Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

87/114

Impano Yo Gushvikirana N’Abandi

Binyujijwe muri Kristo, Imana yahaye umuntu imbaraga yo gushyikirana n’abandi, imbaraga itamukundira kugira imibereho yo kwihugiraho. Buri muntu wese muri twe agiye agira icyamuhuza na bagenzi be. Ni umugambi w’Imana kugira ngo umuntu wese yiyumvemo ko ari ngombwa kunganira abandi. IyK 164.3

Umuntu wese afite abaturanyi; abo baturanyi bashobora kuba barangwa n’imbaraga yo kwizera, ibyiringiro n’urukundo; ubundi bashobora kuba baremerewe no kubura umunezero, kwikunda ndetse n’icyaha. Umuntu wese duhura abasha kuba afite uko ameze, yaba abizi cyangwa se atabizi. Amagambo tuvuga, ibyo dukora, imyambaro yacu, n’inyifato yacu bifite icyo byakora ku bantu. Akantu kose dukora ni imbuto yifitiye umusaruro. Igihe dufasha abandi kugira icyiza bageraho, nabo bagenzereza batyo abandi, bibyo abantu ibihumbi bakabiboneramo umugisha. Ujugunya ibuye mu kiyaga, amazi akitera hejuru, uruziga rwayo rukagumya gukura kugeza ubwo rugera ku nkombe. Nguko uko gushyikirana n’abandi bimeze. Hirya y’ibyo tuzi, gushyikirana n’abandi bishobora kubwira abandi ibyabahesha umugisha cyangwa se ibyabateza umuvumo. IyK 164.4

Imico ni imbaraga. Imibereho yo kubaha Imana kandi itarangwamo kwikunda,ni umuhamya ucecetse wemeza abantu nta wumuhinyuza. Uko kwemeza abantu kungana ni ko n’ibyiza bigendana na ko bingana. IyK 165.1

Abavuga ko bakorera Imana baramutse berekanye ko bakunda koko na bagenzi babo nk’uko bikunda, itorero ryagira imbaraga yabasha kunyeganyeza isi. IyK 165.2

Nta cyagira umushyikirano ngo gihwanyc n’imbaraga y’umubi. Gutuma abantu barimbuka ni ikintu giteye ubwoba; nyamara bibaho. Benshi bavuga ko bateraniriza hamwe na Kristo barasandaza. Ku bwo kunegurana, gukekera abantu ikibi, ishyari, no kutanezerwa, bitera benshi kuba ibikoresho bya Satani. Umwanzi asohoreza imigambi ye muri bo. Kutiringira no gukiranirwa bifata abajyaga kwemera Kristo. Icyo gihe iyo abakorera satani bigereranije nabo, barishuka bakavuga ko babarusha gukiranuka. Ntibabona ko ari bo babagushije kubera umushyikirano bagiranye. IyK 165.3

Ku bw’ubuntu bw’Imana, dushobora gukoresha uwo mwuka wo gushyikirana n’abandi mu buryo bw’ukuri. Nta na rimwe dukwiriye gutangira umunsi tutaragije Data wo mu ijuru inzira zacu. Igihe turi mu kaga ko kwemeza abo dushyikirana ibitari ukuri mu buryo tutazi, abamarayika batuba iruhande bakaduha gukora ibikwiriye, kandi bakaduhitiramo ibyo tuvuga n’ibyo dukora. Bityo umushyikirano wacu wo kwemeza abandi wabasha guhinduka imbaraga itikakaza, ariko ishoboye kurehereza abandi kuri Kristo. IyK 165.4