mu muryango wese yagombaga gupfa. Iryo joro, ryari iry’amakuba akomeye ku Banyegiputa rikaba n’iry’ibyishimo ku bwoko bw’Imana. Hashyizweho itegeko rikomeye ry’ibijyanye na pasika. III 46.1
Byari bikomereye cyane umwami wa Egiputa ndetse n’ubwoko bwe bwirataga kandi bwasengaga ibigirwamana kwemera ibyo Imana yo mu ijuru yasabaga. Ibyago byagiye bigera kuri Egiputa bikurikiranye, kandi umwami ntiyavaga ku izima nubwo yagombye kubihatirwa n’ibihano bikomeye byaturukaga ku burakari bw’Imana. III 46.2
Icyago cyose cyazaga cyegereye gato icyakibanjirije kandi kikakirusha ubukana, ndetse icyakurikiragaho cyabaga giteye ubwoba cyane kurusha icyakibanjirije. Nyamara uwo mwami w’umwibone yari arakaye cyane, yanga kwicisha bugufi. Igihe Abanyegiputa babonaga imyiteguro ikomeye iri gukorwa hagati mu Bisirayeli bitegura iryo joro riteye ubwoba, barabasetse bagira urw’amenyo ikimenyetso cy’amaraso Abisirayeli bashyiraga ku nkomanizo z’imiryango y’inzu zabo. III 46.3
Abisirayeli bari bakurikije amabwiriza Imana yari yabahaye, kandi igihe marayika murimbuzi yanyuraga ku rugo ajya mu rundi mu Banyegiputa, Abisirayeli bose bari biteguye urugendo rwabo bategereje gusa ko uwo mwami wigomekaga ndetse n’abatware be bababwira ngo bagende. III 47.1
“Mu gicuku Uwiteka yica abana b’imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa, uhereye ku mpfura ya Farawo wicara ku ntebe y’ubwami ukageza ku mpfura y’imbohe mu kazu k’ibwina, n’uburiza bw’amatungo wose. Farawo yibambura nijoro, n’abagaragu be bose n’Abanyegiputa bose barabyuka. Muri Egiputa bacura umuborogo mwinshi, kuko ari nta nzu n’imwe itapfuyemo umuntu. III 47.2
“Ahamagaza Mose na Aroni iryo joro arababwira ati “Nimuhaguruke muve mu bantu banjye mwe n’Abisirayeli, mugende mukorere Uwiteka nk’uko mwavugaga. Mujyane n’imikumbi yanyu n’amashyo yanyu nk’uko mwavugaga, mugende kandi munsabire umugisha.” III 47.3
“Abanyegiputa bagomera ubwo bwoko ngo babohereze bave mu gihugu vuba, kuko bavugaga bati Turapfuye twese”. Ubwo bwoko bujyana amarobe atarotswa y’imitsima yabo, batarayasembura, ibyibo byabo byo kuvugiramo bari babihambiriye mu myenda yabo bikoreye ku ntugu. Abisirayeli bakora ibyo Mose yababwiye, basaba Abanyegiputa ibintu by’ifeza n’iby’izahabu n’imyenda. Uwiteka aha ubwo bwoko kugirira umugisha ku Banyegiputa babaha ibyo babasabye, banyaga Abanyegiputa.” III 48.1
Ibi Imana yari yarabihishuriye Aburahamu mu myaka igera kuri magana ane mbere y’uko bisohora iti: “Uwiteka abwira Aburamu ati “Menya neza yuko urubyaro rwawe ruzaba abashyitsi mu gihugu kitari icyabo, bazakorera ab’aho, na bo bazabababaza imyaka magana ane. Nanjye nzacira ho iteka iryo shyanga bazakorera, ubwa nyuma bazarivamo bavanyemo ubutunzi bwinshi.” Itangiriro 15:13,14. III 48.2
“Kandi n’ikivange cy’amahanga menshi kijyana nabo, n'imukumbi n’amashyo by’amatungo menshi cyane.” Abisirayeli bavuye muri Egiputa bajyanye n’ubutunzi bwabo butari ubwa Farawo, kuko batari barigeze kubumugurisha. Yakobo n’abana be bari barajyanye amashyo n’imukumbi byabo muri Egiputa. Abisirayeli bari barabaye benshi cyane mu mubare wabo, kandi amashyo n’imikumbi byabo nabyo byari byariyongereye cyane. Imana yari yaraciriye Abanyegiputa urubanza ikoresheje kuboherereza ibyago, kandi ituma basaba ubwoko bwayo kwihutira kuva muri Egiputa bujyanye n’ibyo bwari butunze byose. III 48.3
