INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

68/130

Amaherezo yo kunegura itorero n ‘abayobozi

Umutima wo kuzimura no kuvuga ibihimbano ni kimwe mu bintu by’ingenzi Satani akoresha kugira ngo abibe intonganya n’amahane, ngo atandukanye incuti, kandi ngo acogoze abari bafite kwizera. Bene Data bahora biteguye cyane kuvuga amafuti n’ibicumuro batekereza ku bandi, cyane cyane iby’abavuga ubutumwa badafite umususu wo kubaburira no kubahana bababwira imiburo yaturutse ku Mana. IZI2 95.4

Abana b’abo banyamagambo babangira amatwi maze bakakira ubwo bumara bw’urwangano. Uko ni ko ababyeyi bica inzira zikwiriye kunyurwamo n’abana badatekereje. Ibyo bisuzuguza Imana. Yesu yaravuze ati: “Ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, ni jye mwabikoreye.” (Matayo 25:40). Ni cyo gituma Kristo asuzugurwa kandi akagirirwa nabi n’abavuga ibinyoma abagaragu be. IZI2 95.5

Izina ry’abagaragu b’Imana batoranyijwe ryarahinyuwe, kandi mu buryo bumwe risuzugurwa cyane n’abantu bamwe bafite inshingano yo kubakomeza. Abana ntibabuze kumva amagambo avuganwa agasuzuguro n’ababyeyi babo ibyo gucyaha n’imiburo bivugwa n’abagaragu b’Imana. Bumvise amashyengo yo gukoba n’amagambo yo guhinyura byahoraga bigera mu matwi yabo, ibyo babikoraga bashaka gushyira ibyera n’ibizahoraho mu bwenge bwabo ariko babikoze mu buryo bw’iby’isi. Mbega umurimo ukorwa n’abo babyeyi wo gutuma abana babo bagomera Imana bakiri bato! Uko ni ko aba bana bigishwa gusuzugura no kugomera imiburo iturutse mu ijuru. IZI2 96.1

Gusubira inyuma mu by’umwuka gushobora kwiganza aho bene ibyo bibi biba. Ababyeyi b’abana bahumishijwe n’umwanzi batangazwa n’igituma abana babo bayobye bakareka kwizera kandi bagashidikanya ukuri kwa Bibiliya. Batangazwa n’uko basanga biruhije kubumvisha ibyiza n’iby’idini. Iyaba baragize amaso y’umwuka bakayarebesha, baba barasobanukiwe n’uko ibyo byatewe n’imibereho yabo y’imuhira, ko ari ingaruka y’ishyari ryabo no kutizera. Uko ni ko abatizera benshi bigishirizwa mu ngo z’abitwa Abakristo. IZI2 96.2

Hariho benshi banezezwa no kuvuga amakuru no kuganira byinshi byerekeye ku mafuti, yaba ari yo koko cyangwa se ibyo bibwira ubwabo, ku bafite inshingano iremereye yerekeye ku murimo w’Imana. Birengagiza ibyiza byakozwe, n’ibyakomotse ku mwete bakoranye umurimo badacogora, maze bakita ku mafuti amwe, nyamara aho amariye gukorwa yaba yaragize inkurikizi, bakibwira yuko biba byarakozwe neza kurutaho; nyamara mu kuri, iyaba ari bo bakoraga uwo murimo, baba baratinye kujya mbere bitewe no gucogozwa n’umurimo, cyangwa se bakaba baragize amafuti kuruta uko abo bakoze bayobowe n’Imana. IZI2 96.3

Ariko ibyo bigande by’abanyamagambo bizihambira ku mirimo mibi iteye isoni, nk’uko isharankima zometse ku rutare. Abo bantu bagizwe ingwingiri mu by’umwuka no guhora batekereza kandi baganira cyane amafuti n’ibicumuro by’abandi. Ntibashobora gutekereza neza imirimo myiza n’iy’icyubahiro, n’imihati itaranganwa kwikunda, n’ubutwari nyakuri no kwitanga. Ntibahinduka abanyangeso nziza kandi ngo babe beza biruseho mu mibereho no mu byiringiro, ntibaba abanyabuntu n’abanyabwenge mu nama no mu migambi. Ntibagira rwa rukundo rukwiriye kugaragaza imibereho ya Gikristo. Bahora bahenebera uko bukeye n’uko bwije kandi bakarushaho gusubira hasi mu byo kureba ibikwiriye n’inama. Icyabo ni intege nke, kandi imibereho yabo ni uburozi bwica amahoro n’umunezero. 7 IZI2 97.1

Ikigo gikorerwamo imirimo cyose kizagomba kurwana n’ibiruhanya. Ibigcragezo bihabwa akito kugira ngo bigerageze ubwoko bw’Imana. Igihe ibyago byiroshye kuri umwe wo mu bakozi b’Umwami, bigaragaza kwizera nyakuri dufite mu Mana no mu murimo wayo. Mu gihe bimeze bityo ntihakagire ubibona nabi ngo ahereko ashidikanya kandi areka kwizera. Ntimukanegure abikoreye imitwaro y’inshingano. Ibiganiro byanyu imuhira ntibigahumanwe no kunegura abakozi b’Umwami. Ababyeyi bagira uwo mutima wo kunegura abandi, ntibashyira imbere y’abana babo ikizabazanira ubwenge bubahesha agakiza. Ibiganiro byabo si ibyo gucogoza kwizera n’ibyiringiro by’abana babo gusa, ahubwo bicogoza n’abakuze. 8 IZI2 97.2

Abayobozi b’imirimo yacu bafite umurimo ukomeye cyane wo gushyiraho amategeko na gahunda byo kuyobora abasore bayobora. Abakristo bo mu itorero baba bagize akamaro gakomeye cyane baramutse babafashije. Igihe abasore batemera kumvira ibyo bategetswe n’ababakoresha cyangwa ikindi cyose bategetswe n’ababayobora, bakagambirira gukora ibyo bishakiye, ababyeyi babo ntibakwiriye kubyirengagiza ngo babe mu ruhande rwabo. IZI2 97.3

Ibyiza biruseho, ndetse biruseho cyane, ni uko abana banyu bababara, ndetse ni uko bapfa, biruta kwigishwa kutitondera imfatiro ukuri gushingiyeho, no kutita kuri bagenzi babo no ku Mana. 9 IZI2 97.4