INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1
IGICE CYA 13: BIBILIYA
Mu Byanditswe Byera harimo amabuye y’igiciro cyinshi ibihumbi n’ibihumbi ahishwe abaserura hejuru gusa. Ikirombe gicukurwamo ukuri ntabwo gishiramo uko kuri. Uko urushaho gushakashaka mu Byanditswe Byera ufite umutima wicisha bugufi, ni ko uzarushaho kunguka, kandi ni ko uzarushaho kumva ushaka kwatura nka Pawulo uti: “Mbega uburyo ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana bitagira akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n’inzira zayo ntizirondoreka.” Abaroma 11: 33. IZI1 119.1
Kristo n’Ijambo rye barahuje neza. Iyo abantu bamwakiriye bakakira n’Ijambo rye, afatanya na ryo kwereka abantu bose bashaka kugendera mu mucyo inzira y’ukuri, nk’uko Kristo ari mu mucyo. Iyaba ubwoko bw’Imana bwishimiraga Ijambo ryayo bukarikurikiza, twagize ijuru mu itorero hano ku isi. Abakristo bagize ishyushyu, bakagira n’inzara yo gushakashaka muri iryo jambo, bakwifuza igihe cyo kugereranya ibyanditswe no gutekereza iby’iryo jambo kuruta gusoma amagazeti ya mu gitondo, ibinyamakuru cyangwa ibitabo by’ibitekerezo. Icyifuzo cyabo kumta ibindi cyaba icyo kurya umubiri no kunywa amaraso by’Umwana w’Imana. Maze amaherezo akaba yuko imibereho yabo yashushanywa n’inyigisho n’amasezerano by’iryo jambo. Ibyo byigisho byababera nk’ibibabi by’igiti cy’ubugingo. Muri bo byababera isoko y’amazi adudubiza atanga ubugingo buhoraho. Imvura igarura intege mu bugingo y’ubuntu ishobora guhembura ubugingo, ikabatera kwibagirwa imihati n’imiruho yose. Amagambo y’Imana yabaha imbaraga n’ubutwari. 1 IZI1 119.2
Mu buryo Bibiliya yanditswemo n’ibyo yigisha, ifite ibyo umuntu wese yishimira kandi igakora ku mutima wa buri wese. Mu mpapuro zayo habonekamo amateka ya kera cyane; inyandiko z’ukuri z’imibereho y’abantu; amahame y’ubuyobozi bw’igihugu, n’ay’ingo zigenderaho, amahame ubwenge bw’umntu butarashobora kwigereranyaho. Muri Bibiliya harimo ubwenge bwose iyo buva bukagera, n’ibisigo biryoshye cyane kandi byiza kuruta ibindi byose, bigera ku mutima cyane kandi biteye ikiniga. Ibyanditswe muri Bibiliya bifite igiciro kiruta kure cyane icy’inyandiko yose y’umuntu uwo ari we wese yakwandika, kandi hagize n’utekereza kubigereranya yasanga nta cyo bitavugaho kandi agaciro kabyo ntikagira akagero ubigereranyije n’igitekerezo-shingiro byose bihuriyeho. Iyo witegereje ukurikije icyo gitekerezo, ingingo yose ifite icyo isobanura. Mu kuri kuvugwa mu buryo bworoshye cyane, harimo amahame agera mu ijuru kandi y’iteka ryose. 2 IZI1 119.3
Buri munsi ukwiriye kujya wiga ikintu gishya giturutse mu Byanditswe Byera. Ujye ubishakashakamo nk’ushakashaka ubutunzi buhishwe, kuko bifite amagambo y’ubugingo buhoraho. Usabe ngo uhabwe ubwenge n’ubumenyi bugufashe gusobanukirwa izo nyandiko zera. Uramutse ugenje utyo wabonera ubwiza bushya mu Ijambo ry’Imana. Wakwiyumvamo ko wahawe umucyo mushya w’agaciro kenshi ku byerekeye ibyigisho by’ukuri, kandi Ibyanditswe byera byahora bibona agaciro gashya mu kugereranya kwawe. 3 IZI1 120.1
Ukuri kwa Bibiliya nikwakirwa, kuzashyira hejuru ubwenge bw’abantu buve mu by’isi byandavuye. Iyaba Ijambo ry’Imana ryishimirwaga nk’uko bikwiriye, abasore n’abasaza babashije kugira ubwiza bwo mu mutima, n’imbaraga yo mu mico byababashisha kurwanya no gutsinda ibishuko. 4 IZI1 120.2