INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2
Nimugere ku bwenge busumbyeho bw’iby’Umwuka
Urukundo nyakuri ruzuzuza mu mutima ubwenge burushijeho kuba bwinshi, ruzongera ubumenyi bw’ibyo mu ijuru kugira ngo umutima utanyurwa kandi urimo bikeya. Abantu benshi cyane bavuga yuko ari Abakristo, ntibazi imbaraga z’umwuka bari guhabwa iyo bagira umwete n’ishyaka no kudacogora bashaka kugira ubwenge bw’iby’Imana nk’uko babigenza bashaka ibintu bishiraho by’iki gihe. Abantu benshi bitwa Abakristo banyuzwe no kuba ibikuri mu by’umwuka. Ntabwo bafite umugambi wo kubanza gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo; nuko rero kuri bo iyobokamana ni ubwiru badashobora gusobanukirwa. Ntabwo bazi Kristo bamumenyeye ku byababayeho. IZI2 106.3
Abagabo n’abagore banyuzwe no kuba ibikuri, mu byerekeye Imana bakaba bararemaye, uwabanyarukana akabageza mu ijuru mu kanya gato, maze bakirebera ubutungane no kwera bihari, bakareba uburyo uhari wese yuzuwemo n’urukundo; ukuntu umuntu wese arabagiranishwa n’umunezero; n’ukuntu abaho baririmba basingiza Imana n’Umwana w’Intama; bakabona imyambi y’umucyo irasira ku bera iturutse k’Uwicaye ku ntebe y’ubwami no ku Mwana w’Intama; bakabona umunezero mwinshi cyane uhari, kuko uko babona umunezero uturutse ku Mana, ni ko barushaho kunezerwa cyane, kandi bakarushaho kwakira ibindi bishyashya kandi bikomeye biturutse ku isoko y’ubwiza n’umunezero udashobora gusobanurwa,nuko ndibaza nti : « Mbese abantu nkabo bashobora guterana n’inteko y’abo mu ijuru, bagafatanya na bo kuririmba, bagahangara kubona ubwiza burabagirana buturuka ku Mana no ku Mwana w’Intama ? » Reka da! Bihanganiwe igihe kirekire imbabazi zikiriho kugira ngo bige ururimi rwo mu ijuru, kugira ngo bazabashe gufatanya na kamere y’Imana, bamaze guhunga no gukira kononekara kwazanwe mu isi no kwifuza, (2 Petero 1:4), ariko bagize imirimo yabo ubwabo yo kwishimira ubushobozi bw’ubwenge bwabo n’ubabasha bw’imibereho yabo. Ntabwo bashoboye gukorera Imana bitanze rwose ngo bibe ari byo begukiramo. Iby’isi ni byo bagize nyambere kandi babyegurira ubushobozi bwabo bwose, maze akanya gato k’ibitekerezo byabo akaba ari ko baha Imana. Mbese bene abo bazahindurwa bikurikije aya magambo aheruka ngo: « Uwera agumye yezwe, uwanduye mu mutima agumye yandure ?” Igihe nk’icyo kigiye kuza. IZI2 107.1
Abigishije ubwenge bwabo kwishimira iby’umwuka ni bo bazabasha kujyanwa mu ijuru batarimbuwe no kwera n’ubwiza burabagirana bwo mu ijuru. Wabasha kumenya imyuga neza, waba uzi neza ubwenge bw’ibyaremwe, waba uri umuhanga wo kuririmba no kwandika, ingeso zawe zibasha kunezeza incuti zawe, ariko se ibyo bikumariye iki mu byo kwitegura kujya mu ijuru? Bimaze iki mu kugutegurira guhagarara mu rukiko rw’Imana? 4 IZI2 107.2