INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

64/130

IGICE CYA 33: INGARUKA YO KUNEGURANA

Abakristo bakwiriye kwitondera amagambo yabo. Ntibakwiriye kujyana amagambo adakwiriye y’incuti yabo imwe ku yindi, cyane cyane igihe bazi yuko nta bumwe izo ncuti zifitanye. Ni bibi kuvugira utuga-mbo mu rwihisho no guca amarenga nkaho hari ibyo uzi kuri izo ncuti zombi abandi batazi. Amazimwe ajya hirya no hino, kugeza ubwo azana umwuka mubi, kuruta kuvuga ikintu uko kiri bitari amakabyankuru. Hari ubwo itorero rya Kristo ritagize ayo magorwa se! Imigenzereze idakwiriye no kutitonda kw’Abakristo bo mu itorero bituma rigira intege nke rikamera nk’amazi. Abakristo bahuriye mu itorero rimwe bananiwe kwiringirana, nyamara ayo mafuti ntiyabaga atewe no kugambirira kugira icyo yangiza. Kubura ubwenge bwo gutoranya ibikwiriye kuganirwa kwangije byinshi. IZI2 91.1

Ibiganiro byari bikwiriye kuba ibyerekeye ku by’umwuka no ku bintu byo mu ijuru; nyamara si ko biri. Gufatanya n’incuti z’Abakristo, nikuberaho kungura ubwenge mu bitekerezo no mu mutima, ntabwo hazabaho kwicuza hanyuma, kandi bashobora kureba inyuma ibyo babonye bigatuma banyurwa. IZI2 91.2

Ariko niba amasaha akoreshwa mu by’imburamumaro n’ibiganiro by’amanjwe, kandi igihe cyiza kigakoreshwa mu byo gutandukanya imibereho n’ingeso by’abandi, ubucuti buzaba isoko y’ibibi, maze mube impumuro y’urupfu izana urupfu. 1 IZI2 91.3