INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2
IGICE CYA 40: IBYOKURYA TURYA
Imibiri yacu yubatswe n’ibyokurya turya. Inyama z’umubiri zihora zisaza; umurimo wose ukozwe n’urugingo rwose utuma hagira igitakara, kandi ahavuye igitawe cyose hasanwa n’ikivuye mu byokurya. Umwanya wose w’umubiri ushaka ibyokurya na wo. Ubwonko bukwiriye guhabwa ibyabwo bibugenewe. Amagufwa n’imihore n’imitsi yumva na byo bishaka ibyabyo. Ibyokurya bihinduka amaraso mu buryo butangaje, maze ayo maraso agakoreshwa kubaka imigabane itari imwe y’umubiri; anko uwo murimo uhora ukorwa, ugaha umutsi wose wumva, n’utugabane duto tw’imyanya y’umubiri, ubugingo n’imbaraga. IZI2 156.1
Dukwiriye guhitamo ibyokurya byiza cyane birimo ibikenewe byo kubaka umubiri. Muri iryo toranya, ntukwiriye kuyoborwa n’irari. Kubw’ingeso mbi yo kurya, irari ryabaye ribi. Akenshi ibyokurya ni byo byonza amagara bigatera intege nke mu kigwi cyo gutera imbaraga. Ntidushobora kuyoborwa mu mahoro n’ingeso z’abo tubana. Indwara n’imibabaro byuzuye hose biterwa cyane cyane n’amafuti akorwa n’abantu bose mu byerekeye ku byokurya. IZI2 156.2
Ariko ibyokurya byiza byose si ko bihwanyije kuba ibidukwiriye mu buryo bwose. Hakwiriye kubaho kwitonda cyane mu byo gutoranya ibyokurya. Ibyokurya byacu bikwiriye kuba ibikwiranye n’igihe cy'umwaka. n’uko igihugu turimo kimeze mu by’ubushuhe n’ubukonje, n’uko umurimo dukora umeze. Ibyokurya bimwe byagenewe kuribwa mu gihe kimwe cyo mu bihe by’umwaka cyangwa mu gihugu kimwe, ntibikwiriye kuribwa mu kindi gihe cyangwa mu kindi gihugu. Ni ko kandi hariho ibyokurya binyuranye bikwiriye abantu bakora imirimo itandukanye. Akenshi ibyokurya bishobora kugirira umumaro abakora imirimo y’umubiri ikomeye, ntibikwiriye abiyicarira gusa cyangwa abakoresha ubwenge cyane. Imana yaduhaye ibyokurya by’uburyo butari bumwe byiza bihagije, kandi umuntu wese ni byo akwiriye gutoranyamo ibyo yakoresha kandi azi neza ko ari byo byiza biruta ibindi bimukwiriye. 1 IZI2 156.3