INKURU ITERA IBYIRINGIRO
IGICE CYA 4: UMUTI W’IKIBAZO4
Mu ijuru bose buzuwe n’umubabaro ubwo babonaga ko inyokomuntu izimiye kandi ko isi Imana yari yararemye igomba kuzura abantu bapfa bagomba guhura n’amakuba, indwara, n’urupfu kandi nta n’inzira yo gukiriramo bafite. Umuryango wose wa Adamu wagombaga gupfa. III 33.1
Ubwo ni bwo Yesu yamenyesheje ingabo zose z’abamarayika ko icyanzu cyo gukiriramo cyaciriwe inyokomuntu yacumuye. Yababwiye ko yahoze yinginga Se kandi ko yemeye gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu. Yagombaga kwishyiraho urubanza rwo gupfa, kugira ngo binyuze muri we abantu bashobore kubona imbabazi. Binyuze mu byo amaraso ye yagombaga gukora ndetse no kumvira amategeko y’Imana kwe, abantu bagombaga kugirirwa ubuntu n’Imana kandi bakazagarurwa mu ngobyi nziza ndetse bakazarya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo. III 33.2
Yesu yabasobanuriye umugambi w’agakiza. Yababwiye ko azahagarara hagati y’umujinya w’Imana n'inyokomuntu ifite igishinja cy’icyaha, ababwira ko azishyiraho igicumuro no gukwenwa, kandi ko abantu bake ari bo bazamwakira nk’Umwana w’Imana. Hafi y’abantu bose bari kuzamwanga kandi bakamwihakana. Yari gusiga ikuzo lye ryose mu ijuru, akaza ku isi asa n’umuntu, yicishije bugufi nk’umuntu, maze na we ubwe mu mibereho ye agahura n’ibigeragezo bitandukanye umuntu yari guhura nabyo kugira ngo amenye uburyo bwo gufasha abantu bageragezwa. Amaherezo, nyuma yo kurangiza umurimo we nk’umwigisha, yagombaga gutangwa mu maboko y’abagome maze akihanganira ubugome hafi ya bwose ndetse n’imibabaro Satani n’abamarayika be bari gutera abantu babi kumugirira. Yagombaga gupfa urupfu rurengeje izindi kuba rubi, akamanikwa hagati y’ijuru n’isi nk’umunyabyaha kandi akababazwa amasaha y’umubabaro ukomeye n’abamarayika batari kwihanganira kurebesha amaso, ahubwo bagombaga gupfuka mu maso habo kugira ngo batawureba. Ntabwo yari kubabazwa umubabaro usanzwe ukomeye wo ku mubiri, ahubwo wari umubabaro wo mu ntekerezo udashobora kugereranywa n’umubabaro wo ku mubiri. Umutwaro w’ibyaha by’ab’isi bose wari kumushyirwaho. Yesu yabwiye abarayika ko azapfa kandi akazuka ku munsi wa gatatu, ndetse ko azazamuka agasubira kuri se akajya gusabira abantu bayobagurika kandi b’abanyabyaha. III 33.3
Inzira imwe rukumbi y’agakiza - Abamarayika bicishije bugufi bapfukama imbere ye. Yesu yababwiye ko kubw’urupfu rwe, yari kuzakiza benshi, kandi ko ubugingo bw’umumarayika butashoboraga kwishyura uwo mwenda. Ubugingo bwe wenyine ni bwo Se yari kwemera nk’incungu y’inyokomuntu. Nyuma yaho, abo azaba yaracunguye bazabana na we, ko kubw’urupfu rwe yari kuzacungura benshi kandi akarimbura Satani ufite ubutware bw’urupfu. Kandi Se yari kuzamuha ubwami no gukomera k’ubwami bwose bwo munsi y’ijuru, ndetse yari kubuhabwa bukaba ubwe by’iteka n’iteka. Satani n’abanyabyaha bari kuzarimburwa ubutazongera kubuza umutekano mu ijuru cyangwa isi izaba yejejwe yagizwe nshya. III 34.1
