INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

46/79

IGICE CYA 12: KUBA MU ISI NTUBE UW'ISI

Neretswe akaga kacu ko kuba nk’ab’isi kuruta kuba uko ishusho ya Kristo iri. Ubu turi ku nkengero z’isi itazashira, ariko umugambi w’umwanzi w’abantu ni ukudutera gutekereza ko iherezo ry’igihe riri kure. Satani azashotora mu buryo bwose abavuga ko ari ubwoko bw’Imana bukurikiza amategeko y’Imana kandi bakaba bategereje kugaruka k’Umukiza wacu mu bicu byo mu ijuru afite imbaraga n’ubwiza bwinshi. Azatera abantu benshi ashobora gushuka bose kwibwira ko wa munsi w’imperuka utazabaho maze bahinduke nk’ab’isi mu mitima yabo, bigane ingeso zabo. IZI1 115.1

Nagize ubwoba cyane ubwo nabonaga umwuka w’isi utegeka imitima n’ubwenge bwa benshi bavuga ko bagendera mu kuri. Bagira kwikunda no kwinezeza. ariko kubaha Imana by’ukuri no gukiranuka gushyitse ntibibarangwaho. 1 IZI1 115.2