INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2
Mukuze ubwenge bw’iby ‘Umwuka
Abasore bashobora kubonera amahoro mu guhora bari maso no mu gusenga bicishije bugufi. Ntibakwiriye kwigira shyashya ngo babone ko baba Abakristo badafite ibyo. Satani ahisha ibishuko bye n’inama ze munsi y’igitwikirizo cy’umucyo, nk’igihe yazaga aho Yesu yari mu butayu, ubwo yasaga n’umwe wo mu bamarayika bo mu ijuru. Umwanzi w’imiti ma yacu aza adusanga asa n’umushyitsi uvuye mu ijuru, kandi intumwa iduha inama yo kwirinda no kuba maso kuko ari byo bizatuma tuba amahoro gusa. Abasore batagira icyo bitaho kandi badashikamye, ndetse bakirengagiza inshingano za Gikristo, bahora bagushwa n’ibishuko by’umwanzi, mu kigwi cyo kunesha nk’uko Kristo yanesheje. 2 IZI2 105.1
Abenshi bavuga ko bari mu ruhande rw’Uwiteka, ariko batarurimo; imbaraga y’imirimo yabo yose iri mu ruhande rwa Satani. Tuzagaragarisha iki nyiri uruhande turimo uwo ari we? Ni nde utegeka umutima wacu? Ibitekerezo byacu bibana na nde? Dukunda kuganira ibyerekeye kuri nde? Ni nde dukunda urukundo rushyushye cyane kandi akaba nyir’imbaraga zacu zose? Niba turi mu ruhande rw’Uwiteka, ibitekerezo byacu bibana nawe, kandi ibyiza biruse ibindi dutekereza ni ibye. Nta bucuti dufitanye n’ab’isi; twatanze ibyo dufite byose none ni ibye. Twifuza kugira ishusho ye, guhumeka umwuka we, gukora ibyo ashaka, no kumunezeza muri byose. IZI2 105.2
Ubwenge nyakuri ni imbaraga yo gukoresha ubuhanga bwacu kugira ngo dusohoze ibikwiriye. Ni kuki tutita ku by’idini cyane mu gihe iby’isi ari byo bitegeka ubwonko n’amagufa n’imihore? Biterwa n’uko imbaraga zacu zose zibogamiye muri urwo ruhande. Twimenyereje gukorana umwete wose n’imbaraga zose iby’isi kugeza ubwo byorohera ubwenge bwacu kuba ari ho bwerekeza. Ni cyo gituma Abakristo babona ko iby’idini bibakomereye naho iby’isi bikaborohera. Ubwenge bwamenyerejwe gukoresha imbaraga zabwo kuba ari ho zerekeza. Mu mibereho y’iby’idini hagiye habaho ubushake bw’ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, ariko ntihabayeho ibyerekana ko iryo jambo rikurikizwa. IZI2 105.3
Kwimenyereza gutekereza iby’idini no gukunda gusenga ntibyagizwe umugabane w’ubwenge. Ibyo ni byo bikwiriye gutegeka no kuyobora impagarike yose y’umuntu. Ingeso yo gukora ibikwiriye. Haba ubwo habaho gukora neza mu gihe bimeze neza, ariko gutekereza iby’Imana ntabwo byagizwe akamenyero. IZI2 106.1
Ubwenge bukwiriye kwigishwa kandi bukamenyerezwa gukunda kubonera. Gukunda iby’umwuka bikwiriye gushishikarirwa; koko bikwiriye gushishikarirwa niba ushaka gukurira mu buntu no kumenya iby’ukuri. Gushaka ibyiza n’ukuri no kwera ni ingenzi rwose, ariko ugarukiye aho ntacyo byamara keretse ubikoze. Abenshi bazarimbuka bacyiringiye kandi bacyifuza kuba Abakristo; nyamara kuko nta mwete bagize, bazashyirwa ku gipimo basangwe badashyitse. Ubushake bukwiriye kumenyerezwa mu nzira ikwiriye. Gambirira uti : « Nzaba Umukristo ubikuye ku mutima. Nzamenya uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo n’uburebure bw’ikijyepfo by’by’urukundo nyakuri. » Umva uko Yesu yavuze ati : « Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka kuko ari bo bazahazwa. » (Matayo 5:6 ». Ibyokurya byinshi byaringanijwe na Kristo ngo bihaze umutima ushonje kandi ukagira n’inyota yo gukiranuka. 3 IZI2 106.2