INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1
Aniasezerano yo gukorera isi
Bamwe ntibazi ubwenge bwo gucunga neza ibyo mu isi. Babuze ibyangombwa maze Satani akabafatiraho. Iyo bimeze bityo. Bene abo ntibakwiriye gukomeza kutamenya imirimo yabo. Bakwiriye kwicisha bugufi bihagije ku buryo bagisha inama abo bafatanyije kwizera kandi biringira mbere y’uko bagira icyo bakora. Neretswe uyu murongo: “Mwakirane ibibaremerera.” (Abagalatiya 6:2). Bamwe ntibicisha bugufi bihagije ngo bareke abazi ubwenge abe ari bo babagira inama kugeza ubwo basanga bikurikiriye izabo nama bityo bakaba bamaze kwishyira mu kaga; hanyuma bakaza kubona akamaro ko kugisha inama abo bafatanyije kwizera. Mbega ngo uraba umutwaro uruta uwa mbere! Abizera ntibakwiriye kujya mu by’imanza niba hari ukuntu babyirinda; kuko iyo bibaye bityo baha umwanzi uburyo bwo kubaboha no kubatesha umutwe. Byaba byiza kumvikana nubwo habaho igihombo runaka. IZI1 118.1
Nabonye yuko Imana ibabazwa n’ubwoko bwayo igihe bahindutse abishingira abapagani. Neretswe iyi mirongo: Imigani 22:26. “Ntukabe mu bishingirisha gukorana mu biganza, cyangwa abishingira abanyamyenda.” Imigani 11:15 : “Uwishingira uwo atazi bizamubabaza; ariko uwanga kwishingira aba amahoro.” Mbega ibisonga bihemuka! Barahirira iby’undi, ibya Se wo mu ijuru, maze Satani agahagarara yiteguye gufasha abana be kubibambura. Abubahiriza Isabato ntibakwiriye kugira aho bahurira n’ubwoko bw’Imana bwiringira cyane amagambo y’abo batazi, maze bakabasaba ko babagira inama kandi bidakwiriye. Umwanzi abagira abakozi be, maze akabatera kwiheba, akabakura mu bwoko bw’Imana. 7 IZI1 118.2