INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2
IGICE CYA 25: URUGO RWA GIKRISTO
Imana ishaka yuko mu byo guhitamo aho tuba, tubanza kuzirikana mbere ya byose tukamenya iby’ingeso n’iby’idini bizaba bituzengurutse n’ab’ingo zacu. IZI2 57.1
Uko mushaka aho mwubaka, mureke uwo mugambi abe ari wo uyobora guhitamo kwanyu. Mwe gutegekwa n’irari ry’ubutunzi, n’imyifatire y’ibyo mureba cyangwa ingeso z’abantu. MuzirikanE cyane ibyerekeye ineza, kubonera, amagara mazima no kuba hakwiriye rwose. IZI2 57.2
Mu kigwi cyo gutura ahagaragara imirimo y’abantu gusa, aho uhora ureba kandi ukumva inama z’ibitekerezo by’ibibi, aho imidugararo n’impagarara bizana umuruho no gushoberwa, jya aho ubasha kureba ibyo Imana yakoze. Shakira uburuhukiro bw’umutima ahari ibyiza, n’ituza n’amahoro by’ibyaremwe. Wemerere ijisho ryawe kureba ubwatsi butoshye, ibihuru, n’imisozi. Urebe hejuru ku ijuru rikeye, ritijimishijwe n’umukungugu wo mu mudugudu n’umwotsi, maze uhumeke umwuka ugarura intege wo mu kirere IZI2 57.3
Igihe cyamaze kugera, ubwo Imana izakingura inzira, ab’urugo bakwiriye kwimuka bakava mu midugudu. Abana bakwiriye kujyanwa mu misozi. Ababyeyi bakwiriye kubona ahantu hakwiriye, hahwanye n’umutungo bafite. Nubwo aho gutura haba hato, hakwiriye kuboneka isambu cyangwa uturima. IZI2 57.4
Ababyeyi b’abagabo n’ab’abagore bafite iyabo ngobyi n’urugo rushimishije, ni abami n’abamikazi. Nibishoboka, urugo rukwiriye kuba kure y’umujyi, ahantu abana bashobora kubona aho bahinga, Umwana wese akwiriye kugira uwe murima w’umwihariko; maze ukazajya ubigisha guhinga, no kuringaniza amayogi yo guteramo imbuto, n’akamaro ko kubagara ukarandura urwiri rwose, ubigishe nanone uburyo ari ikintu cy’ingenzi kugira imibereho itaranganwa ikibi n’ingeso z’ubugizi bwa nabi. Ubigisha kurandura ingeso mbi nk’uko barandura urwiri mu mirima yabo. Bizamara iminsi wigisha ibyo byigisho, ariko bizagira umumaro, ndetse ukomeye cyane. IZI2 57.5
Isi irimo imigisha iyihishwemo ishobora kubonwa n’abafite ubutwari n’ubushake no kudacogora mu gihe bashaka ubutunzi buyirimo. Abahinzi benshi bananiwe kubona inyungu ihagije ituruka mu ngobyi yabo, kuko bakora umurimo bibwira ko usuzuguritse. Ntibazi yuko muri wo harimo umugisha wabo ubwabo n’uw’ab’urugo rwabo. IZI2 58.1
Ababyeyi bategekwa n’Imana gutuma aho batuye hahwana n’ukuri bamamaza. Bashobora kwigisha abana babo ibyigisho bitunganye, maze abana bakiga gufatanya iwabo ho mu isi n’iwabo ho mu ijuru. Umuryango wo mu isi ukwiriye gukora uko ushoboye kose kugira ngo ube icyitegererezo cy’uwo mu ijuru. Ibishuko byo kwishimira ibibi n’ibyo mu isi, bizabura imbaraga rwose. Abana bakwiriye kwigishwa yuko bageragerezwa mu isi, kandi bigishirizwa kuzaba abaturage bo mazu Kristo ategunra abamukunda kandi bakurikiza amategeko ye. Uyu ni umurimo ukomeye uruta iyindi yose ababyeyi bakwiriye gukora. IZI2 58.2
Amazu yose agenewe kubabwamo n’abantu akwiriye kubakwa ahirengeye, hasheshe amazi uko bishobotse kose. Habe ahantu humutse. Iyo nama kenshi yitabwaho bisha na bisha. Kurwaragura, indwara zikomeye, n’imfu nyinshi, biterwa no gutura ahantu h’impehamyi, na malariya y’ahantu haciye bugufi, no guhora uzonzwe bitewe n’indwara IZI2 58.3
Mu gihe cyo kubaka amazu, ikintu cy’ingenzi cyane cyane ni ugushaka ahari umwuka mwiza mwinshi n’umucyo w’izuba mwinshi. Murekc mu cyumba cyose cy’inzu hajye hanyura umwuka. Ibyumba byo kuryamamo bikwiriye kuringanizwa mu buryo butuma umwuka uzamo, undi ugasohoka ku manywa na nijoro. Nta cyumba gikwiriye gukoreshwa kuryamwamo, keretse kigiye gikingurwa buri munsi kugira ngo umwuka n’umucyo w’izuba bikizemo. IZI2 58.4
Uturima twarimbishishijwe ibiti bitewe hirya no hino n’uduhuru duke ahitaruye inzu ho hato. Tunezeza ab’urugo, kandi nitwitabwaho neza, ntacyo tuzatwara amagara y’abantu. Ariko ibiti biteye ibicucu n’ibihuru byegeranye kandi bitsikanye ahakikije inzu, bitera indwara, kuko bibuza umwuka mwiza kuza mu nzu kandi bigakingiranira hanze umucyo w’izuba, hunyuma mu nzu hakaza impehamyi, cyane cyane mu gihe cy’imvura. IZI2 58.5