INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2
IGICE CYA 27: IMARI MU RUGO
Uwiteka ashaka yuko abantu be batekereza neza kandi bakitonda. Ashaka yuko biga kuzigama mu kintu cyose, ntibagire icyo bapfusha ubusa. IZI2 65.1
Mukwiriye kwiga kumenya igihe cyo kuzigama n’igihe cyo gukoresha amafaranga. Ntitubasha kuba abayoboke ba Kristo keretse twiyanze tukikorera umusaraba. Dukwiriye gutanga tugereranya; duteranyiriza hamwe akantu gato kose; mudoda imitwe y’imyenda yanyu yacitse, kandi mukamenya ibyo mushobora kwita ibyanyu. Mukwiriye kubara utuntu twose mwakoresheje mwinezeza. Mukwiriye kumenya icyo mwakoresheje mushaka kwimara ipfa kandi mwimenyereza irari ribi ryo kugira inda nini. Amafaranga mwakoresheje ku byokurya by’imburamumaro biryoshye, yabasha kongerwa ku yo kunezeza ab’urugo ku bintu bikwiriye kandi bibagiriye umumaro. Ntimukwiriye kuba abanyabuntubuke. Mukwiriye kwikiranukaho mugakiranuka no ku bavandimwe. Ubuntu buke buvutsa imigisha y’Imana. Gutanga birenze urugero na byo ni bibi. Agatoya kagiye wibwira yuko nta cyo kamaze, hanyuma iyo utekereje usanga karimo byinshi. IZI2 65.2
Igihe ugeragejwe gukoresha amafaranga ku tuntu duto two kwirimbisha, ujye wibuka kwiyanga no kwitanga. Yesu yihanganiye kugira ngo akize umuntu wacumuye. Abana bacu bakwiriye kwigishwa ngo bagire kwiyanga no kwitegeka. Impamvu itera abagabura benshi cyane kwiyumvamo yuko bakomerewe cyane ku byerekeye imari, ni uko batarwanya irari ryabo, n’ibyo bifuza. Igituma benshi bakena cyane maze ikabageza kure biterwa nuko bashaka kunezeza abagore babo n’abana babo mu byo bararikiye birengeje urugero. Mbega uburyo ababyeyi bakwiriye kwigisha abana babo ibyo kuzigama bitonze bakabigishinza ku mategeko no ku byitegererezo! IZI2 65.3
Si byiza rwose kwigira umukungu, cyangwa kwigira ikindi icyo ari cyo cyose kirenze uko turi. Turi abayoboke b’Umukiza w’umugwaneza kandi wicisha bugufi. Ntidukwiriye kubabara niba abaturanyi bacu bubaka amazu bakayarimbisha mu buryo tudashobora gukurikiza. Mbega uko Yesu areba uko turi abanyabwiko mu byo kubika ibintu tunezeresha irari ryacu, no kunezeza abashyitsi bacu, cyangwa kwinezeza mu byo twifuza! Ni igishuko kuri twe kugambirira kwerekana yuko dukize cyangwa kwemerera abana bacu kubikora. 1 IZI2 65.4
Nta kintu gishobora gukoreshwa gikwiriye kujugunywa. Ibyo bigomba ubwenge no gutekereza no guhora witonda. Neretswe yuko kutabasha kuzigama mu tuntu duto ari impamvu imwe ituma ab’ingo nyinshi bicwa n’ubukene bwo kubura ibikwiriye ubugingo bwabo. 2 IZI2 66.1