INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

78/79

Ntimugahumanye urusengero rw'Imana

Umurimo wa Satani w’ingenzi muri iyi minsi y’imperuka ni ukwigarurira ubwenge bw’abasore, no konona intekerezo no kubyutsa iruba; kuko azi yuko nibakora batyo ari bwo azabatera gukora ibibi, kandi ni muri ubwo buryo ubwenge bwo gukora ibyiza buzata agaciro bugahinduka ubwo gukora ibibi, maze akabasha kubategeka ibihwanye n’imigambi ye. 5 IZI1 150.2

Umutima wanjye uterwa agahinda n’abasore babyiruka muri iki gihe kibi. Mpindishwa umushyitsi n’ababyeyi babo na bo; kuko neretswe yuko, muri rusange, badasobanukirwa n’inshingano yabo yo kwigisha abana babo inzira bakwiriye kunyuramo. Bashakira inama ku migenzo n’ibigezweho, maze abana bakabiyoboka vuba, bagatwarwa na byo, bakononekara; naho ababyeyi babo, babatetesha baguye ibinya, barasinziriye ntibareba akaga bafite. Ariko abasore bakeya cyane ni bo batabasha gutwarwa n’ingeso mbi. Bemererwa kutagira imirimo y’amaboko bakora cyane bitewe no gutinya yuko bakora birenze urugero. Ababyeyi ubwabo bikorera imitwaro abana babo bari bakwiriye kwikorera. IZI1 150.3

Gukora birenze urugero ni bibi, ariko amaherezo y’ubunebwe ni yo arushijeho gutera ubwoba. Ubunebwe butera kugira ingeso mbi. Imirimo ntinaniza ngo icogoze umugabane ungana na kimwe cya gatanu cy’ibyangizwa n’akamenyero ko kutifata uko bikwiye. Niba imirimo yoroshye, yateguwe neza, inaniza abana bawe, mumenye neza babyeyi yuko hariho ikintu iruhande bakora kinaniza umubiri wabo kikazana kwiyumvamo guhora bananiwe. Mujye muha abana banyu imirimo y’amaboko, ibasha gutuma imitsi yumva n’imihore bikora. Ukunanirwa guterwa no gukora imirimo nk’iyo kuzagabanura kwifuza gukora iby’ingeso mbi. 6 IZI1 151.1

Mujye mwirinda gusoma ibitabo no kureba ibintu bitera ibitekerezo bibi. Mujye mwimenyereza ibyabazanira ubwenge n’imbaraga zo gukora ibyiza. 7 IZI1 151.2

Imana ntibasaba kugenga ibitekerezo byanyu gusa, ahubwo mukwiriye kugenga no kwifuza kwanyu n’urukundo rwanyu. Agakiza kanyu kazaturuka ku buryo mwitegeka muri ibyo bintu. Kwifuza n’urukundo ni byo bintu bifite ububasha. Iyo bikoreshejwe nabi, iyo bikoreshejwe imigambi mibi, iyo bidashyizwe ahabyo, bigira imbaraga yo kukuzanira kurimbuka, bikagusiga mu kurimbuka kubi cyane, utagifite Imana n’ibyiringiro. IZI1 151.3

Iyo ugize intekerezo z’amanjwe, ukemerera ubwenge bwawe gutekereza ibibi, imbere y’Imana uba umunyacyaha nk’aho ibyo watekereje wabishyize mu bikorwa. Igikoma mu nkokora ukwo kwifuza cyonyine ni ukubura umwanya. Kurota inzozi za ku manywa na nijoro no kwibwira ibidashoboka ni imico itera akaga cyane. Iyo umuntu yamaze kugira imico nk’iyo birakomeye cyane kuyireka ngo yerekeze ibitekerezo bye ku bintu bitunganye, bikomoka mu ijuru. Bizaba ngombwa ko uba umurinzi ukiranuka w’amaso yawe, n’amatwi, n’ubwenge bwawe bwose kugira ngo ibitekerezo by’imfabusa kandi bibi bidahumanya ubugingo bwawe. Imbaraga y’ubuntu bw’Imana ni yo yonyine ishobora kuzuza uwo murimo ukenewe cyane. 8 IZI1 151.4

Kwiga birenze urugero bilera amaraso kwiyongera ava mu bwonko, bigatera umuntu kwikanga afite ubwoba na byo bikagabanura imbaraga yo kwitegeka, kandi kenshi cyane bitera imbaraga yo kwifuza no kurarikira. Uko ni ko urugi rukingurirwa ibibi. Gukoresha nabi cyangwa kudakoresha imbaraga y’umubiri ni byo bizana kononekara cyane kuzuye mu isi. “Ubwibone, umurengwe, n’ubunebwe bwinshi; ni abanzi bakoma mu nkokora amajyambere y’abantu mu b’iki gihe nk’uko byateye i Sodomu kurimbuka. 9 IZI1 152.1

Kurarikira ibitagira agaciro bizatuma abantu benshi bahunza amaso yabo wa mucyo, kuko bafite ubwoba bw’uko bazabona ibyaha badashaka kureka. Bose bashobora kureba babishatse. Nibahitamo umwijima bakawurutisha umucyo, ibyaha byabo bizarushaho kuba bibi cyane. 10 IZI1 152.2

Mbere yo gukorwa n’isoni cyangwa kwica amategeko y’Imana, Umukristo wese akwiriye kuzirikana ko bizana urupfu. Twebwe abavuga ko turi abagorozi, tukaba tuzi agaciro gakomeye cyane k’ukuri kw’ijambo ry’Imana, ari ko kuri kweza ibyaha, dukwiriye kwivugurura tukazamuka mu ntera y’Ubukristo kuruta uko tumeze ubu. Icyaha n’abanyabyaha bo mu itorero bikwiriye guhagurukirwa ubu kugira ngo abandi batandura. Ukuri no gutungana bishaka yuko dukora umurimo neza wo kweza aho ducumbitse tugakuramo ba Akani. Abafite imyanya y’ubuyobozi ntibakwiriye kwihanganira ko umwizera aguma mu cyaha. Mujye mumwereka yuko akwiriye kuzibukira ibyaha bye cyangwa agahabwa umugayo n’itorero. 11 IZI1 152.3

Abasore bashobora kugira amahame bagenderaho kandi bakayashikamamo cyane ku buryo ibishuko bikomeye cyane bya Satani bitabasha kubakura ku Mwami wabo. Samweli yari umwana wabaye mu bimushuka bikomeye cyane. Yabonye kandi yumvise ibintu bitera umutima we agahinda. Abana ba Eli, bari bafite inshingano y’ibyera, bayoborwaga na Satani. Abo bantu batumye aho bari bari hose handura. Abagabo n’abagore bahoraga bareshywa buri munsi n’ibyaha n’ibibi, ariko Samweli we yagendaga adafite inenge. Ibishura bye, ariyo mico ye, ntibyagiraga ikizinga. Ntiyifatanyije cyangwa ngo yishimire na gato ibyaha byateraga ingaruka ziteye ubwoba muri Isirayeli yose. Samweli yakundaga Imana; yasabanishije umutima we cyane n’abo mu ijuru bituma abamarayika batumwa kuvugana nawe ibyerekeye ibyaha by’abana ba Eli, byahumanyaga Isirayeli. 12 IZI1 152.4