INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

124/130

Imbaraga zituruka ku kumvira

Inshingano ikomeye iri ku bazi iby’ukuri, kugira ngo imirimo yabo yose ihwane no kwizera kwabo, kandi ngo imibereho yabo itunganywe kandi yezwe, maze bitegurire gukora umurimo ukwiriye kurangizwa muri iyi minsi y’iherezo y’ubutumwa. Ntibafite igihe cyangwa imbaraga byo gukoresha mu byo kwimara ishwira. Aya magambo akwiriye kutugeraho ubu n’umwete mwinshi avuga ngo: “Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe, ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza, ituruka ku Mwami Imana.” (Ibyakozwe n’Intumwa 3:19). Hariho benshi muri twe batagira icyo bafite mu by’umwuka, kandi bazazimira rwose, keretse nibahinduka burundu. Mbese mushobora kwishyira mu kaga? IZI2 173.3

Imana ishaka ko ubwoko bwayo bukuza amajyambere. Dukwiriye kwiga yuko irari ari igihindizo gikomeye kurusha ibindi byose kibuza ubwenge gukuza amajyambere kandi kikabuza umutima kwezwa. Nubwo tuvuga iby’ubugorozi bw’iby’umuze muke, abenshi muri twe barya mu buryo budatunganye. Kwishimira irari ni byo ntandaro ikomeye cyane yo kugira intege nke z’umubiri n’iz’ubwenge kandi bikizimba cyane kuba urufatiro rw’intege nke no gukenyuka. Umuntu ushaka kugira kwera k’umwuka akwiriye guhora yibuka yuko muri Kristo hari imbaraga itegeka irari. IZI2 173.4

Iyaba hari inyungu twakuraga ku kurarikira inyama, sinakwiriwe mbahendahenda ntya; ariko nzi yuko ntayo dukuramo. Abari ahantu hashobora kuboneka ibyokurya by’imboga, ariko bagahitamo gukurikiza ibyo bishakiye, bakarya kandi bakanywa uko bashaka, bazakura buhoro buhoro basuzugura iby’Uwiteka yigishije byerekeye ukuri kuriho ubu kandi ntibazabasha kurabukwa ukuri; bazasarura rwose icyo babibye. IZI2 174.1

Nabwiwe yuko abigishwa bo mu mashuri yacu badakwiriye kugaburirwa inyama cyangwa ibyokurya bazi ko ari bibi. Nta kintu kibyutsa umubiri gikwiriye gushyirwa ku meza. Ndahendahenda abasaza n'abasore n’ibikwerere. Nimwange irari mugira ry’ibintu bibagirira nabi. Mukoreshereze Uwiteka kwitambaho ibitambo. IZI2 174.2

Hariho bamwe biyumvamo ko batabaho batariye inyama; ariko iyo baba barishyize mu ruhande rw’Uwiteka, bakagambirira kugendera mu nzira abayoboye bakomeje, baba barahawe imbaraga n’ubwenge nk’ibyo Daniyeli na bagenzi be bahawe. Bari kubona yuko Uwiteka yari kubaha ubwenge bwinshi. Abenshi baba baratangajwe no kubona abantu benshi bakirizwa gukora umurimo w’Imana bakijijwe n’imirimo yo kwitanga. Ibyatanzwe ari bike biturutse ku mirimo y’ubwitange bizakora umurimo ukomeye wo gukomeza umurimo w’Imana kurusha ibyatanzwe ari byinshi bidaturutse mu kwiyanga. IZI2 174.3