Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

86/114

Impano Yo Kuvuga Neza

Mu mpano zose duhabwa n’Imana, nta yahesha abantu umugisha kurusha impano yo kuvuga neza. Kuvuga ni byo dukoresha twemeza abantu, dusenga, duhimbaza Imana ndetse tubwira n’abandi iby’urukundo rw’Umucunguzi. IyK 162.1

Gukoresha ijwi neza birasuzugurwa cyane ndetse n’abantu b’abanyabwenge barabikerensa. Benshi iyo basoma cyangwa iyo bavuga ntibyumvikana. Bamwe bafite ururimi ruremereye bakavuga ibitumvikana; abandi bafite amajwi atyaye, y’amakaraza ababaza amatwi y’abayumva. Amasomo yo muri Bibiliya, indirimbo, raporo n’izindi nyandiko zisomerwa mu ruhame, rimwe na rimwe iyo zisomwe nabi byangiza agaciro n’imbaraga bisanganywe. IyK 162.2

Iryo futi rikwiriye gukosorwa. Dore uko bivugwa ku Balewi basomeraga abantu Ibyanditswe mu gihe cya Ezira: “Basoma mu gitabo amategeko y’Imana gusoma kumvikana, bagasobanura kugira ngo abantu bamenye ibyasomwaga.” Nehemiya 8:8. Abantu bose bakwiriye kuvuga badacagagura amagambo, ahubwo bakavuga amagambo yumvikana, n’ijwi ryiza, mu buryo bwumvikana kandi bushimishije. Tugenje dutyo tubasha kongera bikomeye ibikorwa by’ingirakamaro bikwiranye n’abakozi ba Kristo. IyK 162.3

Buri Mukristo wese agomba kuvuga ijambo ry’Imana mu buryo bwareshya abaryumva. Umuyoboro wa kimuntu Imana ikoresha ntukwiriye kuba ikintu cy’icyaduka, cyangwa ngo usuzugurwe cyangwa ngo uteshe agaciro imigezi yo mu ijuru inyuzwa mu muntu igatemba igana ku isi. Kubera imbaraga dukomora kuri Kristo, dushobora kumenyereza urugingo rwose gukora umurimo utunganye. IyK 162.4

Iryo hame ni ukuri cyane ku Mushumba no ku mwigisha wese ugeza ku bantu ubutumwa bufitanye isano n’inyungu z’ibihe byose. Kuri bamwe, igituma ubutumwa bwemerwa cyangwa bukangwa ni uburyo butanzwemo. Mureke ijambo ry’Imana rivugwe buhoro, mu buryo bwumvikana kandi butunganye, kandi urivuga, arivuge akomeje. IyK 163.1

Imuhira tugomba kuvugana ijwi rinejeje, dukoresha imvugo nziza kandi itunganye, ndetse n’amagambo arangwa n’ubugwaneza n’urugwiro. Amagambo y’ubugwaneza ni nk’ikime n’ibitonyanga bifutse bigwa ku mutima. Ibyanditswe bivuga ko amagambo Kristo yavugaga yari yuzuye ubuntu kugirango “amenye kuvuga amagambo yo gukomeza urushye. ” Mureke “ijambo ryanyu rifatanye iteka n’ubuntu bw’Imana.” Yesaya 45 :2 ; 50,4 ; Abakolosayi 4 :6. IyK 163.2

Benshi iyo bashaka gukosora abandi, bakoresha amagambo atyaye, akaze; mbese amagambo atagenewe kumora umutima ukomeretse. Ibihe byinshi ugasanga bitera abaguye mu mafuti gukora imyivumbagatanyo y’ubugome. Ibihe byose, amagambo yo gukosora akwiriye kuvuganwa urukundo. Ubwo ni bwo amagambo yacu yagorora abandi aho kubarakaza. Mwuka Muziranenge ni we utanga imbaraga. IyK 163.3

Umuntu ukurikira Kristo ntiyavuga amagambo mabi, ntiyarakaza abandi, kandi ntiyatanga inama mbi. “Ijambo ryose riteye isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu. ” Abefeso 4 : 29. “Ijambo riteye isoni” ni ukuvuga ijambo ryose ricishije ukubiri n’amahame atunganye. Birimo n’amarenga mabi no gushyoma k’umubi. Umuntu atirinze bene ibyo, byamuganisha ku cyaha. IyK 163.4

Igihe turi kumwe n’abantu baganira iby’ubupfapfa, ni umurimo wacu guhindura icyo kiganiro bishobotse. Tugomba kwinjizamo bucece ikintu twafatiraho ikiganiro cyasimbura icyo. Abana bagomba kwigishwa bakiri bato kuvuga amagambo y’ubugwaneza, y’ukuri kandi aboneye. Ababyeyi ubwabo bajye bigira mu ishuri rya Kristo buri munsi. Hanyuma bigishe abana babo bakoresheje amahame yo kwigisha no kubabera urugero. Igihe turi abayoboke ba Kristo koko, tugomba gukora icyatuma amagambo tuvuga yunganira abandi. Tugomba kuvuga iby’ubugiraneza bw’Imana, n’urukundo rutagira akagero rw’Umukiza wacu. Amahirwe y’ukuri, imigambi itarangwamo kwihugiraho n’imibereho itunganye, bizerera imbuto mu byo tuvuga maze bigaragaze ubutunzi bwo mu mutima. Kristo nagaragarizwa mu byo tuvuga, bizatuma haboneka imbaraga yo kumukiriza imitima. IyK 163.5

Aho Kristo yabaga ari hose, mu isinagogi, ava ku misozi ajya mu bwato, mu birori kwa Simoni, no ku meza y’umusoresha, yavugaga ibintu by’ingenzi byo kunganira abantu. IyK 164.1

Uko ni ko natwe tugomba kumera. Dukurikije Kristo mu gukora ibyiza, abantu batubwira ibibari ku mutima nk’uko babimubwiraga. Kubera urukundo rw’Imana, twabasha kuvuga iby’»Umwiza bihebuje». Indirimbo ya Salomo 5:16. Uwo ni wo murimo w’ingenzi wadushoboza gukoresha impano yo kuvuga neza. IyK 164.2