INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

70/130

IGICE CYA 34: INAMA YEREKEYE KU MYAMBARO

Ni ihirwe ryacu gushimishiriza Umuremyi wacu mu myambaro nk’uko tumushimiriza mu bindi byose. Ashaka yuko imyambaro yacu itaba iboneye kandi mizima gusa. Ahubwo ko iba ikwiriye kandi myiza. IZI2 99.1

Dukwiriye gushaka kugaragara ko twambaye neza. Mu gihe cyo gukora imirimo mu ihema, Imana yasobanuye akantu kose kerekeye ku myambaro y’abakoreraga imbere yayo Ibyo biratwereka yuko yitaye ku myambaro y’abamukorera. Aroni yahawe amategeko aciye indi nzira rwose yerekeye ku makanzu ye, kuko imyambaro ye yagiraga icyo isobanura. Ni ko n’imyambaro y’abayoboke ba Kristo ikwiriye kugira icyo yerekana. Dukwiriye kumugaragaza muri byose. Ishusho yacu ikwiriye kugaragazwa n’isuku, n’ikinyabupfura no kubonera mu buryo bwose. IZI2 99.2

Ibintu byaremwe (uburabyo) ni byo Kristo agereranyaho ubwiza bw’ijuru. Kwiyoroshya, ubugwaneza, kwera, kwemerwa, ni byo byatuma imyambaro yacu imunezeza. 1 IZI2 99.3