Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

33/114

Ukuri Kwimbitse Ntikuramenyekana

Ubusobanuro bw’ubutunzi bw’Abayuda ntiburamenyekana neza. Ubutumwa bwiza ni urufunguzo rufungura ayo mayobera. Twifitiye amahirwe yo kumenya Imana. IyK 59.2

Abamarayika bashimishwa no gukorana n’abantu bafite imitima yo gushaka ijambo ry’Imana, banayisaba kugira ngo ibahishurire ubwenge bwo kumenya ubwiru bwayo. IyK 59.3

Uko turushaho gusatira iherezo ry’amateka y’isi, ni ko tugomba kwihatira kwiga ubuhanuzi. Igitabo giheruka cyo mu Isezerano Rishya cyuzuye ukuri. Bamwe bashaka urwitwazo rwo kwirengagiza kwiga Ibyahishuwe. Ariko tumenye ko Kristo yavuze ati “Hahirwa usoma amagambo y’ubu buhanuzi, hahirwa n’abayumva, bakitondera ibyanditswe muri bwo. ” Ibyahishuwe 1:3. “Ubu ni bwo bugingo buhoraho ko bakumenya, ko ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yesu Kristo. ” Yohana 17:3. IyK 59.4

Igihe Imana yaduhaga ijambo ryayo, yaduhaye ukuri kose guhagije kubw’agakiza kacu. Abantu ibihumbi bavomye muri ayo mariba y’ubugingo, ariko ntibigeze bayakamya. Hari n’abandi ibihumbi bakeneye kumenya ubwiru bw’agakiza k’Imana. Imana yiteguye guha umucyo abafite ubwuzu bwo gushaka kuvumbura ukuri. Buri bushakashatsi buzajya bugira icyo bugeraho gishimishije. Kwigira umuntu kwa Kristo, igitambo cye n’umurimo we w’ubuhuza, birahagije guha ubwonko umurimo w’ubushakashatsi mu gihe cyose gishoboka. IyK 59.5

Iteka ryose tuzahora twiga ibifitanye isano n’ibyo tugomba kwimenyereza muri iki gihe. Abacunguwe bazasobanukirwa n’ukuri abigishwa ba Kristo batashoboye kumenya. Ibihe byose abubaha Imana bazahora batanga ibintu bishya n’ibya kera bituruka mu bubiko bwabo. IyK 60.1