INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

25/130

Abagabo bukwiriye kuba abagwaneza

Abagabo bakwiriye kuba abigengesera. bitonda, badahindagurika, bakiranuka kandi bagira impuhwe. Bakwiriye kugaragaza urukundo n’ibambe. Nibasohoza ibyo Kristo yavuze, urukundo rwabo ntiruzaba urw’ingeso ziteye isoni zatuma imibiri yabo irimbuka, abagore babo bakagira integenke kandi bakarwaragura. Ntibazakomeza kwishimira irari rya kamere y’umubiri, mu gihe mu matwi y’abagore babo humvikana ijwi ribabwira ko bakwiriye kumvira abagabo babo muri byose. Umugabo nagira ingeso nziza, akagira umutima wera, akagira ubwenge Umukristo nyakuri wese akwiriye kugira, bizagaragarira mu miryamanire ye n’uwo yashatse. Niba umugabo afite umutima wari muri Kristo, ntazaba umurimbuzi w’umubiri, ahubwo azuzurwamo n’urukundo rw’ineza, ashaka gushyikira urugero rwo hejuru cyane muri Kristo. IZI2 39.3

Nta mugabo wabasha gukunda umugore we by’ukuri mu gihe umugore we azihanganira kuba imbata y’irari rye ribi. Iyo umugore yemeye, ata agaciro yari afite ku mugabo we. Asanga yishyize ku gaciro ko hasi cyane, mu buryo yazemerera n’undi wese kumugenza nk’uko yamumenyereje. Ntiyemera ko ari umuntu ushikamye kandi uboneye. Aramurambirwa, maze agashaka abandi abitewe no gushaka kongera irari rimujyana ku kurimbuka. Amategeko y’Imana ntaba akiyacira akari urutega. Abo bagabo ni babi kuruta inyamaswa; ni abadayimoni bafite ishusho y’abantu. Ntibazi imibereho myiza n’ingeso nyakuri n’urukundo rwejejwe. IZI2 39.4

Umugore nawe afuhira umugabo we, maze akamutekerezaho nabi yuko abonye urwaho yagana ku wundi mugore. Umugore abona yuko umugabo we atayoborwa n’umutima uhana cyangwa no kubaha Imana; ibihindizo byejejwe byamutangiraga bikurwaho n’irari; ibyiza by’Imana byose byabaga mu mugabo bikagirwa imbata y’ibibi n’irari rya kinyamaswa. IZI2 40.1