INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

53/130

Ibikino bigarura ubuyanja bishobora kwishimirwa n’abakire kimwe n'abakene ibyo ari byo

Abasore ntibashobora kwigengesera nk’abasaza, abana ntibashobora kuguma hamwe nk’abakuru. Igihe ibinezeza by’ibyaha biciriweho iteka nk’uko bikwiriye, ababyeyi n’abigisha n’abarezi b’abasore bakwiriye kuringaniza mu kigwi cyabyo ibindi binejeje bitazonona ubwenge bwo gutekereza ibyiza. Mwe kubohera abasore ku mategeko akomeye no kubashyiraho ibihindizo bibatera kwiyumvamo yuko batwazwa igitugu, badacika bakiroha mu nzira y’ubupfapfa no kurimbuka. Mubayobore mukomeje, mufite ubugwaneza n’ibambe, muyobore ubwenge bwabo n’imigambi yabo mufite ubupfura cyane, n’ubwenge bwinshi, n’urukundo rwinshi kugira ngo bakomeze bamenye yuko mugambiriye kubakorera ibyiza cyane. 4 IZI2 74.4

Hariho uburyo bw’ibikino byo kugarura ubuyanja bifite icyo bimariye ubwenge n’umubiri cyane. Ubwenge bujijutse kandi busobanukiwe buzabona akamaro kenshi gaturuka ku bikino n’ibiganiro bigira aho bikomoka bitari ibiziranenge gusa, ahubwo bigira icyo byigisha. Gukinira hanze, kwitegereza imirimo y’Imana mu byaremwe, ni byo bizagira inyungu ikomeye cyane. 5 IZI2 75.1

Nta bikino byongera imbaraga bifashije abantu ubwabo gusa bibasha kubera abana n’abasore umugisha ukomeye nk’ibibatera gufasha abandi. Uko bisanzwe, abasore b’abanyamwete n’abanyabwuzu bemera vuba inama bagiriwe. 6 IZI2 75.2

Imana yageneye umuntu wese umunezero wo kwishimirwa n'umukire kimwe n’umukene; umunezero uturuka ku kwimenyereza kugira ibitekerezo biboneye n’imirimo itarimo ubwiko, umunezero uturuka ku kuvuga amagambo y’impuhwe no gukora imirimo y’ubugwaneza. Umucyo wa Kristo urabagiranira ku bakora iyo mirimo kugira ngo umurikire abari mu mwijima w’imibabaro myinshi. 7 IZI2 75.3

Hariho ibintu byinshi bya ngombwa kandi by’ingiramumaro bikwiriye gukorerwa muri iyi si, bishobora gutuma akamenyero ko kwinezeza mu bikino kataba ngombwa rwose. Ubwonko n’amagufa n’imihore bizaterwa gukomera n’imbaraga bitewe no kubikoresha mu mugambi wo gukora ibyiza, no gutekereza cyane, no gushaka inama zungura kujijuka, n’izo gukomeza ingingo z’umubiri mu buryo butuma impano z’ingingo z’umubiri zikoreshwa mu buryo bwo guhesha Imana icyubahiro8 IZI2 75.4

Imyitozo ngororamubiri nubwo yaba iyobowe neza cyane, ntabwo yasimbura umwanya wo kuruhukira ahari umwuka mwiza. Singaya imyitozo yoroshye yo gutera umupira, ariko na wo nubwo wateranwa kwitonda, bishoboka ko barenza urugero. IZI2 75.5

Mpora nanga rwose ingaruka ikunda gukurikira ibikino byo kwinezeza. Bitera gukoresha imari nyinshi yari ikwiriye gukoreshwa mu byo kuzanira umucyo w’iby’ukuri abantu barimbuka badafite Kristo. Ibikino byo kwinezeza n’imari ikoreshwa mu byo kwinezeza bihora bijyana umuntu niruto niruto ku ntambwe yo kwihimbaza, no kwigira muri iyo mikino gukunda ibinezeza bituma akunda kandi akagira irari ry’ibyo bintu bitagira aho bihuriye n’ingeso zitunganye z’Umukristo. 9 IZI2 76.1