Ariko Yesu yahaye abamarayika umurimo bagomba gukora wo kujya bamanuka kandi bakazamuka bajyanye ubufasha butera imbaraga bakuye ku bwiza [bw’Imana] bakajya guhumuriza Umwana w’Imana mu mibabaro ye ndetse bakamukorera. Nanone kandi bagombaga kurinda abakiriye ubuntu bagiriwe bakabarinda abamarayika babi ndetse n’umwijima Satani yagombaga guhora abagotesha. Ntibyashobokaga ko Imana yahindura amategeko yayo kugira ngo ikunde ikize abanyabyaha bacumuye kandi bagombaga kurimbuka. Kubw’ibyo rero, Imana yemereye Umwana wayo ikunda gupfa kubw’igicumuro cy’abantu. III 35.1
Satani yongeye kwishimana n’abamarayika be bashimishwa n’uko kubwo gutera umuntu gucumura, Satani ashoboye kumanura Umwana w’Imana akava mu mwanya w’ikuzo. Satani yabwiye abamarayika be ko igihe Yesu azambara kamere y’umuntu wacumuye, Satani yari kumurusha imbaraga akamutsinda maze akaburizamo inama y’agakiza ngo itagera ku ntego yayo. III 35.2
Mu kwicisha bugufi n’agahinda katavugwa, Adamu na Eva bavuye mu busitani bwiza cyane aho bari baranezererewe kugeza igihe batumviraga itegeko ry’Imana. Ibintu byarahindutse. Ntibyari bikiri nka mbere ubwo mbere y’icyaha nta cyahindukaga. Imana yabambitse imyambaro y’impu kugira ngo ibarinde imbeho n’icyokere bari bagiye kubamo. III 35.3
Amategeko y’Imana adahinduka - Ijuru ryose ryagiye mu cyunamo kubwo kutumvira kwa Adamu na Eva ndetse no gucumura kwabo byazaniye umujinya w’Imana inyokomuntu yose. Adamu na Eva batakaje uburenganzira bwo gusabana n’Imana maze binjira mu makuba atarangwamo ibyiringiro. III 36.1
Amategeko y’Imana, ari yo rufatiro rw’ingoma yayo mu ijuru no ku isi, arera nk’Imana ubwayo, kandi kubw’iyo mpamvu Imana ntiyashoboraga kwemera ubugingo bw’umumarayika ngo bube igitambo cyo gucumura ku mategeko yayo. Amategeko yayo arakomeye cyane mu maso yayo kurusha abamarayika bera bakikije intebe yayo y’ubwami. Data wa twese ntiyashoboraga gukuraho cyangwa ngo ahindure n’itegeko rimwe mu mategeko kugira ngo akunde ahuze n’abantu mu mibereho yabo yo kuba bari bacumuye. Ariko Umwana w’Imana wari warafatanyije na Se kubarema, ni we washoboraga kubatangira impongano yemewe n’Imana abinyujije mu gutanga ubugingo bwe bwite ho igitambo kandi akishyiraho uburakari Se arakarira icyaha. Abamarayika babwiye Adamu ko nubwo icyaha cye cyazanye urupfu no kwangirika, igitambo cya Yesu Kristo cyari kuzazana ubugingo no kudapfa. III 36.2
Kwerekwa ahazaza - Imana yahishuriye Adamu ibintu by’ingenzi bizabaho mu gihe cyari kuzakurikiraho, uhereye igihe yirukanwaga muri Edeni ukageza igihe cy’umwuzure, ndetse ugakomeza ukageza ku gihe cyo kuza ku isi kwa mbere kwa Yesu. Urukundo Imana yakundaga Adamu n’urubyaro rwe rwari gutera Umwana wayo kumanuka agafata kamere muntu, bityo binyuze mu gucishwa bugufi kwe, akazahura ndetse agashyira hejuru abantu bose bari kumwizera. Bene icyo gitambo cyari gifite agaciro gahagije kugira ngo gikize isi yose. Ariko abantu bake gusa ni bo bari kwemera agakiza bazaniwe binyuze mu gitambo gitangaje gityo. Abantu benshi ntibari kuzuza ibyo basabwa kugira ngo bahabwe agakiza ka Yesu gakomeye. Bari guhitamo icyaha no gucumura ku mategeko y’Imana aho kwihana no kumvira kubwo kwizera ngo bishingikirize ku byo igitambo batangiwe cyabakoreye. Icyo gitambo cyari icy’agaciro katagerwa ku buryo cyari gutuma umuntu uwo ari we wese wari kucyemera aba uw’agaciro kenshi kurusha izahabu yatunganyijwe. III 36.3
