INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

41/130

Ibirimbisha inzu bikwiriye kuba ibyoroheje kandi bitari iby’igiciro kinini

Murimbishishe inzu yanyu ibintu bisanzwe byoroheje, ibintu bishobora gufatwa mu ntoke, bishobora gusukurwa bitaruhanyije, kandi bishobora kubonerwa ibibisimbura bidatwaye amafaranga menshi. Nimwimenyereza isuku, muzatuma urugo rwa gikene ruba urugo runezeza kandi rwakira abashyitsi, niba urukundo no kunyurwa birubamo. IZI2 59.1

Umunezero ntupfa kuzanwa n’ibintu by’umurimbo byo mu nzu gusa. Urugo rwa gikene ariko rukababwamo n’abantu bafite gahunda, ni rwo ruba urugo rufite umunezero uruseho. Gutera abana kunyurwa no kunezerwa mu rugo rwabo ntibiterwa no kugira ibintu byinshi by’igiciro n’ibyo kurimbisha bihambaye, ahubwo igikwiriye ni uko ababyeyi babakunda kandi bakabitaho. IZI2 59.2

Mutegekwa n’Imana kuba ibyitegererezo byo gutungana mu rugo rwanyu. Mwibuke yuko nta mivurungano iba mu ijuru kandi yuko urugo rwanyu rukwiriye kuba ijuru ryo mu isi. Mwibuke yuko guhera ubu ngubu ni mukora utuntu dutoya dukwiriye gukorwa mu rugo rwanyu mubikiranutsemo, muzaba mubaye abakozi bakorana n’Imana, basohoza ingeso za Gikristo. IZI2 59.3

Babyeyi, mwibuke yuko mukorera guhesha abana banyu agakiza. Niba ingeso zanyu zitunganye, niba mugaragaza isuku na gahunda, ubwiza no gukiranuka, mwejejwe umutima n’umubiri n’umwuka, muba mwemeye amagambo y’Umucunguzi yavuze ati: “Muri umucyo w’isi.” IZI2 59.4

’’Mutangire hakiri kare kwigisha abana gufata nezaimyambaro yabo mubaha ahantu ho kubika ibintu byabo, kandi mubigishe kuzinga akantu kose neza no kugashyira ahantu hako. Niba mutabasha kubona akabati k’imyenda kabigenewe, mukoreshe akabati mu mbaho z’amasanduku atwarwamo ibintu, mugakingishe imyenda ifite amabara meza. Uyu murimo wo kwigisha iby’isuku na gahunda uzatwara umwanya muto buri munsi, ariko mu bihe bizaza bizagirira abana banyu akamaro, bitume namwe mubona igihe mukoreramo ibindi. 1 IZI2 59.5

Ababyeyi bamwe bareka abana babo ngo bangize ibintu, bagakinisha ibintu batemerewe gukoraho. Abana bakwiriye kwigishwa yuko badakwiriye gukoresha ibintu by’abandi. Bakwiriye kwiga kwitondera amategeko yo kuba imbonera, kugira ngo bibafashe kandi bitere umunezero abo mu rugo. Abana ntibazanezerwa biruseho mu gihe bemerewe gukoresha ikintu cyose babonye. Iyo batigishijwe kwitonda, bakura baba babi, bafite ingeso zo kwangiza ibintu. Ntimugahe abana ibintu byo gukinisha bimeneka ubusa. Gukora ibyo ni ukubigisha icyigisho cyo kwangiza. Mujye mubaha ibintu bikeya bikomeye kandi bizarama. Izi nama muhawe, nubwo zagaragara ko ari izoroheje, zifite umumaro cyane mu byo kwigisha umwana. 2 IZI2 60.1