INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1

21/79

Daniyeli - Icyitegererezo cy ‘ubugingo bwejejwe

Imibereho ya Daniyeli ni icyitegererezo gitangwa n’Umwuka w’Imana cyerekana uko ubugingo bwejejwe bumeze. Ni icyigisho kuri bose, cyane cyane ku basore. Kwemera rwose gukora icyo Imana ishaka bigirira umubiri n’ubwenge umumaro. Kugira ngo umuntu agere ku rugero rwo hejuru cyane rwo gukora ibyiza n’ubuhanga, ni ngombwa ko ashakashaka ubwenge n’imbaraga bituruka ku Mana kandi akagira kwirinda gukomeye mu ngeso zose z’imibereho ye. 8 IZI1 73.1

Uko Daniyeli yarushagaho kuba inyangamugayo mu ngeso, ni ko abanzi be barushagaho kumwanga. Barakajwe n’uko batabashije kugira icyo babona mu ngeso ze cyangwa mu mirimo ye ngo babone aho bahera bamurega. “Abo bagabo baravugana bati: “Nta mpamvu tuzabona kuri Daniyeli, keretse nituyibona mu magambo y’amategeko y’Imana ye.” Daniyeli 6:5. IZI1 73.2

Mbega icyigisho cyo kwigisha Abakristo bose kiri hano! Barebuzaga Daniyeli bamufitiye ishyari uko bukeye n’uko bwije. Kumugenzura kwabo kwakazwaga n’urwango; ariko nta jambo cyangwa igikorwa mu mibereho ye bidakwiriye babashije kugaragaza. Nyamara nta cyo yirase cy’uko yari intugane, ahubwo yarushagaho gukora neza cyane; yagize imibereho yo gukiranuka no kwitanga. IZI1 73.3

Itegeko riva ku mwami. Daniyeli amenya umugambi w’abanzi be wo kumwica. Ariko nta kantu na kamwe yahinduye mu ngeso ze. Yakomeje gukora imirimo ye nk’uko yamenyereye afite amahoro, maze igihe cye cyo gusenga ajya mu cyumba cye, atura Imana yo mu ijuru amasengesho ye akinguye idirishya ryerekeye i Yerusalemu. Yakoresheje ibikorwa bye gutangaza adafite ubwoba yuko nta mutegetsi wo mu isi ushobora kumutandukanya n’Imana ye ngo amubwire uwo akwiriye gusenga n’uwo adakwiriye gusenga. Mbega imfura ishikamye! Ahagaze imbere y’ab’isi muri iki gihe ari icyitegererezo gikwiriye ishimwe cy’ubushizi bw’amanga no gukiranuka bya Gikristo. Yiyeguriye Imana n’umutima we wose, nubwo yari azi yuko urupfu ari cyo gihano cyo kwitanga kwe. IZI1 73.4

“Nuko umwami arategeka, bajya kuzana Daniyeli, bamuju- IZI1 74.1

gunya mu rwobo rw’intare. Ariko umwami yari yamubwiye ati: ‘Imana yawe ukorera iteka iragukiza.”‘ Umurongo wa 16. IZI1 74.2

Kare mu museso umwami yihutira kujya ku rwobo rw’intare, maze atera hejuru at: “Yewe Daniyeli, mugaragu w’Imana ihoraho, mbese Imana yawe ukorera iteka yabashije kugukiza intare?” (Umurongo wa 20). Maze ijwi ry’umuhanuzi ryumvikana asubiza ati: “Nyagasani, Uhoraho, Imana yanjye yohereje marayika wayo, abumba iminwa y’intare, ntacyo zantwaye, kuko nabonetse imbere yayo ndafite icyaha, kandi nawe, nyagasani, nta cyo nagucumuyeho.” IZI1 74.3

“Umwami aherako anezerwa cyane, ategeka ko bakura Daniyeli mu rwobo. Nuko bamukuramo basanga nta cyo yabaye, kuko yari yiringiye Imana ye.” (Imirongo 22,23). Uko ni ko umugaragu w’Imana yarokowe. Kandi umutego abanzi be bari bamuteze ngo arimbuke ni bo warimbuye ubwabo. Umwami yategetse ko bajugunywa mu rwobo maze muri ako kanya izo nyamaswa z’inkazi zirabatanyagura. IZI1 74.4

