INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

106/130

“Ntimuri abanyu ngo mwigenge”

Twizera tudashidikanya yuko Krsto agiye kugaruka vuba. Kuri twe ibyo si umugani ahubwo ni ukuri. Ubwo azaza ntazazanwa no kutwezaho ibyaha byacu, no gukura amafuti mu ngeso zacu, cyangwa kudukiza indwara yo mu ngeso n’imico byacu. Niba uwo murimo ari uwo dukwiriye gukora twese, ukwiriye gukorwa mbere y’icyo gihe. IZI2 148.1

Ubwo Umwami azaza, abazaba bera bazakomeza babe abera. Abarinze imibiri yabo n’imitima bikera, bikezwa kandi bigahabwa icyubahiro, amaherezo ni ukuzahabwa ubugingo buhoraho. Ariko abakiranirwa, abatejejwe, n’abanduye bazakomeza babe batyo iteka ryose. Nta cyo bazaba bagikorewe cyo kubakuraho ibibi ngo bahabwe imico zera. Ibyo ni byo bikwiriye gukorwa muri iki gihe cyo kugeragezwa. Ubu ni bwo uyu murimo ukwiriye kudukorerwa. IZI2 148.2

Dutuye mu isi yanze gukiranuka n’ingeso nziza no gukurira mu buntu. Aho turebye hose tubona kononekara no kwandura, n’ubumuga n’ibyaha. None se umurimo dukwiriye gukora ubu mbere yo guhabwa kudapfa ni uwuhe? Ni ukurinda imibiri yacu ikaba iyera, imitima yacu ikabonera, kugira ngo tubashe guhagarara tudafite ikizinga hagati yo kononekara kutugose muri iyi minsi y’imperuka. IZI2 148.3

“Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera, uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge; kuko mwacungujwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.” 1 Abakorinto 6: 12,20. IZI2 148.4

Ntituri abacu. Twaguzwe igiciro gikomeye, ari cyo mibabaro n’urupfu by’Umwana w’Imana. Iyaba twasobanukirwaga n’ibyo, maze tukabimenya neza, twakwiyumvamo inshingano ikomeye ituriho yo kwifata mu buryo bwo kugira amagara mazima cyane kugira ngo tubashe gukorera Imana umurimo utunganye. Ariko igihe tugize ingeso iyo ari yo yose yangiza ubuzima bwacu, ikagabanura imbaraga zacu, cyangwa ikaduhumisha ubwenge, tuba ducumuye ku Mana. Igihe dukurikiranye iyo ngeso ntituba duhimbarije Imana mu mibiri n’imitima byacu ari byo byayo, ahubwo tuba dukoreye icyaha gikomeye imbere yayo. 3 IZI2 149.1