INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

40/79

IGICE CYA 11: ABAKRISTO BAKWIRIYE KUBA INTUMWA Z'IMANA

Ni umugambi w’Imana, ikoresheje abantu bayo, kugaragaza amatwara y’ubwami bwayo. Kugira ngo izo ngeso bazigaragarize mu mibereho no mu mico, yifuza kubatandukanya n’ingeso n’imico n’imigenzereze y’ab’isi. Ishaka kubiyegereza, kugira ngo ibamenyeshe ibyo ishaka. IZI1 109.1

Umugambi Imana ishaka kuzuriza mu bwoko bwayo bwo muri iki gihe uhwanye n’uwo yifuje kuzuriza mu Bisirayeli igihe yabavanaga mu Misiri IZI1 109.2

Ab’isi bashobora kubona ingeso z’Imana bitegereje ineza, imbabazi, umurava, n’urukundo byayo bigaragarira mu itorero. Bityo amategeko y’Imana nagaragarira mu mibereho, n’ab’isi bazamenya ko abakunda Imana. Bakayubaha, kandi bakayikorera baruta abandi bantu abo ari bo bose. IZI1 109.3

Ijisho ry’Imana riri ku muntu wese wo mu bwoko bwayo; ifitiye umuntu wese imigambi. Umugambi wayo ni uko abakora ibihwanye n’amategeko yayo yera baba abantu baciye ukubiri n’abandi. Amagambo yanditswe na Mose ayobowe n’Umwuka arabwirwa ubwoko bw’Imana bwo muri iki gihe nk’uko yabwirwaga Abisirayeli ba kera: “Kuko uri ubwoko bwerejwe Uwiteka Imana yawe, kandi Uwiteka Imana yawe ikagutoranyiriza mu mahanga yose yo mu isi kuba ubwoko yironkeye.” Gutegeka kwa Kabiri 7:6. 1 IZI1 109.4