INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

67/130

Ishyari no gushaka ibicumuro ku bandi

Mbabajwe no kuvuga yuko mu Bakristo bo mu itorero harimo abafite indimi zananiranye. Harimo indimi z’ibinyoma zitunzwe n’amahane. Harimo indimi ziryarya kandi zongorera. Hariho abaganira ibitagira icyo bisobanuye, n’abanyamashyengo, n’abahanga bo gusetsa. Mu bakunda kuvuga amagambo menshi bamwe bakururwa n’amatsiko, abandi bakururwa n’ishyari, abenshi bakabiterwa no kwanga abo Imana ivugiramo amagambo yo kubacyaha. Ibyo bibi byose biriho ubu. Bamwe bahisha imigambi yabo nyakuri, abandi bo bakagira ishyushyu ryo kwamamaza ibyo bazi byose, ndetse n’ibibi bakeka ku bandi. IZI2 94.2

Nabonye yuko wa mutima wo kurahira ibinyoma, uhindura ukuri ibinyoma, ugira icyiza ikibi, uhindura gukiranuka gukiranirwa ko ubu uriho ukora. Satani yishimira uko abiyita ubwoko bw’Imana bameze. Igihe abenshi bariho birengagiza ubugingo bwabo, bagira ishushyu ryo gushakashaka umwanya wo kunegura abandi no kubaciraho iteka. Bose bafite icyo babuze mu ngeso, kandi ntibikomeye kubona icyo ishyari rigaragaza ku bubi bwabo. Abo biha kuba abacamanza baravuga bati: “Noneho, tubonye icyo tuvuga. Tuzabahambiriza ikirego batazigobotoramo.” Bagategereza ko bazabona igihe maze hanyuma bakazana umurundo w’amazimwe. IZI2 94.3

Abantu bafite ibitekerezo byinshi mu buryo bwa kamere, igihe bafite umwete wo kujyana amazimwe ku bandi, baba mu kaga ko kwishuka no gushuka bagenzi babo. Batoragura amakuru bumvise ku bandi, batazirikanye yuko amagambo bihutiye kuvuga adashobora kwerekana neza uko nyiri kuyavuga ameze. Nyamara ibyo byose bikozwe bihubukiwe, akenshi biba ari amanjwe, iyo byitegererejwe mu ipica itubura ya Satani, bigatekerezwa, bigasubirwamo hato na hato bigeza ubwo utununga duhinduka imisozi minini. IZI2 95.1

Mbese urwo ni urukundo rwa Gikristo, kurundanya amakuru y’amanjwe, gushyira ku mugaragaro ikintu cyose kibasha gutera gushidikanya ingeso y’undi, maze hanyuma ukishimira kugikoresha ngo kimubabaze? Iyo Satani abashije gusebya cyangwa gukomeretsa umuyoboke wa Kristo, arishima. Ni we “murezi wa bene Data.” None Abakristo bakwiriye kumufasha uwo murimo? IZI2 95.2

Ijisho ry’Imana rireba byose, rimenya amafuti ya bose, n’iruba ritegeka umuntu wese, nyamara yihanganira amafuti yacu kandi ikagirira ibambe intege nke zacu. Itegeka ubwoko bwayo kugira bene uwo mutima w’ubugwaneza no kwihangana. Abakristo nyakuri ntibazajya bishimira ibicumuro n’intege nke by’abandi. Bazahunga ibibi n’ubugoryi, berekeze imitima ku byiza n’iby’igikundiro. Umurimo wose wo gushaka ibicumuro ku bandi, ijambo ryose ryo gucira undi ho iteka cyangwa kumucira ho urubanza, ku Mukristo birababaza. 6 IZI2 95.3