INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1
IGICE CYA 17: KUBONERA KW'UMUTIMA N'IMIBEREHO
Imana yaguhaye aho kuba ukwiriye kwitaho no kurinda neza nk’uko bishobotse kugira ngo uyikorere kandi ihabwe ikuzo. Imibiri mufite si iyanyu ngo mwigenge. Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera? “Ntimuzi yuko muri urusengero rw’Imana, kandi ko Umwuka w’Imana aba muri mwe? Umuntu utsemba urusengero rw’Imana, Imana izamutsemba kuko urusengero rw’Imana ari urwera kandi urwo rusengero ni mwe.” 1 IZI1 149.1
Muri iki gihe cy’ibibi, umwanzi wacu Satani azerera nk’intare yivuga, ashaka uwo aconshomera, ndabona nkwiriye kurangurura ijwi ryanjye nkaburira abantu. “Mube maso musenge, mutajya mu moshya.” (Mariko 14:38). Hariho benshi bafite ubwenge bwinshi bakabwegurira Satani kubumukoreshereza mu bibi. Ni buryo ki naburira abantu bavuga yuko bavuye mu isi kandi baretse imirimo yayo y’umwijima? Naburira iki abantu Imana yagize ibigega by’amategeko yayo, ariko bakaba bameze nk’igiti cy’umutini kibona kigaragaza neza amashami yacyo ashishe, imbere y’Ishoborabyose, ariko kandi nticyere imbuto zishimishije Imana? Benshi bo muri bo bagira ibitekerezo byanduye, ubwenge bwanduye, ibyifuzo bidatunganye, n’iruba ribi. Imana yanga imbuto zeze kuri bene icyo giti. Abamarayika baboneye kandi bera barebana izo ngeso urwango rukomeye, Satani we akazivugiriza impundu. Yemwe, icyampa ngo abagabo n’abagore bazirikane inyungu bazabona ituruka ku kwica amategeko y’Imana! Gucumura ku buryo bwose ni ugukoza Imana isoni kandi ni umuvumo ku muntu. Uko ni ko dukwiriye kuzirikana gucumura uko kwaba gusigirijwe kose, n’uwacumura uwo ari we wese. 2 IZI1 149.2
Abafite imitima iboneye ni bo bazabona Imana. Ibitekerezo bibi byose bihumanya ubugingo, bikagabanura ubwenge bwo gukora ibyiza, kandi bikerekeza ku kwirukana Umwuka Wera. Byijimisha ubwenge bw’iby’umwuka, kugira ngo abantu batabasha kureba Imana. Uwiteka ashobora kandi ababarira umunyabyaha wihana; ariko nubwo aba ababariwe, ubugingo bwe buba bugiyeho ibizinga. Kutabonera kose kw’imvugo cyangwa ukw’ibitekerezo gukwiriye guhungwa n’ubasha kugenura neza ukuri kw’iby’umwuka. 3 IZI1 149.3
Bamwe bazemera yuko kwishimira ieyaha cyo kwinezeza ari bibi, ariko kandi bazikirisha kuvuga yuko batabasha kunesha irari ryabo, Kwemera ibyo biteye ubwoba rwose ku muntu wese uvuga izina rya Kristo. “Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye.” (2 Timoteyo 2:19). Ni kuki ibyo bigaragaza intege nke? Ni uko amatwara ya kinyamaswa, kubera akamenyero, yagize imbaraga kugeza ubwo yarutishijwe ububasha bukomoka mu ijuru. Abagabo n’abagore ntibagira umurongo bagenderaho. Barapfa mu by’umwuka kuko bamaze igihe kirekire cyane bashyira imbere irari ryabo rya kamere bigatuma ububasha bwabo bwo kwitegeka busa n'ububuze. Kwifuza kubi kwa kamere yabo ni ko kwabatwaye, maze icyari gikwiriye kuba imbaraga itegeka kiba ari cyo gihinduka imbata y’irari ry’ibibi. Ubugingo buba infungwa y’ububata bubi cyane. Kunezeza umubiri byakuyeho ubushake bwo kuba intungane kandi bikoma mu nkokora gukura mu by’umwuka. 4 IZI1 150.1