Ubwo igihe cy’ububata bw’imyaka mirongo irindwi cyari kigiye gushira, ubwenge bwa Daniyeli bwashishikariye cyane ubuhanuzi bwa Yeremiya. IZI1 74.5

Daniyeli ntavuga ibyo gutungana kwe imbere y’Uwiteka. Uwo muhanuzi wari ukomeye, mu kigwi cyo kuvuga ko ari imbonera, kandi atunganye, yicishije bugufi abana n’abandi Bisirayeli bashayishije mu byaha. Ubwenge Imana yari yaramuhaye muri icyo gihe bwari akarenga cyane kuruta ubwenge bw’abakomeye bo mu isi, nk’uko umucyo w’izuba umurika mu isanzure ku manywa y’ihangu uruta kure cyane uw’inyenyeri ntoya hanyuma y’izindi. Ariko nimuzirikane amasengesho yavaga mu kanwa k’uwo mugabo ukuntu yashimwaga n’abo mu ijuru cyane. Yarisabiye kandi asabira ubwoko bwe yicishije bugufi cyane, abogoza amarira kandi kandi yashengutse mu mutima. Yugururiye Imana umutima we, yatura ibicumuro bye kandi yemera ko Uwiteka akomeye kandi afite icyubahiro. IZI1 74.6

Igihe Daniyeli yasengaga, marayika Gaburiyeli yaje n’ingoga avuye mu ijuru, amubwira yuko gusenga kwe kumviswe kandi kwasubijwe. Uwo marayika ukomeye yategetswe kumwungura ubwenge no kumenya kugira ngo amuhishurire ibanga ry’ibizaba mu bihe bizaza. Bityo mu gihe yashakanaga umwete kumenya no gusobanukirwa ukuri, Daniyeli yahawe kuvugana n’intumwa yo mu ijuru. IZI1 75.1

Igihe gusenga kwa Daniyeli kwasubizwaga, ntiyahawe umucyo n’ukuri we n’ubwoko bwe bari bakeneye gusa, ahubwo yeretswe ibikomeye bizaba mu gihe kizaza, ndetse bigeza no mu gihe cyo kuza k’Umucunguzi w’abari mu isi. Abavuga yuko bejejwe, ariko ntibagire umwete wo gushakashaka mu Byanditswe Byera cyangwa ngo binginge Imana mu masengesho basaba kurushaho gusobanukirwa n’ukuri kwa Bibiliya, ntibazi kwezwa k’ukuri uko ariko. IZI1 75.2

Daniyeli yavuganye n’Imana. Yugururiwe ijuru. Ariko icyubahiro gikomeye yahawe cyari ingaruka yo kwicisha bugufi no gushakashakana Imana umwete. Abizera ijambo ry’Imana bose babikuye ku mutima, bazagira inzara n’inyota byo kumenya ibyo ishaka. Imana ni yo ukuri guturukaho. Itanga umucyo ku bidasobanutse kandi igaha abantu gusobanukirwa n’ukuri yahishuye. IZI1 75.3

Iby’ukuri bikomeye byahishuwe n’Umucunguzi w’abari mu isi ni iby’abashakashaka ukuri nk’abashakashaka ubutunzi bwahishwe. Daniyeli yari umusaza. Yabaye mu binezeza by’urugo rw’umwami w’umupagani, ashinzwe n’imirimo iruhije y’igihugu cy’igihangange. Ariko ibyo byose yabiteye umugongo kugira ngo ababarize umutima we imbere y’Imana, no gushaka kumenya imigambi y’Isumbabyose. Amasengesho ye asubijwe, umucyo uvuye mu ijuru wahawe abazaba bariho mu minsi y’imperuka. None se, dukwiriye gushakana Imana umwete ki kugira ngo Imana ikingurire ubwenge bwacu gusobanukirwa n’iby’ukuri bituzaho bivuye mu ijuru? IZI1 75.4

Daniyeli yari umugaragu witanze w’Isumba byose. Kurama kwe kwari kuzuyemo imirimo y’ingeso nziza yakoreye Shebuja. Gutungana kwe n’amatwara ye yarangwaga no guhora ari inyangamugayo bigereranywa n’uko yicishaga bugufi mu mutima kandi agahorana umutima ushenjaguritse imbere y’Imana. Twongere tuvuge tuti: Imibereho ya Daniyeli ni urugero rwatanzwe n’Imana rwerekana kwezwa nyakuri. 9 IZI1 76.1