INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 2

123/130

IGICE CYA 42: GUKIRANUKA MU BY'UBUGOROZI BW'IBY'UMUZE MUKE

(UBUSOBANURO: Ubu butumwa bwibutsa iby'ingingo zikomeye z’iby’ubugorozi bw’iby ‘umuze muke byanditswe na Madame Ellen G. White ari mu nama iheruka yagiyemo y'Inteko Nkuru Rusange yabaye mu mwaka wa 1909. -Abanditsi.) IZI2 172.1

Mbwiwe gushyira abantu bose ubutumwa bwerekeye ku by’ubugorozi bw’iby’umuze muke, kuko benshi bamaze gusubira inyuma bakareka kumvira amategeko y’ubugorozi bw’iby’umuze muke. IZI2 172.2

Umugambi Imana ifitiye abana ni uko bakura bakagera ku rugero rushyitse rw’abagabo n’abagore muri Kristo. Kugira ngo bakore ibyo, bakwiriye gukoresha neza imbaraga yose y’ubwenge, iy’umutima, n’iy’umubiri. Ntibakwiriye gupfusha ubusa imbaraga yose y’ubwenge cyangwa iy’umubiri. IZI2 172.3

Ikibazo cy’uburyo bwo kugira ubuzima buzira umuze ni cyo cya mbere. Nitwiga icyo kibazo twubaha Imana tuzasanga yuko kwiyoroshya mu byokurya ari byiza kuruta ibindi byose ku bw’amajyambere yacu y’umubiri n’ay’umwuka. Nimutyo twige iki kibazo twihanganye. Dukeneye ubwenge no gusobanukirwa kugira ngo twigane icyo kibazo ubwenge. Amategeko Imana yahaye ibyaremwe ntakwiriye kurwanywa, ahubwo akwiriye kumvirwa. IZI2 172.4

Abamaze kwigishwa ibyerekeye ibibi bituruka ku kurya inyama, kunywa icyayi n’ikawa, no kurya ibyokurya byinshi bidatera kugira ubuzima buzira umuze, kandi bakaba bagambirira gusezeranisha Imana isezerano ibitambo, ntibazakomeza kurarikira ibyokurya bazi ko atari byiza. Imana ishaka yuko irari ryezwa, kandi ko hakorwa ibyo kwiyanga byerekeye ku bintu bitari byiza. Uyu ni umurimo uzaba ukwiriye gukorwa ubwoko bwayo butarahagarara imbere yayo bukiranutse. IZI2 172.5

Ubwoko bw’Imana bwasigaye bukwiriye kuba ubwoko bwahindutse. Kwamamaza ubutumwa gukwiriye kuboneka mu biganiro no mu kwezwa kw’imitima. Dukwiriye kwiyumvamo imbaraga y’Umwuka w’Imana muri uyu murimo. Ubu ni ubutumwa butangaje bw’ukuri; ubwakiriye wese aba yiyumvishije agaciro kabwo, kandi bukwiriye kwamamarishwa ijwi rirenga. Dukwiriye kugira kwizera k’ukuri kugumaho, kugira ngo ubwo butumwa bukuze amajyambere bufite agaciro gakomeye kugeza ku iherezo ry’igihe. IZI2 173.1

Hariho bamwe bavuga ko ari abizera bemera imigabane imwe y’ibitabo by’Ibihamya1 ko ari ubutumwa bw’Imana, bagahakana imigabane icira iteka ibyo bishimira bakunze. Bene abo bantu baciye ukubiri no kwigirira neza ubwabo no kugirira neza itorero. Igikwiriye ni uko tugendera mu mucyo tugifite umucyo. Abavuga yuko bemera iby’ubugorozi bw’iby’umuze muke, nyamara bakanyuranya n’ingeso zabyo mu migirire y’imibereho yabo ya buri munsi, bababaza imitima yabo ubwabo kandi bakagira imibereho mibi itekerezwa nabi n’ubwenge bw’abizera n’abatizera. IZI2 173.2