INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

45/79

Kwemera ko turi aba Kristo cyangwa kumwihakana

Mu mubano tugirana n’abandi, mu miryango, cyangwa aho twashyirwa hose muri ubu bugingo, nubwo bwaba bushize cyangwa burambye, hari uburyo bwinshi dushobora kwemera Umwami wacu cyangwa tukamwihakana. Tubasha kumwihakana mu magambo yacu tukamwihakanisha kuvuga abandi ibibi, n’ibiganiro by’ubupfapfa, gusetsa no gushyenga, amagambo y’amahomvu cyangwa mabi, cyangwa kubeshya, tukavuga ibinyuranye n’ukuri. Mu magambo tuvuga tubasha kwatura yuko Kristo ataturimo. Tubasha kumwihakanisha imico n’ingeso zacu tubikoresheje gukunda kugubwa neza, no guhunga imirimo, n’imitwaro yo mu bugingo ikwiriye kwikorerwa n’abandi niba tutayikoreye kandi tubikoreshe gukunda umunezero w’icyaha. Dushobora kandi kwihakanisha Kristo kwibona ku myambaro no kwishushanya n’ab’isi, cyangwa tukamwihakanisha ingeso z’ubupfura buke. Dushobora kumwihakanisha gukunda inugambi yacu no gushaka kugira inarijye no kwitsindishiriza. Dushobora kandi kumwihakanisha kwemerera ibitekerezo byacu kwibanda ku rukumbuzi ruturuka ku bo dukunda no ku byo twita ibidukomereye n’ibigeragezo. IZI1 114.1

Nta muntu ubasha kwemera Kristo by’ukuri imbere y’ab’isi keretse ubwenge n’umutima bya Kristo bimubayemo. Ntibishoboka ko dutanga icyo tudafite. Ibiganiro n’ingeso bikwiriye kuba iby’ukuri bikagaragaza ubuntu n’ukuri biri mu muntu. Niba umutima wejejwe, ukaganduka, kandi ukicisha bugufi, imbuto zizagaragarira inyuma. Kandi guhamya Kristo bizaba bigize umumaro cyane. 10 IZI1 114.2