Inkingi y’umuriro - “Bava i Sukoti babamba amahema muri Etamu, aho ubutayu butangirira. Uwiteka ku manywa yabagendaga imbere ari mu nkingi y’igicu ngo abayobore, nijoro yabagendaga imbere ari mu nkingi y’umuriro ngo abamurikire, babone uko bagenda ku manywa na nijoro. Ya nkingi y’igicu ntiyavaga imbere y’ubwo bwoko ku manywa, kandi iyo nkingi y’umuriro ntiyabuvaga imbere nijoro.” III 49.1
Hashize iminsi Abaheburayo bavuye muri Egiputa, Abanyegiputa babwira Farawo ko Abisirayeli bacitse ndetse batazigera bagaruka kongera kumukorera. Nuko bababazwa n’uko bemereye Abisirayeli kuva muri Egiputa. Cyari igihombo gikomeye cyane kuri bo kubona babura imirimo Abisirayeli babakoreraga, maze bicuza icyatumye babemerera kugenda. Birengagije ingorane bari bagiye bahura nazo zose ziturutse ku bihano by’Imana, bityo binangizwa no gushaka gukomeza kwigomeka bituma bafata icyemezo cyo gukurikira Abisirayeli maze bakabagarura muri Egiputa ku ngufu. Umwami yafashe ingabo nyinshi n’amagare magana atandatu barabakurikira maze babagera hafi ubwo Abisirayeli bari babambye amahema yabo iruhande y’inyanja. III 49.2
“Farawo abatuze, Abasirayeli bubura amaso babona Abanyegiputa bahuruye inyuma yabo baratinya cyane. Abisirayeli batakira Uwiteka. Babaza Mose bati “Nta mva zari muri Egiputa, kutuzana ngo dupfire mu butayu? Ni iki cyatumye utugirira utyo, kudukura muri Egiputa? Si ibyo twakubwiriraga muri Egiputa tuti ‘Tureke dukorere Abanyegiputa, kuko ikiruta ari uko dukorera Abanyegiputa, biruta ko dupfira mu butayu?’ ” III 49.3
Mose asubiza abantu ati “Mwitinya mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi, kuko Abanyegiputa mwabonye uyu munsi mutazongera kubabona ukundi. Uwiteka ari bubarwanire, namwe mwicecekere.” III 50.1
Gukirizwa ku nyanja itukura — “Uwiteka abaza Mose ati “Ni iki gitumye untakira? Bwira Abisirayeli bakomeze bagende. Nawe umanike inkoni yawe, urambure ukuboko hejuru y’inyanja yigabanye, Abisirayeli bace mu nyanja hagati nko ku butaka.” Imana yashakaga ko Mose asobanukirwa ko hari icyo izakorera ubwoko bwayo- kandi ko kugira icyo bakenera kwabo bizaba ari umwanya ibonye wo kugira icyo ibakorera. Igihe bari bamaze kugera kure aho bashoboraga kwihanganira, Mose yagombaga kubabwira gukomeza bakagenda. Kugira ngo agabanye amazi, yagombaga gukoresha ya nkoni Imana yari yaramuhaye. III 50.2
“Nanjye ndanangira imitima y’Abanyegiputa bajyemo babakurikire mbone kwihesha icyubahiro kuri Farawo no ku ngabo ze zose, no ku magare ye no ku bahetswe n’amafarashi be. Abanyegiputa bazamenya yuko ndi Uwiteka, nimara kwihesha icyubahiro kuri Farawo no ku magare ye, no ku bahetswe n’amafarashi be.” III 50.3
Marayika w’Imana wajyaga imbere y’ingabo z’Abisirayeli arahava ajya inyuma yabo, ya nkingi y’igicu iva imbere yabo ihagarara inyuma yabo, ijya hagati y’ingabo z’Abanyegiputa n’iz’Abisirayeli: bariya ibabera igicu n’umwijima, abandi ibabera umucyo ubamurikira nijoro, ntibegerana iryo joro ryose.” III 51.1
Abanyegiputa ntibashoboraga kubona Abaheburayo, bitewe n’uko igicu cy’umwijima ukomeye cyari imbere yabo- icyo gicu cyari umucyo ku Bisirayeli. Muri ubu buryo Uwiteka yerekanye ubushobozi bwe kugira ngo agerageze ubwoko bwe, ngo arebe niba buzamwiringira nyuma y’uko abweretse ibihamya nk’ibyo by’uburyo abitaho kandi abakunda, no kugira ngo acyahe kutizera kwabo no kwitotomba kwabo. “Mose arambura ukuboko hejuru y’inyanja. Uwiteka ahuhisha umuyaga mwinshi uvuye iburasirazuba ijoro ryose, usubiza inyanja inyuma amazi uyagabanyamo kabiri, maze hagati y’aho yari ari hahinduka ubutaka bwumutse. Abisirayeli bajya mu nyanja hagati baca nko ku butaka, amazi ababera nk’inkike iburyo n’ibumoso” Amazi yarazamutse maze ahagarara ku mpande zombi ameze nk’inkuta, mu gihe Abisirayeli bo bagenderaga ku butaka bwumutse hagati mu nyanja. III 51.2
