INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2
IGICE CYA 38: GUHAMAGARIRWA KUGIRA IMIBEREHO YO KWIRINDA
Amagara mazima ni umugisha utagira uko ungana, kandi agira icyo apfana cyane n’umutima uhana no kwizera Imana kuruta uko abenshi babizi. Amagara mazima afite icyo akorera ubwenge bw’umuntu mu murimo, kandi akwiriye kurindanwa icyubahiro cyane nk’ingeso; kuko uko tuzarushaho kugira amagara mazima, ari ko tuzarushaho kugira umwete wo gushyira umurimo w’Imana imbere no guhesha abantu umugisha. 1 IZI2 147.1
Ku itariki ya 10 Ukuboza 1871, nongeye kwerekwa yuko kongera gutunganya iby’umuze muke ari umugabane umwe w’umurimo ukomeye wo gutunganiriza abantu kuza k’Umwami. Amagara mazima ni isanga n’ingoyi ku butumwa bwa marayika wa gatatu nk’uko ukuboko n’umubiri bimeze. Umuntu yitaye ku mategeko cumi bya nikize, ariko Uwiteka ntiyahereyeko aza guhana abacumura amategeko atabanje kuboherereza ubutumwa bw’imbuzi. Marayika wa gatatu yamamaza ubwo butumwa. Iyo abantu baba barumviye amategeko cumi, bagahorana mu mibereho yabo ingeso z’ayo mategeko, umuvumo w’indwara wuzuye isi ntuba uriho. IZI2 147.2
Abagabo n’abagore ntibakwica amategeko agenga imibereho y’ibyaremwe bayicishije kwishimira irari ribi no kwifuza kubi, ngo babure kwica amategeko y’Imana. Ni cyo cyatumye Imana yemera ko umucyo w’ibyerekeye umuzemuke uturasira, kugira ngo tubashe kureba icyaha cyacu icyo ari cyo igihe twishe amategeko yashyize mu bugingo bwacu. Umunezero wacu wose cyangwa umubabaro bishobora kubonerwa mu kumvira cyangwa mu gucumura amategeko agenga imibereho y’ibyaremwe. Data wa twese w’umugiraneza wo mu ijuru areba imimerere iteye agahinda y’abantu bafite imibereho yo kwica amategeko yashyizeho, bamwe bayica bayazi, ariko abenshi bakayica batayazi. Kandi kubw’urukundo n’impuhwe agirira abantu. Amurikisha umucyo wo kumurikira umurimo w’amagara mazima. Yatanze amategeko yayo n’igihano kizakurikira abayagomeye, kugira ngo abantu bose babashe kwiga no kwitondera kugira imibereho ihuje n’amategeko agenga imibereho y’ibyaremwe. Yamamaje amategeko yayo mu buryo bwumvikana cyane maze iyashyira ahagaragara kugira ngo abe nk’umudugudu wubatswe mu mpinga y’umusozi. Abantu bose bashobora kuyasobanukirwa babishatse. Abantu b’abapfapfa ntibazabibazwa. Kumvikanisha amategeko agenga imibereho y’ibyaremwe no guhendahendera abantu kuyumvira, ni umurimo ugendana n’ubutumwa bwa marayika wa gatatu wo gutegurira abantu kuza k’Umwami. 2 IZI2 147.3