Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)
Ibanga Ry’Umurimo Ukomeye
Muri Kristo harimo umutsima w’ubugingo dukeneye twese. Niduhorana Kristo mu mibereho yacu tuzahora turi bazima mu mibereho yacu ya Gikristo. Amasengesho yacu tuzajya tuyatura Imana nk’abaganira n’inshuti yacu. Uko Yesu azarushaho gusabana natwe ni ko n’imitima yacu izarushaho kumwishimira. IyK 57.4
Idini rya Kristo rizerekana imbaraga ikomeye, n’amahame mazima afite imbaraga mu by’iyobokamana. Rizagaragaza imbaraga nk’iya gisore. Umutima wakira ijambo ry’Imana si nk’iriba rikama, ahubwo ni nk’umugezi uva mu musozi ufite amasoko adakama, maze amazi yawo afutse akamara inyota abafite imitima iremerewe. IyK 57.5
Ibyo bizahesha ubushobozi umwigisha w’ukuri wese kugira ngo abe intumwa ya Kristo itagira amakemwa. Ugendera mu nyigisho za Kristo wese azasabana na we mu buryo bwose no mu masengesho. Umushumba ubwiriza ubutumwa bwiza ntahora ku kibwirizwa kimwe gusa. IyK 58.1
Yesu yaravuze ati: “Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye, aba afite ubugingo buhoraho... Amagambo mbabwiye ni yo mwuka kandi ni bwo bugingo.” Yohana 6:54;63. IyK 58.2
Niturya umubiri wa Kristo tukanywa n’amaraso ye, mu murimo wo kubwiriza ubutumwa hazagaragaramo imbuto y’ubugingo buhoraho. Nta wazongera gutera iyahararutswe, cyangwa se ngo abwirize ikibwirizwa kitanogeye amatwi n’imitima. Ukuri kwa kera ntikuzabura kuvugwa, ariko kuzagaragarizwa mu mucyo mushya. Ukuri kuzasobanuka neza, kandi mu buryo bwahuranije. Abavugabutumwa bose bagomba gukenera imbaraga ya Mwuka Muziranenge kugira ngo bagire imbaraga n’imibereho mishya. Umuriro w’urukundo rw’Imana uzaka muri bo. IyK 58.3
Igitekerezo cya nyir’urugo twabonye cyerekana uko umwigisha w’abana n’urubyiruko agomba kwifata. Niba umwigisha agendana n’Imana mu masengesho, Umwuka wa Kristo azamukoresha maze abashe gufasha ibitekerezo by’abo yigisha. Urubyiruko azarucengezamo ibyiringiro, ubutwari n’ipica ry’ukuri kwa Bibiliya. IyK 58.4
Umwigisha umeze atyo arangwa n’amahoro n’umunezero, kandi ameze nk’uruzi rutemba rugahesha imigisha abatuye aho runyura hose. Abigishwa ntibazarambirwa kwiga Bibiliya ahubwo bazarushaho kuyikunda. Izamera nk’umutsima w’ubugingo , kandi ntizasaza. Ibintu bishya byo muri yo bunguka bizarehereza urubyiruko ku gushaka Imana, nk’uko izuba rimurikira isi rikayiha umucyo n’ubushyuhe, ariko ntirigire ubwo rishiraho. Umucyo mushya w’igiciro cyinshi urushaho guhishurwa uko ijwi ry’Imana rirushaho kuvugana n’umutima. IyK 58.5
Mwuka Muziranenge akunda guhishurira urubyiruko ubutunzi bw’ibyiza by’ijambo ry’Imana. Umuntu wubaha Imana yera imbuto nziza zituma akunda iby’Imana kandi bimubera ingabo imukingira ibigeragezo. Ubutunzi bwo mu ijambo ry’Imana bufite imbaraga ihindura ibitekerezo n’ingeso z’umuntu. IyK 59.1