INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

71/130

Gahunda yo kutuyobora mu buryo bwo kwambara

Imyambaro n’uko umuntu ayambaye ni byo n’ubundi bigaragaza ingeso z’umugabo n’umugore. Tumenyera ingeso y’umuntu ku myambaro yambaye. Umugore wiyoroshya wubaha Imana yambarana ikinyabupfura. Ubwenge bwarezwe neza bugaragazwa no gutoranya imyambaro yoroheje kandi ikwiriye. Umugore wiyoroshya kandi ntiyirate mu kwambara no mu ngeso ze, aba agaragaza yuko umugore nyakuri agaragarira ku kwirindan kuboneye. Mbega uburyo kwiyoroshya mu myambaro binezeza cyane kandi biteye ubwuzu, bikabasha kugereranywa n’uburabyo bwo mu gasozi ku bwiza! IZI2 99.4

Ndasaba abantu bacu kugenda bitonze kandi bigengesereye imbere y’lmana. Mukurikize imico yo kwambara niba imeze nk’uko amategeko yo kwitungira amagara ari. Abagore n’abakobwa bakwiriye kwambara batirimbisha nk’uko benshi bagenza, bambaye imyambaro myiza, y’igitambaro gikomeye, ikwiranye n’iki gihe, kandi igitekerezo cyo kwambara cye kuba ari cyo cyuzura mu bwenge. Abagore n’abakobwa bakwiriye kwambara mu buryo bworoheje. Bakwiriye kwambara imyambaro ikwiriye, bagira isoni kandi birinda. Muhe abo mu isi icyitegererezo kizima cy’ubuntu bw’Imana. IZI2 99.5

Niba abo mu isi bambaye imyambaro y’urugero, ikwiriye, kandi ikomeye, yemewe na Bibiliya, kuyikoresha ntibizahindura isano dufitanye n’Imana cyangwa n’ab’isi. Abakristo bakwiriye gukurikiza Kristo, kandi bakambara nk’uko Ijambo ry’Imana ryemera. Bakwiriye kwirinda gukabya mu myambarire. Bakwiriye gukurikiza ingeso zitunganye bicisha bugufi, batitaye ku kurangarirwa cyangwa ku kunegurwa, kandi bakwiriye kugundira iby’ukuri kubw’ingeso zako ubwazo. IZI2 100.1

Ntimugakurikize uburyo bwadutse bw’ubupfapfa bwo kwambara. Mujye mwambara neza kandi mu buryo bukwiriye, ariko ntimukigire abo kurangarirwa, mubikoresheje kwambara by’akarenga, cyangwa kwambara mu buryo bubi butagira gahunda. Mujye mugenza nkaho muzi yuko ijisho ry’Imana ribarcba. Kandi yuko muriho ndetse mwemewe n’Imana. 2 IZI2 100.2