INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2
Inama y'Imana ya mbere na mbere yerekeye ku byokurya by'umuntu
Kugira ngo tubashe kumenya ibyokurya biruta ibindi ibyo ari byo, dukwiriye kwiga inama y’Imana ya mbere na mbere yerekeye ibyokurya by’umuntu. Uwaremye umuntu kandi akamenya ibyo akennye yageneye Adamu ibyokurya. Yaravuze ati: “Dore, mbahaye ibimera byose byera imbuto,. . . . . . n’igiti cyose gifite imbuto zirimo utubuto twacyo, bizaba ibyokurya byanyu. “(Itangiriro 1:29). Ubwo Adamu yari avuye muri Edeni yagombaga kubona ibimutunga ahinze ubutaka kubw’umuvumo w’icyaha, na bwo yemererwa kurya imboga zo mu murima ” (Itangiriro 3: 18). IZI2 157.1
Ibyokurya by’impeke. Amatunda, imbuto z’uburyo bw’ububemba n’imboga ni byo byokurya twatoranyijwe n’Umuremyi wacu. Ibyokurya byaringanyijwe mu buryo bworoheje kandi busanzwe ni byo byiza kandi bitunga umubiri kuruta ibindi byose, Bitera imbaraga, no kwihangana, n’imbaraga z’ubwenge, zitabasha kuboneshwa ibyokurya by’umvange rw’amoko menshi cyangwa ibikangura umubiri. 2 IZI2 157.2
Kugira ngo ugire amagara mazima ukwiriye kugira ibyokurya bihagije byiza, bitunga umubiri. Nitugira inama y’ubwenge, igikwiriye gutunga amagara kandi cyiza cyane kizabasha kuboneka mu gihugu cyose. Umuceri, ingano, ibigori, ni imyaka isa na sayiri byateguwe mu buryo butari bumwe byoherezwa hose, hamwe n’ibishyimbo n’amashaza n'ibindi bisa n’inkori. Ibyo hamwe n’amatunda ahingwa mu gihugu cyangwa ava mu mahanga, n’imboga z’uburyo butari bumwe zihingwa ahantu hose, birimo ibyokurya bikwiriye hatarimo inyama. IZI2 157.3
Ahantu hose hashobora kuboneka amatunda yumye...ku giciro cyiza, azaba akwiriye gukoreshwa kuko ari ubwoko bw’ibyokurya bikwiriye bitari ibirirwa umugenzo ahubwo kuko bitera ubuzima n’imbaraga abantu b’uburyo bwose bw’abakozi.. 3 IZI2 157.4