INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2
IGICE CYA 32: INDIRIMBO
Umwuga wo kuririmba indirimbo zera wakurikizanywaga umwete mu mashuri y’abahanuzi. Ntihumvikanaga ingoma zivuzwa nta mpamvu, nta ndirimbo z’amanjwe zo kogeza umuntu no gukura ibite-kerezo ku Mana zaharangwaga; ahubwo haririmbwazaga Zaburi zo guhimbaza Umuremyi, no kogeza izina rye no gusobanura imirimo ye itangaza. Uko ni ko indirimbo zakoreshwaga umugambi wera, kugira ngo zerekeze ibitekerezo ku byera n’iby’icyubahiro n’iby’ubwiza, no gukangurira umutima gusenga Imana no kuyishima. 1 IZI2 89.1
Indirimbo zifte umugabane mu gihe cyo gusenga Imana mu bikari byo mu ijuru, kandi natwe dukwiriye guhirimbana uko dushoboye kose kugira ngo dufatanye n’abaririmbyi bo mu ijuru mu gihe turirimba indirimbo zo guhimbaza. Kwigisha ijwi kuririmba neza ni ikintu cy’ingenzi mu mashuri, kandi ntibikwiriye kwirengagizwa. Nk’ko kuririmba ari umugabane umwe wo mu mihango ikorwa n’idini, ni nako ari uguhimbaza no gusenga. Umutima ukwiriye kwita ku cyo indirimbo ibuga kugira ngo iwusobanurire ibikwiriye. 2 IZI2 89.2
Neretswe gahunda, gahunda itunganye yo mu ijuru, maze nshimishwa cyane no kumva indirimbo z’agahebuzo ziririmbirwayo. Mvuye mu iyerekwa, indirimbo zo mu isi zimbera umwaku kandi ntizanezeza. Nabonye urugaga rw’abamarayika, bari bahagaze ku ruhushya rufite ari amatsinda ane, marayika wese afite inanga y’izahabu. Ku mutwe w’inanga hari icyuma cyo guhindukiza ngo batunganye inanga cyangwa bahindure ijwi ryayo. Ntabwo intoke zabo zacuranganaga imirya y’inanga urutebwe, ahubwo bacurangaga imirya itari imwe ngo ibone uko izana amajwi atari amwe. Hariho marayika umwe uhora ayobora, ukora ku nanga bwa mbere maze akabaha ijwi, ubwo bose bagafatanyiriza hamwe kuririmba indirimbo nziza iboneye yo mu ijuru. Ntawabasha kubisobanura. Ni indirimbo yo mu ijuru, y’Imana, iririmbwa mu maso ha bose harabagiranishwa n’ishusho ya Yesu, ifite ubwiza butabona uko buvugwa. 3 IZI2 89.3
Neretswe yuko abasore bakwiriye guhagarara bashikamye bakagira Ijambo ry'Imana umugabo wo kubagira inama no kubayobora. Inshingano zikomeye cyane ziri ku basore, n’uko bazirebana ibambe rike. Kuririmba indirimbo iwabo, nkaho byabateye kwera no kugira ingeso z’umwuka, byatumye ubwenge bwabo buyoba mu by’ukuri. Indirimbo z’amanjwe n’indirimbo za rubanda z’iminsi barimo zisa naho zibanejeje. Ibicurangwa byo kuririmbisha byatwaye umwanya wari ukwiriye gusengwamo. lndirimbo iyo zikoreshejwe neza zihinduka umugisha ukomeye; ariko iyo zikoreshejwe mu buryo bubi, ziba umuvumo uteye ubwoba. Zirasamaza, ariko ntizitanga ya mbaraga n’ubutwari Umukristo abasha kubonera ku ntebe y’ubuntu gusa, igihe avuga ibyo ashaka yicishije bugufi, arira cyane kandi abogoza amarira, asaba imbaraga yo mu ijuru ngo imukomeze cyane imurinde ibishuko bikomeye by’umubi. Satani ni we uyobora abasore yagize imbata. Yemwe, sinzi icyo navuga cyabatera kunesha imbaraga ye yo ijijisha ubwenge! Ni umunyabwenge uryohereza. agakururira abantu ku kurimbuka. 4 IZI2 90.1