INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

52/130

IGICE CYA 29: GUKINA BIGARURA UBUYANJA

Abakristo bafite uburyo bwinshi baboneramo umunezero baramutse babishatse, kandi bakwiriye kuvuga mu kuri kutagira amakemwa ibikino binezeza byemerwa kandi by’ukuri. Bakwiriye kwishimira ibikino byongera imbaraga niba bidashobora kubayobya cyangwa ngo byonone umutima, niba byasiga bitabacogoje kandi ntibibasigire agahinda nyuma yo kubikina, niba bitasiga bibandavuje kandi ngo bisibe amayira y’ukuri. Baramutse bemeye kujyana na Yesu kandi bakagira umutima usenga bagira amahoro. IZI2 73.1

Ibikino iby’ari byo byose byo kunezeza, ubigiyemo ubisabiye Imana umugisha wizeye, ntibyakuzanira akaga. Ariko ibikino byo kunezeza ibyo ari byo byose bikubuza gusengera mu rwiherero, bikakubuza gusengera Imana ku gicaniro cy’amasengesho, cyangwa bikakubuza kubona umwanya wo kujya mu iteraniro iyo gusenga si iby'amahoro, ahubwo ni ibizana akaga IZI2 73.2

Turi muri wa mutwe w’abantu bizera yuko ari amahirwe yacu ko umunsi wose turiho twubahiriza Imana mu isi, kugira ngo twe kuba muri iyi si twikorera ibyo twishakiye gusa. Tubereye mu isi kugirira abantu akamaro no gahesha abo turi kumwe umugisha: kandi niba tureka ibitekerezo byacu bikirukira mu nzira mbi, iyo abashaka ibitagira umumaro kandi by’ubupfapfa bemerera ibitekerezo byabo kunyuramo, twabasha dute kugirira bene wacu n’ab’iki gihe umumaro? Twabasha dute kubera abatuzengurutse umugisha? Ntidushobora kwinezeza mu bikino ibyo ari byo byose bitadukwiriye ngo tube tuboneye kandi ibyo ari byo bishobora kudukuraho rwose inshingano dushinzwe. IZI2 73.3

Hariho ibintu byinshi byiza kandi bibonereye abantu, ariko byangizwa na Satani, bikabera umutego abatitonze. Mu gihe cyo gushaka kugarura ubuyanja hakenewe cyane kwirinda gushegesha umubiri, nk’uko bikwiriye mu bikino bindi byose. Kandi imimerere y’ibyo bikino ikwiriye kuzirikanwa yitondewe kandi ishishikariwe. Umusore wese akwiriye kwibaza ati: “Mbese ibi bikino binezeza bifite bubasha ki ku mubiri no mu bwenge no ku ngeso? Ubwenge bwanjye buzagwa ikinya bitume nibagirwa Imana? Mbese nzareka kujya ndebera ubwiza bwayo imbere yanjye? 1 IZI2 73.4

Ni ihirwe kandi ni inshingano ku Bakristo gushaka kuvugurura imitima yabo no gutera imibiri yabo imbaraga babikoresheje ibikino bitarimo icyaha, bafite umugambi wo gukoresha imbaraga zabo z’umubiri n’iz’ubwenge mu buryo bwo guhimbaza Imana. Ibikino byacu byo kongera imbaraga ntibikwiriye kuba ibintu by’umunezero w’ubupfapfa, bifite ishusho yo gusetsa gusa. Dushobora kubikora mu buryo buzatuma bigirira akamaro kandi bikigisha incuti zacu, bigatuma twebwe na bo, tuba abashoboye cyane kugera ku nshingano zidukwiriye, twebwe Abakristo. 2 IZI2 74.1

Igihe gikoreshwa mu bikino byo kugorora ingingo z’umubiri ntikiba gipfuye ubusa. Imikino ikwiriye igorora ingingo zose n’ubushobozi bwose bw’umubiri ni ingenzi cyane ku muntu wese. Igihe ubwonko buhora buremerewe kandi iyindi myanya mizima y’umubiri ikora, umuntu abura imbaraga z’umubiri n’iz’ubwenge. Imyanya y’umubiri ibura imbaraga ikwiriye, ubwenge bubura imbaraga n’umwete, maze bigatera ibitekerezo biteye agahinda no kwiheba. IZI2 74.2

Abahora biga bakwiriye kugira umwanya wo kuruhuka bagakina. Ubwenge ntibukwiriye guhora bukubwe n’ibitekerezo byinshi, kuko ibikoresho by’ubwenge bwiza bigabanuka. Umubiri n’ubwenge bikwiriye kugira imyitozo y’ibikino. 3 IZI2 74.3