INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

26/130

Igihe umugabo abajije ibidahwitse

Igikwiriye gutekerezwa ni iki: Mbese umugore akwiriye kwiyumvamo yuko ari ngombwa kwemera ibyo umugabo ashaka mu gihe areba yuko nta kindi kibitera ahubwo ko ari irari ribi rimutegeka, mu gihe afite impamvu n’ubwenge bimwemeza yuko nabikora bigira icyo bitwara umubiri we yashinzwe n’Imana ngo ube uwera kandi w’icyubahiro ngo awurinde ube igitambo kizima cy’Imana ? IZI2 40.2

Si urukundo ruboneye kandi rwera rutuma umugore yishimira irari rya kinyamaswa ry’umugabo we ririmbura amagara n’ubugingo. Niba afite urukundo nyakuri n’ubwenge, azashaka uko yahindura ubwenge bw’umugabo we, abuvanemo kwishimira irari ry’ibibi, amutere kwishimira ibyo hejuru by’umwuka, abikoreshe kumusobanurira iby’umwuka binejeje. Ibyaba byiza ni ukumuhendahenda yicishije bugufi mu nzira y’urukundo, nubwo byatera umugabo we kumurakarira, biruta ko yakonona agaciro k’umubiri we abitewe no kuryamana birenze urugero. Akwiriye kumwibutsa mu buryo bwiza no mu neza yuko mbere ya byose Imana yitaye ku kubaho kwe, kandi yuko adakwiriye gusuzugura ibyo ishaka, kuko azabibazwa ku munsi ukomeye w’Imana. IZI2 40.3

Niba umugore afite urukundo rushyitse, maze agakomeresha ikinyabupfura cye kwera n’icyubahiro cya kigore ashobora gukoresha byinshi ubwenge bwe akeza umugabo we, maze agasohoza atyo umurimo we ukomeye. Aramutse agenje atyo abasha kwikizanya n’umugabo we, akaba akoze umurimo urimo ibiri. Muri ibyo byiza cyane kandi biruhanyije cyane hagombwa ubwenge no kwihangana, ndetse n’ubutwari burimo gukiranuka n’ubushizi bw’amanga. Imbaraga n’ubuntu bishobora kuboneka mu masengesho. Urukundo nyakuri ni rwo rukwiriye kuba ingeso itegeka umutima. Gukunda Imana no gukunda umugabo ni byo byonyine bishobora kuba inshingiro ryo gukora neza. IZI2 41.1

Igihe umugore yeguriye umubiri n’ubwenge ku mategeko y’umugabo we, akemera ubushake bwe muri byose, agahara umutima we uhana, n’ikinyabupfura cye, abura umwanya wo gukoresha icyitegererezo cye gikomeye kibasha kuyobora neza umugabo we. Umugore akwiriye koroshya kamere y’ubukana y’umugabo we, kandi icyitegererezo cye cyo kwera kibasha gukoreshwa mu buryo bwera kandi buboneye, kikamutera kugira umwete wo guhirimbanira gutegeka irari rye maze akagira ubwenge bw’iby’umwuka buruseho, kugira ngo bashobore gusangira kamere n’Imana, kandi ngo babone uko bahunga kononekara kuri mu isi guterwa n’irari. Imbaraga ireshya ibasha kuba ikomeye igatera ubwenge gutekereza ibyo hejuru bifite icyubahiro gikomeye, biruta iby’ imburamumaro, by’iruba rya kamere ritera umutima utavuguruwe n’ubuntu guhora ubirarikiye. Niba umugore yiyumvamo yuko inzira yo kunezeza umugabo we ari ugukora ibihwanye n’ingeso ye, kandi urukundo rw’irari rya kinyamaswa rukaba ari rwo rumutegeka ibyo akora, uwo mugore ababaza Imana; kuko aba atayoboje umugabo we ingeso yera. Niba yiyumvamo yuko akwiriye kwemera iruba rya kinyamaswa ry’umugabo we atagize icyo avuga cyo kwangirira, aba atarasobanukirwa n’inshingano afite ku mugabo we cyangwa ku Mana ye. IZI2 41.2