INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

45/130

Ntimugire umwenda wose

Ingo nyinshi zikennye, zikeneshwa nuko batagaguza amafaranga uwo mwanya bamaze kuyabona. Gukoresha imari ku mpamvu iyo ari yo yose kandi utarayibona ni umutego. 3 IZI2 66.2

Ab’isi bashobora kwiringira yuko abavuga ko ari Abakristo ba Bibiliya ari abakiranutsi cyane. Umuntu umwe gusa iyo atitaye ku kwishyura ibikwiriye, abantu bacu bose bajya mu kaga ko gutekerezwa ko atari abiringirwa. IZI2 66.3

Abavuga ko bubaha Imana bose bakwiriye kubahiriza inyigisho bemeye, ntibatange urwaho rwatuma ukuri gusuzugurwa babikoresheje kutitonda mu migenzereze yabo. Intumwa Pawulo iravuga iti: “Ntimugire umwenda wose. 4 IZI2 66.4

Abantu benshi cyane ntibiyigishije uburyo bwo gukoresha imari yabo mu buryo buhwanye n’imari babona. Ntabwo biga kubaho mu buryo buhwanye n’uko bameze, nuko bakaguza, bagakomeza kuguza kugeza ubwo nnyenda ibasaguka, bikageza aho bituma bacogora maze bakiheba. 5 IZI2 66.5

Murarebe hatagira umuntu ukoresha uburyo bwatuma agira umwenda .... Iyo umuntu amaze kugibwamo n’imyenda, aba amaze kugwa mu mutego wa Satani ategesha abantu. IZI2 66.6

Gambirira yuko nta wundi mwenda uzagira. Emera uhebe ibintu igihumbi aho kujyamo umwenda. Wuhunge nk’uko wahunga ubushita. 6 IZI2 66.7