INAMA ZIGIRWA ITORERO - IGITABO CYA 1
Ibihamya nyakuri byo kwezwa
Umukiza wacu yari umucyo w’isi, ariko abo mu isi ntibamumenye. Yahoraga akora imirimo y’imbabazi, akaba urumuri mu nzira y’abantu bose; nyamara ntiyasabye ababanye na we ngo bitegereze ubutungane bwe, kwiyanga kwe, n’ineza ye. Abayuda ntibanyuzwe n’imibereho nk’iyo. Idini ye bayirebaga ko nta cyo imaze, kuko itari ihuje n’urugero rwabo rwo kubaha Imana. Bavuze yuko Kristo atari umunyadini mu mutima no mu ngeso; kuko idini yabo yari iyo kurebwa gusa, no gusengera ku karubanda, no gukorera imirimo y’urukundo kumenywa. IZI1 71.4
Imbuto nziza yo kwezwa iruta izindi zose ni impano yo kwicisha bugufi. Iyo iyo mpano iba mu muntu, ingeso ze zihindurwa nayo. Ahora yiyambaza Imana kandi ibyo akora biba iby’ubushake bwayo, IZI1 72.1
Kwiyanga, kwitanga, ineza, ubugwaneza, urukundo, kwihangana, ubutwari, n’ibyiringiro bya Gikristo ni zo mbuto zera buri munsi ku basabanye n’Imana by’ukuri. Imirimo yabo ibasha kutamenyekana mu isi, ariko bo bahora bagundagurana n’ibibi, kandi batsinda ibishuko n’ikibi mu buryo budasubirwaho. Amasezerano akomeye aravugururwa kandi agakomezwa n’imbaraga umuntu abonera mu masengesho y’ukuri no kudahuga. Umunyadini w’umunyamurava ntamenya inkeke z’abo bantu bakora bucece; ariko ijisho ry’ureba ibihishwe byo mu mutima rimenya kandi rishima buri muhati wose ugirwa mu kwicisha bugufi. Kugira ngo umuntu amenye imico irangwa no kwizera n’urukundo bigereranywa n’izahabu nyakuri hagomba igihe cy’igerageza. Igihe amakuba no kwiheba bije mu itorero, ni ho umwete ushikamye n’urukundo rushyushye by’abayoboke b’abanyakuri ba Kristo bikura. IZI1 72.2
Abamenyana n’umunyadini w’ukuri bose bamubonaho ubwiza kandi bakamwumvaho impumuro y’imibereho ye ya Gikristo kandi we atabizi, kuko ibyo ari byo biranga ingeso ze n’ibyo ararikiye. Asaba guhabwa umucyo w’Imana, kandi agakunda kugendera muri uwo mucyo. Gukora ibyo Se wo mu ijuru ashaka ni byo bimubera ibyokurya n’ibyokunywa. Ubugingo bwe buhishanwa na Kristo mu Mana; ariko ntiyirata ibyo, cyangwa ngo agaragare nkaho abizi. Imana imwenyurira abicisha bugufi n’aboroheje mu mutima bagera ikirenge mu cya Kristo batamukuyeho amaso. Abamarayika barabishimira kandi bakunda kugendana na bo. Bishoboka ko batakwitabwaho n’abigaragaza mu bikorwa bikomeye bageraho kandi bishimira kumenyekanisha imirimo yabo myiza, ariko abamarayika bo mu ijuru baca bugufi bakabakingira babafitiye urukundo maze bakaba nk’urusika rw’umuriro rubazengurutse. 7. IZI1 72.3