INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

39/79

Imana ubwayo yishimira abana bayo

Ibyanditswe byerekana neza isano y’Imana na Kristo, kandi bitera umuntu kureba neza uko Imana iri n’uko Kristo ari. IZI1 107.4

Imana ni Se wa Kristo; Kristo ni Umwana w’Imana. Kristo yahawe icyubahiro gikomeye. Yareshyeshyejwe na Se. Inama zose z’Imana Umwana wayo arazimenya. Ubwo bumwe bwasobanuwe kandi muri Yohana igice cya cumi na birindwi, mu isengesho rya Yesu asabira abigishwa be. IZI1 107.5

“Sinsabira aba bonyine, ahubwo ndasabira n’abazanyizezwa n’ijambo ryabo, ngo bose babe umwe nk’uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe, ngo nabo babe umwe muri twe, ngo ab’isi bizere ko ari wowe wantumye. Nanjye mbahaye ubwiza wampaye, ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe. Jyewe mbe muri bo, nawe ube muri jye, ngo babe umwe rwose, ngo ab’isi bamenye ko ari wowe wantumye, ukabakunda nk’uko wankunze.” (Yohana 17:20-23). IZI1 108.1

Mbega amagambo y’agatangaza! Ubumwe buri hagati ya Kristo n’abigishwa be butagize uwo buhungabanya. Ni bamwe mu mugambi, mu bwenge, mu mico, ariko si bamwe muri kamere ya kimuntu. Uko ni ko Imana na Kristo ari bamwe. IZI1 108.2

Imana yacu ni yo itegeka ijuru n’isi, kandi izi icyo dukena. Tubona intera ntoya gusa iri imbere yacu; “. . .ahubwo byose bitwikuruwe nk’ibyambaye ubusa mu maso y’Izatubaza ibyo twakoze.” (Abaheburayo 4:13). Yahawe intebe y’ubwami yicara hejuru y'ibirushya byose; ibintu byose bigaragarira neza ijisho ryayo iri mu ijuru; kandi kubwo icyubahiro cyayo n’amahoro y’iteka itegeka ibyo ireba ko ari byo birusha byose kuba byiza. IZI1 108.3

Ndetse n’igishwi ntikigwa hasi Data wa twese atabizi. Urwango Satani yanga Imana rumutera ndetse kwishimira kurimburwa kw’ibyaremwe bitavuga. Kurinda kw’Imana konyine ni ko gutuma inyoni zirindirwa kutunezeza mu ndirimbo zazo z’umunezero. Ariko ntiyibagirwa ndetse n’ibishwi. “Nuko ntimutinye: Kuko muruta ibishwi byinshi.” (Matayo 10:31). IZI1 108.4