Igitambo - Igihe Adamu yatambaga igitambo cy’icyaha akurikije amabwiriza yihariye Imana yari yatanze, kuri we wari umuhango ubabaje kuruta indi. Ibiganza bye byagombaga kwica ubugingo Imana ubwayo yashoboraga gutanga. Ibyo yabikoze kugira ngo atange igitambo cy’icyaha. Bwari ubwa mbere abona urupfu. Ubwo yitegerezaga iryo tungo ryavaga amaraso, rinihishwa n’umubabaro w’urupfu, kubwo kwizera yagombaga guhanga amaso ku Mwana w’Imana uwo iryo tungo ryapfaga ryashushanyaga, kandi wagombaga kuzapfa ari incungu y’inyokomuntu. III 37.1
Umuhango wo gutamba igitambo Imana yashyizeho, wagombaga kuba urwibutso ruhoraho rwibutsa Adamu icyaha cye kandi bukamubera uburyo bwo kwerekana ko yemera icyaha cye ndetse ko acyihana. Iki gikorwa cyo kuvutsa itungo ubugingo cyateye Adamu kumva mu buryo bwimbitse kandi busobanutse neza, ibijyanye n’igicumuro cye kitashoboraga gukurwaho n’ikindi kintu icyo ari cyose uretse urupfu rw’Umwana w’Imana. Yatangajwe n’ineza itagira akagero n’urukundo rutarondoreka rwagombaga gutanga incungu nk’iyo kugira ngo uwacumuye akizwe. Ubwo Adamu yicaga iryo tungo ry’inzirakarengane, kuri we byasaga n’aho ari kumena amaraso y’Umwana w’Imana akoreshe amaboko ye ubwe. Yamenye ko iyo aba yarakomeje kuba indahemuka ku Mana no ku mategeko ya Yo yera, nta rupfu rw’itungo cyangwa urw’umuntu rwajyaga kubaho. Nyamara mu maturo y’ibitambo byatungaga agatoki igitambo gikomeye kandi gitunganye cy’Umwana w’Imana ubwayo, hagaragayemo inyenyeri y’ibyiringiro yamuritse umucyo mu mwijima w’ahazaza kandi uteye ubwoba, utamurura amajune no kurimbuka kwari kugose ahazaza. III 38.1
Mu gihe cya mbere, umutware w’umuryango wese yafatwaga nk’umutambyi w’abo mu rugo rwe. Nyuma yaho, ubwo abantu bagwiraga ku isi, abantu babaga bashyizweho n’Imana ni bo bakoraga uwo muhango wo kuramya batangira rubanda ibitambo. Intekerezo z’abanyabyaha zagombaga guhuza amaraso y’itungo n’amaraso y’Umwana vv’Imana. Urupfu rw’itungo ry’inzirakarengane rwagombaga guhamiriza abantu bose ko igihano cy’icyaha ari urupfu. Kubw’igikorwa cyo gutamba ibitambo, abanyabyaha bazirikanaga icyaha cyabo kandi bakagaragaza ukwizera kwabo, bahanze amaso ku gitambo gikomeye kandi kizira inenge cy’Umwana w’Imana cyatungwaga agatoki n’ibitambo by’amatungo. Iyo hatabaho guhongererwa n’Umwana w’Imana, abanyabyaha ntibajyaga guhabwa umugisha cyangwa agakiza kava ku Mana. Imana yari ikomeye ku gushimangira icyubahiro cy’amategeko yayo. Kwica ayo mategeko kwateje gutandukana guteye ubwoba hagati y’Imana n’abanyabyaha. Ubwo Adamu yari akiri imbonera, Imana yamwemereye gusabana n’Umuremyi we mu buryo butaziguye, mu mudendezo no mu byishimo. Nyuma yo gucumura kwe, Imana yagiye ivugana n’inyokomuntu ibinyujije muri Kristo n’abamarayika. III 38.2