Muri iryo joro ingabo z’Abanyegiputa zari mu birori zishimiye ko Abisirayeli bongeye kujya mu maboko yabo. Ntibatekerezaga ko hari ubundi buryo bwo kurokoka kuko imbere y’Abisirayeli hari inyanja itukura, kandi ingabo nyinshi z’Abanyegiputa zikaba zari zibasatiriye ziri inyuma yabo. Mu gitondo ubwo bavaga mu nyanja maze bakitegereza aho ya nzira yumutse yahoze, amazi yari akigabanyije ahagaze nk’urukuta impande zombi ndetse Abisirayeli bakaba bari bacagashije inzira umugabane umwe w’abantu uri kugenda mu butayu ku butaka bwumye. Abanyegiputa bategereje akanya gato kugira ngo babone gufata umwanzuro w’icyo bakwiriye gukurikizaho. Bari bacitse intege kandi bafite umujinya mwinshi cyane w’uko igihe Abaheburayo bari bakiri mu maboko yabo kandi bizeye ko bashobora kubacakira, inzira itari yitezwe yabaciriwe mu nyanja. Biyemeje kubakurikira. III 51.3
“Abanyegiputa barabakurikira, amafarashi ya Farawo yose n’amagare ye, n’abahetswe n’amafarashi be, bijya mu nyanja hagati bibakurikiye. Mu gicuku cya nyuma, Uwiteka yitamururiye mu nkingi y’umuriro n’igicu, yitegereza ingabo z’Abanyegiputa bacikamo igikuba. Akura inziga ku magare yabo, bituma akururika aruhije cyane. Abanyegiputa baravugana bati “Duhunge Abisirayeli kuko Uwiteka abarengera, akarwanya Abanyegiputa.” III 52.1
Abanyegiputa bahangaye kwishora mu nzira Imana yari yateguriye ubwoko bwayo, maze abamarayika b'Imana banyura mu ngabo zabo bakuramo inziga z'amagare yabo y’intambara. Abanyegiputa bari batewe n'icyago. Urugendo rwabo rwaritonze cyane, maze batangira kugira ubwoba. Bibutse ibihano Imana y’Abaheburayo yari yarabateje bakiri iwabo muri Egiputa igira ngo ibahatire kureka Abisirayeli ngo bagende, bityo batekereje ko Imana ishobora kubatanga bose mu maboko y’Abisirayeli. Bahise babona ko Imana iri kurwanirira Abisirayeli, maze bagira ubwoba bwinshi cyane bityo ubwo bari batangiye gukimirana ngo babahunge ni bwo Uwiteka yabwiye Mose ati: “Rambura ukuboko hejuru y’inyanja, amazi asubireyo ajye ku Banyegiputa, no ku magare yabo no ku bahetswe n’amafarashi babo.” Mose arambura ukuboko hejuru y’inyanja. Mu museke inyanja isubizwamo guhurura kwayo Abanyegiputa barayihunga, Uwiteka akunkumurira Abanyegiputa hagati mu nyanja. Amazi asubira ahayo arenga ku magare no ku bahetswe n’amafarashi, no ku ngabo za Farawo zose zari zigiye mu nyanja zikurikiye Abisirayeli, ntiharokoka n’umwe muri bo. Ariko Abisirayeli bacaga hagati mu nyanja nko ku butaka, amazi ababera nk’inkike iburyo n’ibumoso. III 52.2
“Uko ni ko kuri uwo munsi Uwiteka yakijije Abisirayeli Abanyegiputa, Abisirayeli babona intumbi z’Abanyegiputa ku nkombe y’inyanja. Abisirayeli babona ibikomeye Uwiteka yakoresheje imbaraga ze ku Banyegiputa, ubwo bwoko butinya Uwiteka kandi bizera Uwiteka n’umugaragu we Mose.” III 53.1
Ubwo Abaheburayo bitegerezaga umurimo utangaje w’Imana mu kurimbura Abanyegiputa, bafatanyirije hamwe guhanika indirimbo nziza cyane basingiza Imana bayishimira. III 53.2